• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Urukiko rukuru rwa Uganda rukorera ahitwa Nambayo, rugiye gusuzuma ikirego cy’ibura rya Ben Rutabana

Urukiko rukuru rwa Uganda rukorera ahitwa Nambayo, rugiye gusuzuma ikirego cy’ibura rya Ben Rutabana

Ubwanditsi 15 Feb 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Kuri uyu wa 19 Gashyantare 2020 Urukiko rukuru rwa Uganda rukorera ahitwa Nambayo nibwo ruzasuzuma ibikubiye mu byifuzo by’ Umunyamategeko wa Benjamin Rutabana, inteko y’urukiko ikazaterana kuri iyi taliki i saa tatu za mu gitondo (9h 00) nkuko bigaragazwa nihamagara ry’uru rukiko rishingiye ku cyemezo cy’Umucamanza.

Hari ibaruwa yanditswe n’Abavoka ba Benjamin Rutabana igaragaza ko hari abagiye ku musura aho yarafungiye ku biro bya CMI (HQ) biherereye ahitwa Mbuya bakabwirwa ko ntakibazo afite atekanye kandi afite ubuzima bwiza, ibi bigaragara mu ibaruwa yo ku wa 2 Mutarama 2020 isaba urwo rwego kurekura Ben Rutabana cyangwa bakamushyikiriza ubutabera.

Umunyamategeko wa Ben Rutabana witwa David Gureme Mushabe nyuma y’iperereza yakoze yandikiye urukiko rukuru rwa Uganda arusaba ko rwagira umwanzuro rufata ku kibazo cy’umukiriya we ni muri yabaruwa yo ku wa 12 Gashyantare 2020.

Ntamuhanga Cassien [ RANP_Abaryankuna] mu rugamba rwo kweza Kayumba Nyamwasa ku ibura rya Ben Rutabana

Umunyamakuru Ntamuhanga Cassien, wahunze atorotse gereza, akaba amaze iminsi abundabunda muri Uganda nyuma y’aho uwamufashaga ariwe Frank Ruhinda, ahaviriye agahungira muri Canada, Frank Ruhinda akaba yari afitanye umushinga  na Jean Paul Turayishimye na Cassien Ntamuhanga wo gukora Radio izasimbura Itahuka, byari biteganijwe ko izakorera I Kampala muri Uganda aho Ntamuhanga Cassier ari muri iki gihe.

Ntamuhanga Cassien wiyita MUSHAMBO

Ntamuhanga Cassien, nyuma yo kubona udufaranga twa Rujugiro yasabiwe na Kayumba ubu yinjiye mu rugamba rwo kumweza ku kibazo cy’ishimutwa rya Ben Rutabana, mu nshamake y’ inkuru Ntamuhanga aherutse gucisha kuri youtube yise “RANP_Abaryankuna” asobanura ko, kuya 04 Nzeri 2019, saa tatu n’iminota 45 z’ijoro (21: 45) ku isaha yo mu Bubiligi, ariho Bwana Ben Rutabana  yafashe indege yerekeje Entebbe, Indege Ben Rutabana yarimo yahagaze gato i Dubai muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, ikomeza urugendo rwayo igera Entebbe ku manywa y’ihangu saa saba n’iminota mirongo itanu (13: 50) z’umunsi ukurikiyeho, ni ukuvuga kuya 05 Nzeri 2019.

Ngo Ben Rutabana amaze kugera muri Kampala yaruhutseho gato maze ku mugoroba ahagana saa kumi ku isaha ya Kampala ahamagara Ntamuhanga Cassien wiyita “ MUSHAMBO” muri iyo Video, akaba ngo yari amaze igihe gito ageze Kampala, amuburira amubwira amagambo asa nk’umutera ubwoba kandi amutegeka guhita yitegura akamanuka agasanga abandi ku rugamba.

Ngo Ben Rutabana abonye uwiyita MUSHAMBO, ariwe [ Ntamuhanga Cassier ] yanze kumwumva ngo yafashe icyemezo uwo mugoroba cyo kugenda afata imodoka yerekeza i Mbarara kwa Bishop Deo Nyirigira.

Bishop Deo Nyirigira, uhagarariye intara ya 6 ya RNC muri Uganda n’umuhungu we Mwizerwa Felix, bivugwa ko atekanye i Mbarara.

Aho kwa Nyirigira yahamaze iminsi ibiri, maze ku cyumweru ahaguruka i Mbarara, aherekejwe n’umuhungu wa Bishop Deo Nyirigira witwa Mwizerwa Felix berekeza I Rusthuru aho bari bategerejwe n’Umwe mu nyeshyamba za RNC witwa Maj.Richard wari kumwe na Gen.Makenga mu birindiro bya M23, biherereye muri  Rusthuru RDC,  arangiza iyinkuru y’impimbano avuga ko Mwizerwa na  Ben Rutabana bakigera imbere ya Gen. bisanze mu maboko ya Lt.Col.Mucyo Mulinzi wa RDF, ajyana Rutabana, Mwizerwa Felix na Maj.Richard i Kigali muri Pikapu y’umweru.

Nyamara umwe mu bayobozi b’ingabo ukorera mu Regima y’ingabo za FARDC muri  Zone ya Rutshuru utashatse ko amazina ye atangazwa, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku kibazo kibaza niba ingabo za M23 zaba zifite ibirindiro muri Rutshuru, yasubije yisekera agira ati: nta M23 ikiri muri Congo abarwanyi bahoze muri uyu mutwe basubijwe mu buzima bwa gisivile uwo Gen.Makenga muvuga ari ku butaka bwa Uganda hamwe n’abandi barwanyi bake.

Dore Impamvu y’icurwa ry’ibinyoma bya Ntamuhanga Cassien wiyita MUSHAMBO

Nyuma y’aho hasohokoye itangazo ry’ubufatanye bwa RNC n’Abaryankuna,barimo  Ntamuhanga Cassien, umuhanzi Kizito Mihigo, Dianne Rwigara n’abandi…uyu Ntamuhanga, agomba gukora ibishoboka byose kugirango ashimishe  shebuja Rujugiro kandi afashe Kayumba Nyamwasa kwikuraho umutwaro w’urubanza rw’amaraso ya Ben Rutabana, kuko akomeje kotswa igitutu n’Abanyamategeko b’Umuryango wa Ben Rutabana ngo yerekane aho ari.

2020-02-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Hatahuwe umugambi wo guhitana Kale Kayihura muri gereza ya Makidye

Hatahuwe umugambi wo guhitana Kale Kayihura muri gereza ya Makidye

Ubwanditsi 02 Aug 2018
Kwibuka 29: Twiyame Padiri Nahimana n’abandi nkawe, imungu muri Kiliziya zikwiza uburozi bw’ingengabitekerezo ya Jenoside

Kwibuka 29: Twiyame Padiri Nahimana n’abandi nkawe, imungu muri Kiliziya zikwiza uburozi bw’ingengabitekerezo ya Jenoside

Ubwanditsi 06 Apr 2023
Mozambique yahagurukiye Abanyarwanda icumbikiye barwanya  Leta y’u Rwanda

Mozambique yahagurukiye Abanyarwanda icumbikiye barwanya Leta y’u Rwanda

Ubwanditsi 28 Oct 2016
Kuki Umunyarwanda yava mu gihugu cye gitekanye, akajya gutuzwa mu muriro utazima wo mu Burasirazuba bwa Kongo?

Kuki Umunyarwanda yava mu gihugu cye gitekanye, akajya gutuzwa mu muriro utazima wo mu Burasirazuba bwa Kongo?

Ubwanditsi 14 Dec 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika incuro ebyiri, ikipe y’igihugu ya Senegal yegukanye igikombe
Amakuru

Nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika incuro ebyiri, ikipe y’igihugu ya Senegal yegukanye igikombe

Ubwanditsi 07 Feb 2022
1986 : Museveni kuzamura mu ntera abari impunzi muri Uganda Fred Gisa Rwigema na Paul Kagame si urukundo ni amaburakindi [ VIDEO ]
INKURU NYAMUKURU

1986 : Museveni kuzamura mu ntera abari impunzi muri Uganda Fred Gisa Rwigema na Paul Kagame si urukundo ni amaburakindi [ VIDEO ]

Ubwanditsi 24 Jun 2019
Mu mafoto: Abahanzi baba mu mazu meza kandi ahenze ku isi
IMIKINO

Mu mafoto: Abahanzi baba mu mazu meza kandi ahenze ku isi

Ubwanditsi 16 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru