• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora FERWAFA yakoze ihererekanyabubasha na Me Gasarabwe Claudine   |   29 Oct 2026

  • Eric Nshimiye wagiye gushinjura Jean Leonard Teganya ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we ahamijwe kubeshya ubutabera muri Amerika   |   29 Oct 2026

  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze   |   29 Oct 2026

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Perezida Nyusi mu Rwanda arasura Gasabo, Nyanza na Rubavu

Perezida Nyusi mu Rwanda arasura Gasabo, Nyanza na Rubavu

Ubwanditsi 19 Jul 2018 POLITIKI

Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique yageze i Kigali mu masaha ya saa saba mu ruzinduko rw’iminsi itatu ajemo mu Rwanda aho azasura ahantu hanyuranye ndetse no ku mupaka w’u Rwanda na Congo.

Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, Filipe Jacinto Nyusi yakiriwe na mugenzi we Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru, ku mihanda minini imwe muri Kigali hamanitswe ababendera ya Mozambique mu kumuha ikaze.

Nyusi mu ruzinduko rwe uyu munsi arasura icyanya cyahariwe inganda mu mugi wa Kigali i Masoro, nimugoroba yakirwe ku meza na mugenzi we Paul Kagame nk’uko bitangazwa n’ibiro by’umukuru w’igihugu.

Uyu mushyitsi mukuru azasura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku Gisozi, Telecom House ahakorerwa ibyo guhanga udushya mu ikoranabuhanga, ingoro ndangamurage y’umwami i Nyanza.

Perezida Nyusi azasura kandi umupaka uvuguruye bigezweho(One Stop Border Post)  wa La Corniche hagati y’u Rwanda na Congo i Rubavu.

Ku munsi wa nyuma w’uruzinduko rwe kandi azagirana ikiganiro kihariye na Perezida Kagame nyuma banagire ikiganiro n’abanyamakuru.

Perezida Nyusi asuye u Rwanda nyuma y’uko mugenzi we Paul Kagame asuye Mozambique mu 2016 impande zombi zigasinya amasezerano anyuranye mu gufatanya mu by’ubuhinzi n’ingendo zo mu kirere.

Biteganyijwe ko indege za Rwandair zizatangira ingendo vuba muri Mozambique.

N’abandi inyuma ye….

Xi Jinping, Perezida wa mbere w'Ubushinwa ugiye kugera mu Rwanda

Xi Jinping, Perezida wa mbere w’Ubushinwa ugiye kugera mu Rwanda

Nyuma y’uruzinduko rwe kuwa gatandatu, ku cyumweru Perezida Xi Jinping w’Ubushinwa nawe azahita agera mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri azasoza kuwa mbere.

Kuri uwo wa mbere tariki 23 Nyakanga kandi Nerandra Modi Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde nawe azahita agera mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, nabwo ni ubwa mbere Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu azaba ageze mu Rwanda. Umwaka ushize, Visi Perezida w’Ubuhinde nawe yasuye u Rwanda.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko izi nzinduko z’abayobozi bakuru zigamije gukomeza umubano n’ubufatanye n’ibi bihugu bitatu.

Ko buri muyobozi muri aba azana n’itsinda ry’abashoramari kandi ko mu biganiro by’aba bayobozi bareba iby’ubufatanye mu bucuruzi, ibikora remezo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuhinzi ndetse n’ikoranabuhanga.

Ibiganiro byabo ngo bizanagaruka kandi ku bigendanye n’ubumwe bwa Africa, umuryango ubu uyobowe na Perezida Paul Kagame.

Ubushinwa n’Ubuhinde ni ibihugu bifatanya byinshi na Africa mu iterambere muri ibi bihe.

Nerandra Modi, Minisitiri w'intebe wa mbere w'Ubuhinde ugiye kugera mu Rwanda

Nerandra Modi, Minisitiri w’intebe wa mbere w’Ubuhinde ugiye kugera mu Rwanda

Source : Umuseke

2018-07-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ubumenyi ntibukwiye kugarukira mu bizami gusa – Perezida Kagame

Ubumenyi ntibukwiye kugarukira mu bizami gusa – Perezida Kagame

Ubwanditsi 26 Mar 2018
U Rwanda rwamaganye inkunga Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe uteganyiriza ingabo za SADC ziri muri Kongo, kuko izatuma ibintu birushaho kudogera

U Rwanda rwamaganye inkunga Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe uteganyiriza ingabo za SADC ziri muri Kongo, kuko izatuma ibintu birushaho kudogera

Ubwanditsi 04 Mar 2024
Émirats Arabes Unis : Perezida Kagame aremeza ko ibyo akora adashingira ku byo abwirwa gusa

Émirats Arabes Unis : Perezida Kagame aremeza ko ibyo akora adashingira ku byo abwirwa gusa

Ubwanditsi 11 Feb 2016
Muri politike Kagame na Zuma bafatwa mu buryo butandukanye cyane

Muri politike Kagame na Zuma bafatwa mu buryo butandukanye cyane

Ubwanditsi 21 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amakipe asaga 35 agiye guhatana mu irushanwa rya Memorial Kayumba rigiye gukinwa ku nshuro ya 13
Amakuru

Amakipe asaga 35 agiye guhatana mu irushanwa rya Memorial Kayumba rigiye gukinwa ku nshuro ya 13

Ubwanditsi 03 Mar 2023
Jay Polly uri mu buroko yatakambiye umugore we anamugurira andi menyo
Mu Rwanda

Jay Polly uri mu buroko yatakambiye umugore we anamugurira andi menyo

Ubwanditsi 17 Aug 2018
Perezida Jammeh wa Gambia yerekanye gukunda igihugu kurusha Nkurunziza w’u Burundi
POLITIKI

Perezida Jammeh wa Gambia yerekanye gukunda igihugu kurusha Nkurunziza w’u Burundi

Ubwanditsi 06 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru