• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi y’u Rwanda yakanguriye abanyeshuri ba Essa Nyarugunga ububi n’ingaruka by’icuruzwa ry’abantu

Polisi y’u Rwanda yakanguriye abanyeshuri ba Essa Nyarugunga ububi n’ingaruka by’icuruzwa ry’abantu

Ubwanditsi 29 Mar 2016 Mu Mahanga

​Mu rwego rwo gukomeza ubukangurambaga bwo kurwanya no kwirinda ibyaha bitandukanye, cyane cyane icy’icuruzwa ry’abantu, kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Werurwe 2016, Polisi y’u Rwanda yabukomereje mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya Essa Nyarugunga giherereye mu murenge wa Nyarugunga akarere ka Kicukiro, aho abanyeshuri barenga 300 biga muri icyo kigo bakanguriwe ububi n’ingaruka z’icyo cyaha.

Chief Inspector of Police (CIP) Herbert Rutaro wari waturutse mu ishami ry’ubugenzacyaha (CID), mu gashami gashinzwe kurwanya icuruzwa ry’abantu muri Polisi y’u Rwanda , aho yababwiye icyo icuruzwa ry’abantu ari cyo, ababwira ububi bwaryo, anabasaba kwitondera abantu babizeza kubashakira amashuri n’imirimo myiza hanze y’Igihugu, kuko bashobora gusanga babashoye mu icuruzwa ry’abantu.

Yabasobanuriye ko icyo cyaha ugikora akoresha ibinyoma byinshi, kandi ko kidakorwa n’umuntu uturutse kure gusa kuko na mwene wanyu ashobora kukigushoramo yaba abizi cyangwa atabizi, buri gihe akizeza ibitangaza uwo ashaka, bikarangira abaye inzirakarengane, yinjijwe mu bucuruzi bw’abantu.

CIP Rutaro yagize ati:”Muri iki gihe abana b’abakobwa n’abagore cyangwa rimwe na rimwe abahungu ndetse n’abagabo, bajyanwa mu bihugu bitandukanye byo ku isi, batwawe n’abantu bavuga ko bagiye kubashakira akazi, bagerayo bagatungurwa no kubona ibyo bagiye gukora ntaho bihuriye n’akazi bizezwaga, ugasanga bagiye gukoreshwa mu mirimo y’ubuhinzi, mu nganda, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, gukoreshwa mu mafirimi y’urukozasoni, mu buraya, gutwara no gucuruza ibiyobyabwenge, abandi bakabakuramo ibice by’imibiri nk’impyiko, imyijima, amaso n’ibindi.”

CIP Rutaro yabwiye aba banyeshuri ko mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, Leta y’u Rwanda yakoze ibintu byinshi, haba mu kuvugurura amategeko ahana cyangwa akumira iki cyaha, kwita k’uwagikorewe, no gusobanurira abanyarwanda n’abayobozi mu nzego zitandukanye ibijyanye n’iki cyaha, ariko inzira ikaba ikiri ndende.

Aha yagize ati:”N’ubwo hari byinshi byakozwe, inzira iracyari ndende, niyo mpamvu dusabwa twese kugira uruhare mu kurwanya iki cyaha, ntibiharirwe inzego z’umutekano gusa, buri wese yaba umunyarwanda cyangwa umunyamahanga akwiye kumva ko ari inshingano ye kubuza icyatuma ikiremwamuntu gihinduka igicuruzwa, cyane cyane ko icuruzwa ry’abantu ritagira gusa ingaruka k’uwarikorewe cyangwa ku muryango we, ahubwo rigira n’ingaruka ku iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza by’Igihugu.”

Nyuma y’ibyo biganiro, umuyobozi ushinzwe amasomo muri iri shuri Waswa William, yashimiye Polisi kubera ibiganiro n’ubujyanama ihora ibaha, avuga ko ibiganiro nk’ibi bifitiye akamaro kanini abanyeshuri, akaba yifuza ko Polisi yajya iza kenshi gutanga ibiganiro nk’ibi muri iki kigo, kuko abanyeshuri bahungukiye byinshi batari bazi cyane cyane icyaha cy’icuruzwa ry’abantu. Akaba yagize ati:” Urubyiruko turera rwugarijwe n’abagizi ba nabi batandukanye, hari abashora abana bacu mu bikorwa nk’ibi tumaze kuganirizwaho. Aba banyeshuri bagize amahirwe yo kumenya uko iki cyaha gikorwa, uko bakirinda n’ingamba zafashwe ngo gikumirwe.”

Yasoje ashimira ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda kubera iyi gahunda nziza yo kwigisha urubyiruko ruri mu mashuri kwirinda ibyaha bitandukanye .

Umwe mu banyeshuri witwa Nsengiyumva Romain wiga mu mwaka wa 5 mu mateka, ubukungu n’ubumenyi bw’isi (HEG) yashimye ikiganiro bahawe, aho yagize ati:”iki kiganiro kiranshimishije, najyaga numva Polisi ko hari abantu yafashe bagiye gucuruzwa, ariko sinari nsobanukiwe icyo cyaha uko gikorwa n’ingaruka zacyo, ngiye gukangurira abantu bataramenya iki cyaha ububi bwacyo, mbashishikarize gutanga amakuru y’umuntu uwo ariwe wese ushaka urubyiruko rw’u Rwanda muri ibi bikorwa. Birerekana ko Igihugu cyacu kidukunda, kandi tujyane intego igira iti:”Dutekereze mbere yo kugira icyo dukora.”

Umukobwa uhagarariye abandi witwa Nikuze Rehema wiga mu mwaka wa 6 mu mateka ubukungu n’ubumenyi bw’isi (HEG) nawe yagize ati:”Turashimira Polisi yacu, ikiganiro baduhaye kiduhumuye amaso, dufite icyizere ko ibyabaye kuri bagenzi bacu bashowe mu bucuruzi bw’abantu baba abo tuzi n’abo tutazi twe bitazatubaho.”

Mu cyumweru gishize, ikiganiro nk’iki cyatanzwe mu kigo cy’amashuri cya Lycée de Kigali, ikaba ari gahunda izakomereza mu bindi bigo by’amashuri bitandukanye.

RNP

2016-03-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ikibazo cya kongo ntikizarangizwa n’intambara nk’uko Tanzaniya n’abandi babyibwira

Ikibazo cya kongo ntikizarangizwa n’intambara nk’uko Tanzaniya n’abandi babyibwira

Ubwanditsi 13 Feb 2024
Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwasuye abapolisi buganira nabo ku mikorere y’akazi

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwasuye abapolisi buganira nabo ku mikorere y’akazi

Ubwanditsi 12 Jan 2016
Luxembourg: Ntwari yabonetse yapfuye nyuma y’iminsi icyenda aburiwe irengero

Luxembourg: Ntwari yabonetse yapfuye nyuma y’iminsi icyenda aburiwe irengero

Ubwanditsi 17 Jan 2019
Perezida wa Benin  Patrice Talon arasesekara i Kigali kuri uyu wa mbere

Perezida wa Benin Patrice Talon arasesekara i Kigali kuri uyu wa mbere

Ubwanditsi 28 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Imvugo z’Uburyarya no kwivuguruza kw’Abanyapolitiki biyita ko bari muri Opposition
POLITIKI

Imvugo z’Uburyarya no kwivuguruza kw’Abanyapolitiki biyita ko bari muri Opposition

Ubwanditsi 26 Dec 2016
Kirehe: Polisi y’u Rwanda yafatanye umugabo ibiro 25 by’urumogi
Mu Mahanga

Kirehe: Polisi y’u Rwanda yafatanye umugabo ibiro 25 by’urumogi

Ubwanditsi 15 Aug 2016
Nyuma y’imyaka 5, Kiyovu SC yatsinze APR FC muri shampiyona y’u Rwanda iyisanga ku mwanya wa mbere – ibyaranze umunsi wa 27 wa shampiyona
Amakuru

Nyuma y’imyaka 5, Kiyovu SC yatsinze APR FC muri shampiyona y’u Rwanda iyisanga ku mwanya wa mbere – ibyaranze umunsi wa 27 wa shampiyona

Ubwanditsi 16 May 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru