• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Police FC iyoboye shampiyona, nyuma y’intsinzi i Musanze

Police FC iyoboye shampiyona, nyuma y’intsinzi i Musanze

Ubwanditsi 30 Oct 2017 Mu Rwanda

Police FC yatsinze Musanze FC 1- 0 Ku cyumweru tariki 29 Ukwakira 2017 ubwo hakinwaga umukino wo ku munsi wa kane wa Shampiyona y’u Rwanda, Police FC yakinnye n’ikipe ya Musanze FC kuri Sitade Ubworoherane , mu karere ka Musanze, iyitsinda igitego 1-0 ; bituma iyobora urutonde rw’ agateganyo rwa Shampiyona.

Ni umukino watangiye amakipe yombi agaragaza ishyaka ryinshi ryo gushakisha ibitego hakiri kare. Ikipe ya Police FC yagaragazaga imbaraga nyinshi mu gutera amashoti menshi agana mu izamu rya Musanze FC.

Ku munota wa cumi n’umunani Mico Justin yateye ishoti rikomeye kubw’amahirwe make umupira unyura ku ruhande rw’igiti cy’izamu rya Musanze FC; na yo yakinishaga imbaga nk’ikipe iri ku kibuga cyayo.

Igice cya mbere cyarangiye nta kipe igize amahirwe yo kwinjiza igitego kuko cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku bundi.

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yagarukanye imbaraga; ndetse ikipe ya Police FC ikomeza kurusha ikipe ya Musanze FC ; ariko umuzamu wa Musanze akomeza gukuramo amashoti menshi ya ba rutahizamu ba Police FC.

Nyuma yo kuzamukana umupira ku ruhande rw’ibumoso ; Biramahire Christophe yaje gutsindira Police FC igitego cya mbere ku munota wa mirongo irindwi na gatanu. Musanze FC na yo yakomeje gushaka uko yakwishyura iki gitego ariko abinyuma ba Police FC bakomeza guhagarara neza bituma umukino urangira ku ntsinzi ya Police FC y’ igitego 1-0.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino ndetse ikipe ya Police FC igahita ifata umwanya wa mbere ku rutonde rwa Shampiyona by’agateganyo, Umutoza wa Police FC SENINGA Innocent aganira n’Itangazamakuru yagize ati,” Amanota 3 y’uyu munsi twari tuyakeneye kugira ngo turebe ko twafata umwanya wa mbere.Ndashimira abakinnyi uburyo bitanze ,ndashimira n’abandi dukorana ndetse n’Ubuyobozi bwa Police y’u Rwanda baduhora hafi.”

-8530.jpg

Shampiyona ibaye isubitswe kubera abakinnyi bagiye mw’ikipe y’Igihugu. Police FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 9. Ikurikiwe n’amakipe atatu ari yo: AS Kigali,Rayon Sport na APR FC . Zose zinganya amanota 07.Shampiyona y’u Rwanda izasubukurwa ikipe ya Police FC yakira Rayon Sport FC kuri Sitade ya Kicukiro.

2017-10-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Agnes Nkusi Uwimana yarenze umurongo utukura, igihe kirageze ko abiryozwa 

Agnes Nkusi Uwimana yarenze umurongo utukura, igihe kirageze ko abiryozwa 

Ubwanditsi 26 Oct 2022
Polisi y’u Rwanda na Minisiteri y’ubutaka n’amashyamba basinyanye amasezerano y’ubufatanye ku kwita ku bidukikije

Polisi y’u Rwanda na Minisiteri y’ubutaka n’amashyamba basinyanye amasezerano y’ubufatanye ku kwita ku bidukikije

Ubwanditsi 08 Nov 2017
Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa yahaye ibendera ndetse n’amagare mashya abakinnyi bazahagarira u Rwanda muri Tour du Rwanda, abasaba kwitwara neza

Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa yahaye ibendera ndetse n’amagare mashya abakinnyi bazahagarira u Rwanda muri Tour du Rwanda, abasaba kwitwara neza

Ubwanditsi 18 Feb 2022
Perezida Nkurunziza k’Urutonde rwa  UN  rw’abayobozi bakuru  mu Burundi bakekwaho ibyaha bikomeye

Perezida Nkurunziza k’Urutonde rwa UN rw’abayobozi bakuru mu Burundi bakekwaho ibyaha bikomeye

Ubwanditsi 04 Sep 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma yo gutangaza amakuru nta burenganzira  mu ijoro ryakeye Serge Ndayizeye bari bamwivuganye habura gato
ITOHOZA

Nyuma yo gutangaza amakuru nta burenganzira mu ijoro ryakeye Serge Ndayizeye bari bamwivuganye habura gato

Ubwanditsi 14 Sep 2016
Umugore wise Perezida Museveni ikibuno yangiwe kurekurwa by’agateganyo
Mu Rwanda

Umugore wise Perezida Museveni ikibuno yangiwe kurekurwa by’agateganyo

Ubwanditsi 12 Apr 2017
RDC: Umutwe Wa M23 Witeguye Kubura Imirwano
INKURU NYAMUKURU

RDC: Umutwe Wa M23 Witeguye Kubura Imirwano

Ubwanditsi 14 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru