• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Amafoto – Vision FC yatangaje Winner Bet Rwanda nk’umufatanyabikorwa wayo mu gihe cy’imyaka ibiri

Amafoto – Vision FC yatangaje Winner Bet Rwanda nk’umufatanyabikorwa wayo mu gihe cy’imyaka ibiri

Ubwanditsi 08 Nov 2024 Amakuru, IMIKINO

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Ugushyingo muri M Hotel niho ikipe ya Vision FC yo mu kiciro cya mbere yatangarije Winner Bet Rwanda nk’umufatanyabikorwa wayo,mu gihe kingana n’imyaka ibiri.

Ubwo hasinywaga aya masezerano y’impande zombi buri ruhande rwari ruhagarariwe n’umuyobozi warwo.

Ku ruhande rwa Vision FC yazamutse mu kiciro cya mbere uyu mwaka yari ihagarariwe na Birungi Jean Bosco naho kuri Winner Bet Rwanda yari ihagarariwe na Shawur Hatzir.

Muri aya masezerano y’imyaka ibiri, bemeranyikwe ko ikipe ya Vision FC izajya yambara ino kompanyi y’imikino y’amahirwe imbere ku mwambaro wayo ku myenda yo murugo ndetse n’igihe basohotse.

Si ibyo gusa kuko Vision FC izajya yamamaza Winner Bet Rwanda ku kibuga ku mikino yayo yakiriye yaba iya shampiyona ndetse n’andi marushanwa.

Vision FC ni ikipe muri uyu mwaka irimo gukina ikiciro cya mbere dore ko aribwo ikizamuka aho yavuye mu kiciro cya kabiro yari imaze imyaka itari mike.

Ni ikipe kandi izwiho kuzamura abakinnyi batandukanye bo mu makipe ya hano mu Rwanda ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi, aha twavuga nka Byiringiro Lague na Ishimwe Kevin.

Kuri ubu Vision iri ku mwanya wa 15 muri shampiyona y’u Rwanda imaze gukinwa ho imikino 9 ikaba ifite amanota 5 ikaba iza imbere ya Kiyovu SC yo iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 3.

Mu mukino utaha w’umunsi wa 10 wa shampiyona y’u Rwanda, Vision izasura Bugesera FC, tariki ya 27 Ugushyingo 2024.

2024-11-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Masudi yananiwe kwikura imbere ya Rayon Sports, AS Kigali ye itsindwa 1-0

Masudi yananiwe kwikura imbere ya Rayon Sports, AS Kigali ye itsindwa 1-0

Ubwanditsi 10 Dec 2018
Ni iki gishingirwaho ngo hemezwe ko abaturage b’igihugu runaka bishimye cyangwa bababaye?

Ni iki gishingirwaho ngo hemezwe ko abaturage b’igihugu runaka bishimye cyangwa bababaye?

Ubwanditsi 22 Mar 2022
Amavubi asezerewe na Congo

Amavubi asezerewe na Congo

Ubwanditsi 30 Jan 2016
Urubyiruko rwungukiye byinshi mu musaruro w’imiyoborere myiza

Urubyiruko rwungukiye byinshi mu musaruro w’imiyoborere myiza

Ubwanditsi 24 Aug 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Meya Nyamurinda arasaba uruhare rwa buri wese mu kurwanya ibiyobyabwenge nyuma yo kwangiza ibifite agaciro ka hafi Miliyoni ijana
Mu Rwanda

Meya Nyamurinda arasaba uruhare rwa buri wese mu kurwanya ibiyobyabwenge nyuma yo kwangiza ibifite agaciro ka hafi Miliyoni ijana

Ubwanditsi 27 Sep 2017
Dr Cyubahiro Bagabe wayoboraga RAB yahagaritswe ku mirimo
Mu Rwanda

Dr Cyubahiro Bagabe wayoboraga RAB yahagaritswe ku mirimo

Ubwanditsi 23 Jan 2018
Ishyari rya Tshisekedi rifashe ubusa: Inkunga ya miliyari hafi 30 imaze kugenerwa ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique
Amakuru

Ishyari rya Tshisekedi rifashe ubusa: Inkunga ya miliyari hafi 30 imaze kugenerwa ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique

Ubwanditsi 18 Nov 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru