• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Ingabo z’u Rwanda zongeye guha isomo rikomeye ibyihebe muri Mozambique

Ingabo z’u Rwanda zongeye guha isomo rikomeye ibyihebe muri Mozambique

Ubwanditsi 04 May 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Nyuma yuko ibyihebe muri Mozambique byimuriye ibikorwa by’iterabwoba mu karere ka Erati, mu ntara ya Nampula aho bishe umuturage, bagatwika amazu amashuri n’insengero, hoherejweyo ingabo z’u Rwanda kugirango zigarure amahoro n’ituze no guhumuriza abaturage bari bamaze iminsi batewe n’ibyihebe

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Integrity Magazine cyo muri Mozambique cyatangaje iyi nkuru uyu munsi tariki ya 4 Mata 2024, ingabo z’u Rwanda zinjiye mu mashyamba y’inzitane ya Odinepa, Nasua, Mitaka na Makanika mu ntara ya Erati. Ibyo bikorwa bya gisirikari by’u Rwanda byageze ku ntego yabyo ku buryo bushimishije aho ibyihebe byakubiswe inshuro bikeya aba aribyo byambuka umugezi wa Lurio ariko abenshi barishwe.

Ibyihebe byari byagabye ibitero hagati y’amatariki ya 25 na 26 Mata na nyuma yaho nkuko ibyihebe byabitangaje binyuze ku miyoboro yabyo, gusa ingabo z’u Rwanda zikimara kuhagera ibyihebe byaratsinzwe ku buryo bukomeye abenshi bamanika amaboko.

Ibikorwa by’iterabwoba byatangiye muri iki gihugu guhera muri Ukwakira 2017, ubwo isiyose yatungurwaga n’amashusho agaragaza ibikorwa by’iterabwoba mu karere ka Mocímboa da Praia muri Cabo Delgado nyuma bagura uturere mu bikorwa by’iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado aho ingabo za Mozambique zarushijwe imbaraga n’ibyihebe.

Gusa nyuma y’iminsi mikeya ingabo z’u Rwanda na polisi zikigera muri iki gihugu zakubise ibyihebe bagarura uduce byari byarigaruriye ubu ibyihebe bikaba byihisha mu mashyamba atari no mu turere tudafite ingabo nkahitwa Chiure na Quissanga.

Mu gihe ingabo zaturutse muri SADC ziri gusubira mu bihugu byabo ubu aho izo ngabo zari zirinze, harimo koherezwayo ingabo z’u Rwanda.

2024-05-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Polisi y’u Rwanda yasabye abatuye muri Huye kudahishira ihohoterwa ryo mu ngo

Polisi y’u Rwanda yasabye abatuye muri Huye kudahishira ihohoterwa ryo mu ngo

Ubwanditsi 13 May 2016
Uganda: Gen Kale Kayihura mu rukiko bamushakiye ibyaha bidasobanutse

Uganda: Gen Kale Kayihura mu rukiko bamushakiye ibyaha bidasobanutse

Ubwanditsi 24 Aug 2018
Kigali: Umupasiteri yafatiwe muri Lodge asambanya umwe mubo bafatanya umurimo w’Imana

Kigali: Umupasiteri yafatiwe muri Lodge asambanya umwe mubo bafatanya umurimo w’Imana

Ubwanditsi 08 Jul 2016
Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Ubwanditsi 27 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Itsinda ry’impuguke muri kaminuza zo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika ziramagana abita Paul Rusesabagina intwari, kandi ari umugizi wa nabi wishoye mu bikorwa by’iterabwoba
INKURU NYAMUKURU

Itsinda ry’impuguke muri kaminuza zo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika ziramagana abita Paul Rusesabagina intwari, kandi ari umugizi wa nabi wishoye mu bikorwa by’iterabwoba

Ubwanditsi 02 Dec 2020
Gen. Afrika uherutse kwicwa yasanganwe inyandiko zifite amakuru “y’ingenzi”
INKURU NYAMUKURU

Gen. Afrika uherutse kwicwa yasanganwe inyandiko zifite amakuru “y’ingenzi”

Ubwanditsi 11 Nov 2019
Nyirabayazana y’Urupfu rwa Makuza ( Rwanda Foam )
Mu Mahanga

Nyirabayazana y’Urupfu rwa Makuza ( Rwanda Foam )

Ubwanditsi 03 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru