• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibikorwa bya RDF muri Mozambique nibikomeza gukerenswa U Rwanda ruzafata icyemezo gikomeye cyo Kuzicyura   |   15 Mar 2026

  • Ku bufatanye bwa FERWAFA na CAF, Abatoza 25 b’abanyarwanda barimo abagore 5 batangiye amasomo ya ‘License A CAF’   |   12 Mar 2026

  • Corneille Nangaa: RDC Irashaka kwagurira Intambara mu karere kose   |   11 Mar 2026

  • Gen Bunyoni yafunguwe kubera Uburwayi bwo mu mutwe na Diyabete ikabije   |   11 Mar 2026

  • U 𝗥𝘄𝗮𝗻𝗱𝗮 𝗿𝘂𝗴𝗶𝘆𝗲 𝗸𝘄𝗮𝗸𝗶𝗿𝗮 𝗮𝗺𝗮𝗿𝘂𝘀𝗵𝗮𝗻𝘄𝗮 𝗮𝗻𝗲 𝘆𝗮 𝗖𝗘𝗖𝗔𝗙𝗔 𝗮𝗿𝗶𝗺𝗼 𝗻𝗮 𝗞𝗮𝗴𝗮𝗺𝗲 𝗖𝘂𝗽   |   10 Mar 2026

  • Jean-Luc Habyarimana mu migambi yo guhuza imitwe irwanya u Rwanda akoreshejwe na Tshisekedi   |   09 Mar 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Urukiko rukuru rwa Uganda rukorera ahitwa Nambayo, rugiye gusuzuma ikirego cy’ibura rya Ben Rutabana

Urukiko rukuru rwa Uganda rukorera ahitwa Nambayo, rugiye gusuzuma ikirego cy’ibura rya Ben Rutabana

Ubwanditsi 15 Feb 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Kuri uyu wa 19 Gashyantare 2020 Urukiko rukuru rwa Uganda rukorera ahitwa Nambayo nibwo ruzasuzuma ibikubiye mu byifuzo by’ Umunyamategeko wa Benjamin Rutabana, inteko y’urukiko ikazaterana kuri iyi taliki i saa tatu za mu gitondo (9h 00) nkuko bigaragazwa nihamagara ry’uru rukiko rishingiye ku cyemezo cy’Umucamanza.

Hari ibaruwa yanditswe n’Abavoka ba Benjamin Rutabana igaragaza ko hari abagiye ku musura aho yarafungiye ku biro bya CMI (HQ) biherereye ahitwa Mbuya bakabwirwa ko ntakibazo afite atekanye kandi afite ubuzima bwiza, ibi bigaragara mu ibaruwa yo ku wa 2 Mutarama 2020 isaba urwo rwego kurekura Ben Rutabana cyangwa bakamushyikiriza ubutabera.

Umunyamategeko wa Ben Rutabana witwa David Gureme Mushabe nyuma y’iperereza yakoze yandikiye urukiko rukuru rwa Uganda arusaba ko rwagira umwanzuro rufata ku kibazo cy’umukiriya we ni muri yabaruwa yo ku wa 12 Gashyantare 2020.

Ntamuhanga Cassien [ RANP_Abaryankuna] mu rugamba rwo kweza Kayumba Nyamwasa ku ibura rya Ben Rutabana

Umunyamakuru Ntamuhanga Cassien, wahunze atorotse gereza, akaba amaze iminsi abundabunda muri Uganda nyuma y’aho uwamufashaga ariwe Frank Ruhinda, ahaviriye agahungira muri Canada, Frank Ruhinda akaba yari afitanye umushinga  na Jean Paul Turayishimye na Cassien Ntamuhanga wo gukora Radio izasimbura Itahuka, byari biteganijwe ko izakorera I Kampala muri Uganda aho Ntamuhanga Cassier ari muri iki gihe.

Ntamuhanga Cassien wiyita MUSHAMBO

Ntamuhanga Cassien, nyuma yo kubona udufaranga twa Rujugiro yasabiwe na Kayumba ubu yinjiye mu rugamba rwo kumweza ku kibazo cy’ishimutwa rya Ben Rutabana, mu nshamake y’ inkuru Ntamuhanga aherutse gucisha kuri youtube yise “RANP_Abaryankuna” asobanura ko, kuya 04 Nzeri 2019, saa tatu n’iminota 45 z’ijoro (21: 45) ku isaha yo mu Bubiligi, ariho Bwana Ben Rutabana  yafashe indege yerekeje Entebbe, Indege Ben Rutabana yarimo yahagaze gato i Dubai muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, ikomeza urugendo rwayo igera Entebbe ku manywa y’ihangu saa saba n’iminota mirongo itanu (13: 50) z’umunsi ukurikiyeho, ni ukuvuga kuya 05 Nzeri 2019.

Ngo Ben Rutabana amaze kugera muri Kampala yaruhutseho gato maze ku mugoroba ahagana saa kumi ku isaha ya Kampala ahamagara Ntamuhanga Cassien wiyita “ MUSHAMBO” muri iyo Video, akaba ngo yari amaze igihe gito ageze Kampala, amuburira amubwira amagambo asa nk’umutera ubwoba kandi amutegeka guhita yitegura akamanuka agasanga abandi ku rugamba.

Ngo Ben Rutabana abonye uwiyita MUSHAMBO, ariwe [ Ntamuhanga Cassier ] yanze kumwumva ngo yafashe icyemezo uwo mugoroba cyo kugenda afata imodoka yerekeza i Mbarara kwa Bishop Deo Nyirigira.

Bishop Deo Nyirigira, uhagarariye intara ya 6 ya RNC muri Uganda n’umuhungu we Mwizerwa Felix, bivugwa ko atekanye i Mbarara.

Aho kwa Nyirigira yahamaze iminsi ibiri, maze ku cyumweru ahaguruka i Mbarara, aherekejwe n’umuhungu wa Bishop Deo Nyirigira witwa Mwizerwa Felix berekeza I Rusthuru aho bari bategerejwe n’Umwe mu nyeshyamba za RNC witwa Maj.Richard wari kumwe na Gen.Makenga mu birindiro bya M23, biherereye muri  Rusthuru RDC,  arangiza iyinkuru y’impimbano avuga ko Mwizerwa na  Ben Rutabana bakigera imbere ya Gen. bisanze mu maboko ya Lt.Col.Mucyo Mulinzi wa RDF, ajyana Rutabana, Mwizerwa Felix na Maj.Richard i Kigali muri Pikapu y’umweru.

Nyamara umwe mu bayobozi b’ingabo ukorera mu Regima y’ingabo za FARDC muri  Zone ya Rutshuru utashatse ko amazina ye atangazwa, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku kibazo kibaza niba ingabo za M23 zaba zifite ibirindiro muri Rutshuru, yasubije yisekera agira ati: nta M23 ikiri muri Congo abarwanyi bahoze muri uyu mutwe basubijwe mu buzima bwa gisivile uwo Gen.Makenga muvuga ari ku butaka bwa Uganda hamwe n’abandi barwanyi bake.

Dore Impamvu y’icurwa ry’ibinyoma bya Ntamuhanga Cassien wiyita MUSHAMBO

Nyuma y’aho hasohokoye itangazo ry’ubufatanye bwa RNC n’Abaryankuna,barimo  Ntamuhanga Cassien, umuhanzi Kizito Mihigo, Dianne Rwigara n’abandi…uyu Ntamuhanga, agomba gukora ibishoboka byose kugirango ashimishe  shebuja Rujugiro kandi afashe Kayumba Nyamwasa kwikuraho umutwaro w’urubanza rw’amaraso ya Ben Rutabana, kuko akomeje kotswa igitutu n’Abanyamategeko b’Umuryango wa Ben Rutabana ngo yerekane aho ari.

2020-02-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Rwanda ntabwo rukwiye kuba ingunguru ukomanga ikirangira – Perezida Kagame

U Rwanda ntabwo rukwiye kuba ingunguru ukomanga ikirangira – Perezida Kagame

Ubwanditsi 27 Oct 2018
Uwari wungirije Kabonero m ‘Umuseso yarasiwe muri Amerika

Uwari wungirije Kabonero m ‘Umuseso yarasiwe muri Amerika

Ubwanditsi 19 Sep 2016
Ikibazo cya peteroli gikomereye u Burundi Nkurunziza avugamo umutekano mwinshi

Ikibazo cya peteroli gikomereye u Burundi Nkurunziza avugamo umutekano mwinshi

Ubwanditsi 04 May 2017
Icyinyoma cya Bonabaana inkoramutima ya RNC, kunyerera ku gishishwa cy’umuneke mu gitangazamakuru cya guverinoma

Icyinyoma cya Bonabaana inkoramutima ya RNC, kunyerera ku gishishwa cy’umuneke mu gitangazamakuru cya guverinoma

Ubwanditsi 12 Aug 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Joseph Kabila yahaye umukoro abatavuga rumwe na Felix Tshisekedi
POLITIKI

Joseph Kabila yahaye umukoro abatavuga rumwe na Felix Tshisekedi

Ubwanditsi 24 Jan 2019
Icyumweru cyahariwe umutekano mu muhanda: Twubahirize amategeko y’umuhanda turengere ubuzima – Polisi
Mu Rwanda

Icyumweru cyahariwe umutekano mu muhanda: Twubahirize amategeko y’umuhanda turengere ubuzima – Polisi

Ubwanditsi 23 May 2018
Nyuma y’igihe atumvikana Joseph Sebarenzi yatangaje uko yakiriye inkuru y’iyicwa ry’umuryango we muri jenoside
HIRYA NO HINO

Nyuma y’igihe atumvikana Joseph Sebarenzi yatangaje uko yakiriye inkuru y’iyicwa ry’umuryango we muri jenoside

Ubwanditsi 28 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru