• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Gasabo: Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo bahaye amazi meza n’amashanyarazi abaturage

Gasabo: Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo bahaye amazi meza n’amashanyarazi abaturage

Ubwanditsi 08 Jun 2017 Mu Rwanda

Kuwa gatatu tariki ya 7 Kamena, abaturage b’umudugudu w’Agahinga mu murenge wa Jali, biriwe mu byishimo byinshi nyuma yo guhabwa amazi meza ndetse n’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba na Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo. Ingo 56 nizo zahawe ayo mashanyarazi ndetse n’umudugudu wavuzwe hejuru uhabwa amavomo atatu y’amazi meza.

Ibi bikorwa by’iterambere abaturage bagejejweho bifite aho bihuriye n’icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda, aho ifasha abaturage hirya no hino mu gihugu, ibaha ibikorwa by’iterambere birimo amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba n’ibindi, ku buryo bibafasha kwiteza imbere no kwicungira umutekano.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye wari n’umushyitsi mukuru mu gutaha ku mugaragaro ibyo bikorwa, yagarutse ku bikorwa byo kwibohora byaranze abanyarwanda mu bihe byashize. Yavuze ko kimwe mu byari bigamijwe harimo no gusezerera burundu imibereho mibi bari bafite icyo gihe yatumaga ubuzima n’imibereho byabo biba bibi bitewe n’ubukene, kutiga, ubujiji, n’ibindi. Yavuze ko ibi bikorwa byiza by’iterambere bitandukanye abaturage bagenda bagezwaho na Polisi y’u Rwanda ndetse n’izindi nzego bifitanye isano n’uko kwibohora.

Minisitiri Busingye yakomeje avuga ko ubufatanye n’abaturage bwatumye ibi bikorwa byose bigerwaho, abasaba gukomeza kugira uruhare mu kubirinda no kubisigasira ndetse hagaharanirwa ko n’ibitaraboneka byazagerwaho kubera ubu bufatanye.

Minisitiri w’Ubutabera yasabye abaturage kugira uruhare mu gukumira icyahungabanya umutekano ndetse bakirinda ibyaha; yibutsa ko amategeko ndetse n’inzego z’ubutabera biba byiteguye guhana ubangamira ituze n’umudendezo w’igihugu.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K Gasana we mu ijambo rye, yashimiye abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda barimo Minisiteri y’ibikorwa remezo, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura ndetse n’igishinzwe umuriro, urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha ndetse n’izindi nzego, kuba bakomeje gufatanya na Polisi muri ibyo bikorwa byose bigamije iterambere ry’abaturage n’umutekano w’igihugu.

Yakomeje avuga ko kugeza ubu, mu gihugu hose ingo zigera ku bihumbi 3400 ndetse n’ibigo nderabuzima 20 bimaze guhabwa amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, hanatanzwe ubwisungane mu kwivuza ku baturage bugera kuri 700, hanakozwe n’ibindi bikorwa bigamije isuku n’isukura birimo guha abaturage amazi meza, kubaka ubwiherero bw’abatishoboye, guharura no gutunganya imihanda, kubakira abatishoboye ibikoni, n’ibindi.

IGP Gasana yakomeje asaba abaturage gufatanya kwicungira umutekano kuko ariwo shingiro ry’iterambere ndetse n’ibyo bikorwa byiza byose bashyikirizwa.

Ibi bikorwa byose bigenda bihabwa abaturage hirya no hino mu gihugu, bigendana no kubagezaho ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya ibyaha bitandukanye birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, icuruzwa ry’abantu, kurwanya ruswa, ubujura buciye icyuho, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, kubungabunga umutekano wo mu muhanda, kurwanya ibiyobyabwenge, kurengera ibidukikije n’ibindi.

-6848.jpg

Byose bizasozwa no kwizihiza isabukuru y’imyaka 17 Polisi y’u Rwanda imaze ishinzwe ku itariki ya 16 Kamena, hishimirwa ubufatanye buri hagati y’abaturage na Polisi y’u Rwanda mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Source : RNP

2017-06-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Musanze: Uwishe mugenzi we amukubise ibuye mu mutwe yakaniwe urumukwiye

Musanze: Uwishe mugenzi we amukubise ibuye mu mutwe yakaniwe urumukwiye

Ubwanditsi 07 Jun 2018
Nyuma y’imyaka itanu ari umuvugizi wa APR FC, Kazungu Claver ntakiri kuri uyu mwanya

Nyuma y’imyaka itanu ari umuvugizi wa APR FC, Kazungu Claver ntakiri kuri uyu mwanya

Ubwanditsi 19 Jul 2021
Ingamba z’Ubwirinzi z’u Rwanda ni Ntayegayezwa Interahamwe n’Abambari bazo Bishengura Bazimanike

Ingamba z’Ubwirinzi z’u Rwanda ni Ntayegayezwa Interahamwe n’Abambari bazo Bishengura Bazimanike

RUSHYASHYA 18 Feb 2026
Hategerejwe umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ry’abo kwa Rwigara

Hategerejwe umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ry’abo kwa Rwigara

Ubwanditsi 20 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dianne Rutabana yifurije umugabo we isabukuru y’amavuko akoresheje igisigo kizimije
INKURU NYAMUKURU

Dianne Rutabana yifurije umugabo we isabukuru y’amavuko akoresheje igisigo kizimije

Ubwanditsi 20 Jan 2020
Serge Ndayizeye afite imiziro yo kudakora muri Amerika kubera guhamwa n’ubujura, menya kandi impamvu asingiza Kayumba Nyamwasa kuri Radiyo akamutuka hanze yayo
INKURU NYAMUKURU

Serge Ndayizeye afite imiziro yo kudakora muri Amerika kubera guhamwa n’ubujura, menya kandi impamvu asingiza Kayumba Nyamwasa kuri Radiyo akamutuka hanze yayo

Ubwanditsi 15 Jun 2020
Basabose Filipo uyoboye igikorwa cyo gucamo ibice abacitse ku icumu no gusebya ubuyobozi bw’u Rwanda ni muntu ki?
Amakuru

Basabose Filipo uyoboye igikorwa cyo gucamo ibice abacitse ku icumu no gusebya ubuyobozi bw’u Rwanda ni muntu ki?

Ubwanditsi 01 Aug 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru