• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Ingabo z’u Rwanda zongeye guha isomo rikomeye ibyihebe muri Mozambique

Ingabo z’u Rwanda zongeye guha isomo rikomeye ibyihebe muri Mozambique

Ubwanditsi 04 May 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Nyuma yuko ibyihebe muri Mozambique byimuriye ibikorwa by’iterabwoba mu karere ka Erati, mu ntara ya Nampula aho bishe umuturage, bagatwika amazu amashuri n’insengero, hoherejweyo ingabo z’u Rwanda kugirango zigarure amahoro n’ituze no guhumuriza abaturage bari bamaze iminsi batewe n’ibyihebe

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Integrity Magazine cyo muri Mozambique cyatangaje iyi nkuru uyu munsi tariki ya 4 Mata 2024, ingabo z’u Rwanda zinjiye mu mashyamba y’inzitane ya Odinepa, Nasua, Mitaka na Makanika mu ntara ya Erati. Ibyo bikorwa bya gisirikari by’u Rwanda byageze ku ntego yabyo ku buryo bushimishije aho ibyihebe byakubiswe inshuro bikeya aba aribyo byambuka umugezi wa Lurio ariko abenshi barishwe.

Ibyihebe byari byagabye ibitero hagati y’amatariki ya 25 na 26 Mata na nyuma yaho nkuko ibyihebe byabitangaje binyuze ku miyoboro yabyo, gusa ingabo z’u Rwanda zikimara kuhagera ibyihebe byaratsinzwe ku buryo bukomeye abenshi bamanika amaboko.

Ibikorwa by’iterabwoba byatangiye muri iki gihugu guhera muri Ukwakira 2017, ubwo isiyose yatungurwaga n’amashusho agaragaza ibikorwa by’iterabwoba mu karere ka Mocímboa da Praia muri Cabo Delgado nyuma bagura uturere mu bikorwa by’iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado aho ingabo za Mozambique zarushijwe imbaraga n’ibyihebe.

Gusa nyuma y’iminsi mikeya ingabo z’u Rwanda na polisi zikigera muri iki gihugu zakubise ibyihebe bagarura uduce byari byarigaruriye ubu ibyihebe bikaba byihisha mu mashyamba atari no mu turere tudafite ingabo nkahitwa Chiure na Quissanga.

Mu gihe ingabo zaturutse muri SADC ziri gusubira mu bihugu byabo ubu aho izo ngabo zari zirinze, harimo koherezwayo ingabo z’u Rwanda.

2024-05-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nyagatare: Umupolisi yarashe umumotari ahita apfa

Nyagatare: Umupolisi yarashe umumotari ahita apfa

Ubwanditsi 18 Oct 2017
‘Amerika igomba kuza kumwanya wambere muri byose (America first) ‘ -DONALD TRUMP

‘Amerika igomba kuza kumwanya wambere muri byose (America first) ‘ -DONALD TRUMP

Ubwanditsi 25 Jan 2017
Perezida wa FERWAFA De Gaulle Nzamwita yasabiwe gufungwa imyaka itatu

Perezida wa FERWAFA De Gaulle Nzamwita yasabiwe gufungwa imyaka itatu

Ubwanditsi 06 Jun 2016
Burundi: Imbonerakure ziratungwa agatoki mu rupfu rwa René Pacifique Ntwari, w’imyaka 20 wishwe ateraguwe ibyuma

Burundi: Imbonerakure ziratungwa agatoki mu rupfu rwa René Pacifique Ntwari, w’imyaka 20 wishwe ateraguwe ibyuma

Ubwanditsi 01 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Eugene Richard Gasana, wari uhagarariye URwanda muri LONI, akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu
INKURU NYAMUKURU

Eugene Richard Gasana, wari uhagarariye URwanda muri LONI, akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu

Ubwanditsi 17 Jun 2019
Uganda: Umumotari akurikiranweho gufata ku ngufu umuzungukazi yari atwaye ashaka kumva uko bamera
ITOHOZA

Uganda: Umumotari akurikiranweho gufata ku ngufu umuzungukazi yari atwaye ashaka kumva uko bamera

Ubwanditsi 23 May 2018
M23  yubuye imirwano muri Congo, abarwanyi bagera kuri 200  binjiye ku butaka bwa Congo
Mu Rwanda

M23 yubuye imirwano muri Congo, abarwanyi bagera kuri 200 binjiye ku butaka bwa Congo

Ubwanditsi 16 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru