• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Bamwe mu banyeshuri barangije muri Kaminuza ya Kigali bararira ayo kwarika nyuma yaho batagaragariye ku rutonde rw’abahawe Impamyabumenyi.

Bamwe mu banyeshuri barangije muri Kaminuza ya Kigali bararira ayo kwarika nyuma yaho batagaragariye ku rutonde rw’abahawe Impamyabumenyi.

Ubwanditsi 13 Mar 2017 Mu Rwanda

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 10 werurwe, 2017, Kaminuza ya Kigali yatanze Impamyabumenyi ku nshuro yayo ya kabiri ku banyeshuri bagera kuri 544 barangije muri iyo kaminuza mu mashami atandukanye.

Uyu muhango wabereye kuri stade nto ya Remera, wari witabiriwe n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Bwana Isaac Munyakazi akaba yaranabaye umwalimu muri iyi kaminuza mbere y’uko ajya kuri uyu mwanya.

Ubwo uyu muhango waganaga ku musozo hagaragaye abanyeshuri benshi bari bitabiriye uyu muhango n’amarira menshi n’agahinda kenshi batatse umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi ya Kaminuza ya Kigali Bwana Nshuti Manasse bamubaza impamvu batagaragaye ku rutonde rw’abahawe impamyabumenyi.

-6075.jpg

Abarangije, bamwe bibonye k’urutonde, abandi ntibona bitera impagarara

Umwe mubo twaganiriye utashatse kwivuga amazina yagize ati: “ni agahinda gakomeye kwiga uvunika ukigomwa byinshi kugirango urangize amashuri yawe, bakaguhamagara bakumenyesha ko uzaza gufata impamyabumenyi yawe hanyuma wahagera ugasanga nturi ku rutonde rw’abagomba kuzihabwa, ntunasomwe ku rutonde rw’abarangije kandi ibyo usabwa byose warabikoze kugira ngo uhabwe impamyabumenyi “.

Yongeyeho kandi ko bitumvikana uburyo abantu baza mu muhango wo guhabwa impamyabumenyi ntibahabwe udutabo turimo urutonde rw’abarangije nkuko bisanzwe bikorwa mu mihango nk’iyi muri Kaminuza zitandukanye, avuga ko agatabo kari gafitwe n’uwari ushinzwe kuyobora gahunda gusa,ibi akaba yabifashe nk’ibintu birimo amanyanga akomeye ndetse no kudaha ibintu agaciro, asoza avuga ko iyi kaminuza ikunze kugaragaramo akavuyo kadashira.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bwa kaminuza ya kigali Bwana Nshuti manase yavuze ko ari ikosa ryabayeho mu gusohora urutonde aho amazina amwe atagaragaye ku rutonde rw’abagombaga kurangiza yizeza abatagaragaye ku rutonde ko batagira impungenge ko impamyabumenyi zabo zihari kandi ko bazazihabwa.

-6073.jpg

Prof.Nshuti Manasseh, umwe mu bantu batanu batangije iyi Kaminuza

-6074.jpg

Kaminuza ya Kigali

Twabibutsa ko abanyeshuri batagaragaye ku rutonde rwabagombaga kurangiza n’amazina yabo ntasomwe mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ugera ku 100 nkuko twabitangarijwe n’umwe mu batagaragaye kuri urwo rutonde.

Norbert Nyuzahayo [norberton12@gmail.com]

2017-03-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

WASAC, REG, UR , na RAB mu batunzwe agatoki kubera guhombya Leta

WASAC, REG, UR , na RAB mu batunzwe agatoki kubera guhombya Leta

Ubwanditsi 04 May 2017
Perezida wa Repubulika ya Centrafrique Faustin-Archange Touadéra aragirira uruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda

Perezida wa Repubulika ya Centrafrique Faustin-Archange Touadéra aragirira uruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda

Ubwanditsi 05 Aug 2021
Mu Rwanda hagaragaye undi muntu umwe urwaye Coronavirus=41

Mu Rwanda hagaragaye undi muntu umwe urwaye Coronavirus=41

Ubwanditsi 26 Mar 2020
Perezida Kagame na Ban Ki Moon baganiriye ku bibazo bikomeje kwibasira u Burundi

Perezida Kagame na Ban Ki Moon baganiriye ku bibazo bikomeje kwibasira u Burundi

Ubwanditsi 01 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafoto – Perezida Paul Kagame yitabiriye ifungurwa rya Sitade Abdoulaye-Wade yo mu muri Senegal
Amakuru

Amafoto – Perezida Paul Kagame yitabiriye ifungurwa rya Sitade Abdoulaye-Wade yo mu muri Senegal

Ubwanditsi 23 Feb 2022
Papa  yasabye  imbabazi ku byaha abihayimana bakoreye mu gihugu cya  Chili
Mu Mahanga

Papa  yasabye  imbabazi ku byaha abihayimana bakoreye mu gihugu cya  Chili

Ubwanditsi 17 Jan 2018
APR FC yegukanye igikombe cy’Intwari itsindiye Police FC kuri Penaliti
Amakuru

APR FC yegukanye igikombe cy’Intwari itsindiye Police FC kuri Penaliti

Ubwanditsi 01 Feb 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru