• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Mu Rwanda Hagiye Gutangizwa Ikigo Giteye nka ‘Iwawa’ kizakira abakobwa n’abagore bafite imyitwarire idahwitse

Mu Rwanda Hagiye Gutangizwa Ikigo Giteye nka ‘Iwawa’ kizakira abakobwa n’abagore bafite imyitwarire idahwitse

Ubwanditsi 10 May 2017 Mu Rwanda

Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikorabanuhanga (MYICT), yatangaje ko igiye kubaka ikigo ngororamuco kimeze nk’icya Iwawa kikazagororerwamo abakobwa n’abagore bafite imyitwarire ibangamira sosiyete.

Ubusanzwe kuva mu 2010, u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kugororera abana babaswe n’ibiyobyabwenge n’indi myitwarire idahwitse, ku kirwa cya Iwawa bakigishwa imyuga inyuranye yazabagirira akamaro basubiye mu buzma busanzwe.

Kuri uyu wa 9 Gicurasi 2017, ubwo iyi Minisiteri yagezaga imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ikeneye muri 2017/2018 kuri Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo wa Leta mu Nteko Ishinga Amategeko, Minisitiri Jean Philbert Nsengimana, yatangaje ko abagore n’abakobwa na bo bakeneye aho kugororerwa.

Yagize ati “Igiteganywa ni urubyiruko rw’abagore n’abakobwa bagikeneye ubufasha bitewe n’ubuzima bubi cyane cyane bujyanye no gukoresha ibiyobyabwenge, nk’uko habaho urubyiruko rujyanwa Iwawa kubera ubuzererezi bushingiye ku ikoreshwa ry’ ibiyobyabwenge ntabwo ari urubyiruko rw’abahungu gusa, hari bake mu bakobwa n’abagore; benshi usanga baranabyaye, bakeneye ubwo bufasha, icyo kigo akaba ari cyo kigiye kuza kubafasha.”

Iyi minisiteri igaragaza ko ikeneye miliyari zirindwi kugira ngo izabashe kucyuzuza, aho gitegurwa kuzubakwa i Gitagata mu Karere ka Bugesera, gusa mu ngengo y’imari bagaragaje ko bakeneye umwaka utaha bashaka kubona nibura miliyoni 250 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo barangize igice cya mbere cy’uwo mushinga.

Depite Georgette Rutayisire yibajije igihe icyo kigo cyizuzurira kuko ngo cyavuzwe igihe kinini, ati “ Iki kigo ngororamuco cy’abakobwa cyavuzwe igihe kirekire, kuko turi kwita ku bahungu ariko abakobwa ugasanga basa n’aho bari gusubira inyuma, mudufashe kutubwira ngo inyigo yaratangiye imara umwaka wose w’ingengo y’imari, urarangira ntakirakorwa, na byo ntabwo byadushimishije, turifuza ko umwaka utaha muzaza mutubwira muti ‘tugeze aha noneho twaratangiye.’”

-6514.jpg

Minisitiri Nsengimana

Minisitiri Nsengimana yavuze ko amafaranga miliyoni 250, angana na 20% by’agenewe kuzubaka icyo kigo.

Ati “ Ariya ni amafaranga ahabwa umuntu wasinye amasezerano kugira ngo atangire kubaka, ingengo y’imari kizasaba kugira ngo kizabe kirangiye, ni umushinga w’imyaka itanu, n’aya ni make, ariko tuzareba uburyo twakora kugira ngo gitangire gukora kitagombye kuzura. Hari inzu dushobora guheraho tugasana, twe twifuzaga kubaka bushya, ariko icyo tureba ni ukuvuga ngo ese hari icyo twakora cyaba gifashije abantu?”

Minisiteri ntirabasha kugena igihe kizarangirira kuko gikeneye kwitonderwa ngo kuko mu bazakigana hashobora kuzaba harimo abafite abana, cyangwa hakaba hari abazahagera batwite, bikazanasaba kuhubaka ivuriro ridasanzwe, ishuri ry’abana n’ibindi bikorwaremezo.

2017-05-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Interahamwe Havugimana “Actif” yazengereje abantu i Buruseli, yibonyemo iki?

Interahamwe Havugimana “Actif” yazengereje abantu i Buruseli, yibonyemo iki?

Ubwanditsi 23 Oct 2024
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Cote d’Ivoire yatsizemo Senegal ibasha kugera ku mukino wa nyuma wa AfroBasket uri buyihuze na Tunisia

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Cote d’Ivoire yatsizemo Senegal ibasha kugera ku mukino wa nyuma wa AfroBasket uri buyihuze na Tunisia

Ubwanditsi 05 Sep 2021
Ibyo Urubyiruko Rugomba Kumenya kuri Ingabire Victoire

Ibyo Urubyiruko Rugomba Kumenya kuri Ingabire Victoire

Ubwanditsi 04 Jun 2025
Inkundura yo kwegura kwa ba Meya n’ababungirije yiswe “Tour du Rwanda “, yakomereje mu mu karere ka Huye

Inkundura yo kwegura kwa ba Meya n’ababungirije yiswe “Tour du Rwanda “, yakomereje mu mu karere ka Huye

Ubwanditsi 31 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi y’u Rwanda ikomeje gukorera ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha mu mashuri
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda ikomeje gukorera ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha mu mashuri

Ubwanditsi 16 May 2016
USA: Carlson arashinjwa kwitwaza Jenoside yakorewe Abatutsi mu kubiba inzangano
POLITIKI

USA: Carlson arashinjwa kwitwaza Jenoside yakorewe Abatutsi mu kubiba inzangano

Ubwanditsi 10 Oct 2018
Mukarurangwa yabeshye ko yahowe gushyigikira Diane Rwigara ahabwa ubuhungiro muri Amerika
ITOHOZA

Mukarurangwa yabeshye ko yahowe gushyigikira Diane Rwigara ahabwa ubuhungiro muri Amerika

Ubwanditsi 07 Jan 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru