• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Umuyobozi wa Polisi muNtara y’Iburengerazuba yakanguriye abaturage gukumira ibyaha

Umuyobozi wa Polisi muNtara y’Iburengerazuba yakanguriye abaturage gukumira ibyaha

Ubwanditsi 21 Feb 2017 Mu Mahanga

Mu rwego rwo gusabana n’abaturage ndetse no kubakangurira gukomeza gufatanya na Polisi gukumira no kwirinda ibyaha hagamijwe kwicungira umutekano, abaturage bagera ku 1000 bo mu murenge wa Nyange, mu karere ka Ngororero bakanguriwe gufatanya na Polisi mu bikorwa byayo no gukomera ku muco wo kwirinda no gukumira ibyaha.

Ibi babikanguriwe ku itariki ya 19 Gashyantare, mu butumwa bahawe nyuma y’umukino wahuzaga ikipe y’umupira w’amaguru y’abapolisi batoranyijwe bakorera mu Ntara y’Uburengerazuba n’ikipe yitwa Morning Sport igizwe n’abacuruzi bo muri Ngororero, ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Gakwavu kiri mu murenge wa Nyange

Mu butumwa bahawe n’umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba, Assistant Commissioner of Police (ACP) Emmanuel Karasi, yabakanguriye kugira ubufatanye mu gukumira ibyaha, buri wese aba ijisho rya mugenzi we, bakitabira amarondo kandi bagatangira amakuru ku gihe, birinda ihohoterwa iryo ariryo ryose, impanuka zo mu muhanda, n’ibindi.

Yagize ati:”Umutekano ni ishingiro ry’iterambere rirambye. Niyo mpamvu buri muntu akwiye kuba ijisho rya mugenzi we, arwanya akanakumira icyo ari cyo cyose cyahungabanya umutekano, kandi bikaba inshingano za buri wese.”

ACP Karasi yavuze kandi ko bakwiye kwirinda no kurwanya amakimbirane yo mu ngo, kuko ariyo avamo ihohoterwa rikorerwa bamwe mu bagize umuryango. Aha akaba yaragize ati:”Buri muryango ukwiye kubana mu mahoro, abawugize bakirinda amakimbirane, n’igihe abayeho bakegera Polisi n’izindi nzego zirimo ubuyobozi bw’ibanze, iz’ubutabera n’izindi kugirango zibakiranure ayo makimbirane ahoshe.”

Umuyobozi w’akarere ka Ngororero Ndayambaje Godefroid wari witabiriye uyu mukino, yasabye abaturage cyane cyane urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge nka nyirabayazana w’ibyaha byinshi n’ikindi kibi cyose aho kiva kikagera, abasaba kujya baha amakuru Polisi yatuma ikibi gikumirwa kikanarwanywa kitaraba, anabibutsa kwitabira gahunda za Leta ziganjemo izibateza imbere.

-5810.jpg

(ACP) Emmanuel Karasi

Nyuma y’ibyo biganiro, abaturage biyemeje kongera imbaraga mu kwicungira umutekano, bakaza amarondo, bakamenya imiryango ibanye nabi, bakayigira inama kugirango bafatanye gukemura amakimbirane abayigize bashobora kuba bafitanye. Umukino warangiye impande zombi zinganya ibitego 2 kuri 2.

RNP

2017-02-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kamonyi: Abayobozi b’ibanzemuri Runda biyemeje gufata iya mbere mu kurwanya ibyaha

Kamonyi: Abayobozi b’ibanzemuri Runda biyemeje gufata iya mbere mu kurwanya ibyaha

Ubwanditsi 24 Mar 2016
Amakosa 5 Umucamanza Theodor Meron asabirwa gukurwaho icyizere

Amakosa 5 Umucamanza Theodor Meron asabirwa gukurwaho icyizere

Ubwanditsi 23 Dec 2016
Abamotari bo muri Muhanga bahawe ubutumwa bwo gukumira ibyaha

Abamotari bo muri Muhanga bahawe ubutumwa bwo gukumira ibyaha

Ubwanditsi 02 Apr 2016
I Burasirazuba: Abayobozi b’Itorero Peresibiteriyeni biyemeje kuba abafatanyabikorwa mu gukumira ibyaha

I Burasirazuba: Abayobozi b’Itorero Peresibiteriyeni biyemeje kuba abafatanyabikorwa mu gukumira ibyaha

Ubwanditsi 08 May 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nduhungirehe yihanangirije Tshisekedi ku birego bya ‘Jenoside muri RDC’
Amakuru

Nduhungirehe yihanangirije Tshisekedi ku birego bya ‘Jenoside muri RDC’

Ubwanditsi 25 Sep 2025
CAN U20: UGANDA na GHANA zageze ku mukino wa nyuma muri Mauritania
Amakuru

CAN U20: UGANDA na GHANA zageze ku mukino wa nyuma muri Mauritania

Ubwanditsi 02 Mar 2021
Niger yiteguye gushyigikira Kagame ku buyobozi bwa AU “ku kigero cya 200%”
INKURU NYAMUKURU

Niger yiteguye gushyigikira Kagame ku buyobozi bwa AU “ku kigero cya 200%”

Ubwanditsi 17 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru