• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Abanyarwanda baragaya bikomeye amagambo yavuzwe na Depite Byabarumwanzi

Abanyarwanda baragaya bikomeye amagambo yavuzwe na Depite Byabarumwanzi

Ubwanditsi 22 Oct 2016 ITOHOZA

Kuri uyu wa kabiri mu gitondo twumvise inkuru ibabaje kuri radio flash ijyanye n’amagambo mabi yavuzwe na Hon. Byabarumwanzi. Amagambo ababaje cyane ndetse akaba ari amagambo adakwiye kuvugwa n’umuntu ukorera Leta cyane intumwa ya rubanda kuko arimo agashinyaguro, kutemera Leta y’u Rwanda, FPR inkotayi no kutiyumva muri bagenzi be.

Gusa abo twari kumwe twumva iyo nkuru hari uwatubwiye ko niba ari Byabarumwanzi wabivuze bidatangaje kuko baca umugani mu Kinyarwanda burya ngo “izina ni ryo muntu”. Ubundi mu Kinyarwanda iyo havuzwe inkuru yifuriza inabi umuntu cyangwa umuryango runaka, abandi bantu runaka bagaye iyo nkuru mbi cyangwa bumva itari ngombwa ko ivugwa, baravuga bati “ byabara umwanzi”. Byabarumwanzi rero yavuze amagambo mabi yavugwa gusa n’umuntu ufite urwango mu mutima, wanga u Rwanda, FPR na bagenzi baba abakiriho ndetse n’abatuvuyemo.

Imyitwarire mibi, amagambo mabi ya Byabarumwanzi kuri Nyakwigendera Mucyo n’urupfu rwe.

Birababaje cyane kubona Byabarumwanzi yaramenyeshejwe urupfu rutunguranye rwa Senateri Mucyo akica amatwi, ntahagarike inama. Gusa ikibabaje cyane ni uko yageretseho amagambo mabi cyane akavuga ngo “urupfu rwa Senatri Mucyo ntirwahagarika inama kuko ngo Mucyo yari yarapfuye kera”. Ibi bintu byabara umwanzi koko, nta wundi wabivuga atari Byabarumwanzi.

Umuntu yakwibaza impamvu Byabarumwanzi avuga ko Senateri Mucyo yari yarapfuye kera kandi yaritabye Imana ari ku kazi, yaraje ku kazi yitwaye mu modoka. Wenda Byabarumwanzi yaba yarashakaga kuvuga ko Impanuka yo kugwa kuri escalier yahitanye Mucyo yabaye asanzwe hari indi ndwara afite? Niba ari n’ibyo yashakaga kuvuga ndagirango mbwire Byabarumwanzi ko ari icyaha gikomeye kuko na Byabarumwanzi ubwe, ku myaka ye, ntabuze indwara afite, agendana, akorana akazi. Byabarumwanzi rero ubu uramutse upfuye ntwavuga ngo “yari warapfuye kera”.

Tugarutse kubyo umuco wa Kinyarwanda uteganya ndagirango menyeshe Byabarumwanzi ko hari amagambo umuntu atavugwa iyo umuntu atakaje ubuzima, iyo abantu bafite ikiriyo, iyo igihugu kiri mu cyunamo cyangwa mu bindi bihe bifitanye isano n’imihango y’urupfu cyangwa gushyingura abitabye imana.

Ariko ikintu kibabaje kurushaho ni ukuntu umuntu nka Byabarumwanzi adashobora kwitondera ibyavuga nibura ngo najya kubivuga abanze atekereze inshingano ze nk’intumwa ya Rubanda: Byabarumwanzi aba muri Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu, Ubumwe bw’Abanyarwanda no kurwanya Jenoside. Byabarumwanzi aramutse atirengagije inshingano zijyanye n’iyi Komisiyo abamo ntiyavuga amagambo nkariya.

Kwica akazi, kuvangira bagenzi be, kwangisha abaturage ubutegetsi

Byabarumwanzi na bagenzi be bari muri Nyamagabe banasuye na Gereza baganiriza abafungwa biganjemo abakoze jenoside yakorewe abatutsi. Bamporiki yatanze ikiganiro abafungwa baranyurwa bamuha amashyi y’urufaya. Byabarumwanzi afashe ijambo abwira abafungwa ngo “ Jye sinkeneye ayo mashyi mwahaye Bamporiki”. Arakomeza aravuga ngo “Hon. Bamporiki, mujye mumuha amashyi jye sindi inkomamashyi nka Bamporiki”.

Aya ni amagambo mabi cyane muri politiki. Kubwira abafungwa ko adakeneye amashyi nk’ayari amaze guhabwa Bamporiki nyuma kubaganiriza bakanyurwa, bivuze ko Byabarumwanzi yagiye kuganiriza abafungwa yumva atari ngombwa, yumva atari ngombwa kubaha ubutumwa bubafasha cyangwa bubanyura nubwo bafunze, ntiyari yiteguye kumvisha abafungwa akamaro ka gahunda y’ubutabera, guhana no guhanura abafungwa no kubagaragaza isano iyo gahunda ifitanye na Genoside yakorewe abatutsi n’ibindi.

Nkaho ibyo bitari bihagije, Byabarumwanzi yongeyeho ko Bamporiki ari inkomamashyi. Ubundi umuntu bamwita inkomamashyi iyo ari umuntu urangwa no guhakwa cyane kuri shebuja ku buryo burenze igipimo gikenewe. Aha umuntu yakwibaza icyo bitwaye Byabarumwanzi kuba Bamporiki ari inkomamashyi cyane cyane ko badasangiye ishyaka.

Tubishyize mu mvugo ya giturage twavuga ko Shebuja wa Bamporiki ari RPF Inkotanyi. Kugaya rero ko Bamporiki akomera amashyi RPF, ahakwa cyane kuri RPF bifite icyo bihishe kandi kibi. Kuko kuba Bamporiki yahakwa kuri RPF atari icyaha, cyangwa inenge kuburyo Byabarumwanzi yabigaya mu ruhame. Mu yandi magambo ikibazo Byabarumwanzi ntagifite k’ukoma amashyi (Bamporiki) ahubwo agifite k’uyakomerwa (RPF). Ibyo Byabarumwanzi yavuze bigaragaza ko ikigega ibitekerezo bye ubu ari ukurwanya RPF n’umurongo n’ibikorwa byabo.

Byabarumwanzi arongera ati sindi inkomamashyi nka Bamporiki. Bivuze ngo ibyo Byabarumwanzi yagezeho murwego rwa politiki ntawe abikesha, ntawabimugejejeho mbega ni a self made man muri politiki. Byabarumwanzi uribeshya cyane, iki gihugu ugikesha byinshi birimo n’ibirenze ubikwiriye.

Byabarumwanzi yakomeje avuga ko iby’iyi Leta atabizi ngo azi ibyo muri Leta ya Habyalimana. Intumwa ya rubanda ivuga ibi ubwo yaba yemera umurongo wa Leta iriho ? Ibi byabara umwanzi gusa ntawundi wabivuga akicaye mu ntebe yo guhagararira abanyarwanda.

Mu gusoza, Byabarumwanzi akwiye kumenya ko atari byiza gukurikiza amagambo mabi umuntu witabye Imana. Ntibyari ngombwa kuvuga ariya magambo Senateri Mucyo amaze kwitaba Imana cyane cyane yakurushaga agaciro n’ubugabo. Kwica akazi byo ukwiye kubibazwa naho kugaya abubaha bihagije ababayobora, buriya sibo uba ugaya ahubwo uba urwanya ababayobora.

-4417.jpg

Depite Byabarumwanzi Francois

Turasaba ko imyifatire ya Byabarumwanzi yayibazwa, akamburwa ubudahangarwa byaba ngombwa akayihanirwa.

Emmanuel-Kigali Umusomyi wa Rushyashya

2016-10-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Sosiyete sivile irasabwa kujya mu magereza kureba ko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa uko bikwiye

Sosiyete sivile irasabwa kujya mu magereza kureba ko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa uko bikwiye

Ubwanditsi 05 Jan 2023
“Uru rukiko ruzakurikirana umuntu wese uzapfobya cyangwa agahakana Jenoside yakorewe Abatutsi “-Umushinjacyaha Mukuru w’i Paris.

“Uru rukiko ruzakurikirana umuntu wese uzapfobya cyangwa agahakana Jenoside yakorewe Abatutsi “-Umushinjacyaha Mukuru w’i Paris.

Ubwanditsi 05 Nov 2024
Abandi Banyarwanda biganjemo abana bajugunywe ku mupaka wa Gatuna

Abandi Banyarwanda biganjemo abana bajugunywe ku mupaka wa Gatuna

Ubwanditsi 09 Feb 2019
Ingabo z’u Rwanda zongeye guha isomo rikomeye ibyihebe muri Mozambique

Ingabo z’u Rwanda zongeye guha isomo rikomeye ibyihebe muri Mozambique

Ubwanditsi 04 May 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rwanda Premier League igiye gutangira guhemba amakipe hakurikijwe imyanya yasorejeho muri Shampiyona
Amakuru

Rwanda Premier League igiye gutangira guhemba amakipe hakurikijwe imyanya yasorejeho muri Shampiyona

Ubwanditsi 26 May 2024
Itangazo rya PL rigenewe Abanyamakuru
POLITIKI

Itangazo rya PL rigenewe Abanyamakuru

Ubwanditsi 06 Nov 2017
Imikino y’umunsi wa gatatu wa shampiyona y’u Rwanda 2021-2022 yagombaga kubera kuri Sitade Umuganda yasubitswe, harimo uwo Etincelles yari buzakine na APR FC
Amakuru

Imikino y’umunsi wa gatatu wa shampiyona y’u Rwanda 2021-2022 yagombaga kubera kuri Sitade Umuganda yasubitswe, harimo uwo Etincelles yari buzakine na APR FC

Ubwanditsi 18 Nov 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru