• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora FERWAFA yakoze ihererekanyabubasha na Me Gasarabwe Claudine   |   29 Oct 2026

  • Eric Nshimiye wagiye gushinjura Jean Leonard Teganya ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we ahamijwe kubeshya ubutabera muri Amerika   |   29 Oct 2026

  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze   |   29 Oct 2026

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Zambia ntiyisubize mu mwiryane nk’uwo muri za 90

Zambia ntiyisubize mu mwiryane nk’uwo muri za 90

Ubwanditsi 18 Aug 2016 Mu Rwanda

Mu cyumweru gishize abaturage muri Zambia bakoze amatora ariko batarebye neza ibyayavuyemo bishobora kubaroha mu kavuyo nk’ako bagiyemo muri za 90

Muri ayo matora yo mu cyumweru gishize Edgar Lungu w’ishyaka PF, niwe watangajwe yuko yatsinze n’amajwi 1,860,877, atsinda undi mukandida wahabwaga amahirwe, Hakainde Hichilema w’ishyaka UPND wabonye amajwi 1,760,347. Ayo majwi ya Longa ari hejuru gato ya 50% bikaba bivuze yuko ntaby’amatora gusubirwamo.

Ubusanzwe Zambia yari imaze kwiyubakira amateka yuko kuva aho amatora y’amashyaka menshi yongeye kwemerwa mu ntangiriro ya za 90 abantu basimburana ku butegetsi mu mutuzo kandi batabarizwa mu ishyaka rimwe. Kenneth Kaunda w’ishyaka UNIP yabaye Perezida mu 1964, Zambia ikibona ubwigenge kuva ku Bongereza, aza gutsindwa mu matora y’amashyaka menshi mu 1991, ubutegetsi bwegukanwa na Frederick Chiluba w’ishyaka MMD.

-3692.jpg

Edgar Lungu w’ishyaka PF

Chiluba yasimbuwe ku butegetsi na Leavy Mwanawasa, nawe wa MMD muri 2001. Mwanawasa yaje gusimburwa kuri uwo mwanya na Rupia Banda nawe wa MMD muri 2008, waje gutsindwa na Michael Sata wa PF mu matora ya 2011, yitaba Imana muri 2014 asigaje umwaka umwe ngo manda ye irangire. Guy Scott nawe wo muri PF y’amusimbuye by’agateganyo amezi atata ateganyijwe n’itegeko ngo amatora y’ugomba kurangiza wa mwaka Sata yari ashigaje ngo manda irangire akorwe. Edgar Lungu niwe watsinze ayo matora aba Perezida wa Repubulika guhera Mutarama 2015.

Ariko kampanye zo muri aya matora aherutse yari ishiraniro aho abari bashyigikiye Lungu bakozaganyaho n’abari bashyigikiye Hichilema. Ubwo bushyamirane na n’ubu buracyakomeje nyuma y’itamgazwa ry’ibyavuye mu matora ku buryo benshi babona hashobora kubaho imirwano.

Abo ku ruhande rwa Hichilema basakuza bavuga yuko amatora yaranzwe n’uburiganya bwo kwibira amajwi Lungu naho abo ku ruhande rwa Lungu bakikorera amasanduku, ashyrwamo imirambo, yanditseho nyakwigendera Hakainde Hichilema Imana iguhe iruhuko ridashira.

Nubwo twavuze yuko muri Zambia abantu bagiye basimburana ku butegetsi mu mutuzo ariko ubikurikiraniye hafi usanga hatagize igikorwa amateka mabi ya za 90 ashobora kwisubiramo.

Ayo mateka mabi yatangiye mu 1993, Chiluba amaze imyaka ibiri ku butegetsi. Muri uwo mwaka hatangiye gutangazwa yuko hari agatsiko k’abantu gashaka kunaniza ubutegetsi, gateza akavuyo mu gihugu bagamije guhirika ubutegetsi ku mbaraga. Abashijwaga cyane ni abo mu ishyaka rya Kenneth Kaunda rya UNIP.

Icyakurikiyeho nuko ubwo butegetsi bwa Chilluba bwashyizeho ibihe bidasanzwe (state of emergency) bufunga abantu 26. Nyuma benshi muri bo baje kurekurwa hasigara hafunzwe batandatu barimo Wezi Kaunda, umuhungu wa Kenneth Kaunda, barezwe kugambanira igihugu.

-3691.jpg

Hakainde Hichilema w’ishyaka UPND

Hagati aho UNIP yakomeje kwisuganya ngo izashobore gutsinda amatora mu 1996 yishyira hamwe n’andi mashyaka atandatu. Hagati aho ariko na Chiluba ntabwo yari yicaye ubusa. Ubutegetsi bwe bwashyizeho itegeko ribuza umuntu wese udafite ababyeyi bombi b’abenegihugu ba Zambia. Iri tegeko byabonekaga yuko ryashyiriweho Kaunda kuko ababyeyi be bombi bakomokaga muri Malawi.

Mu kwamagana iryo tegeko UNIP n’amashyaka byari byishyize hamwe byanze kwitabira amatora, Chiluba na MMD ye bayatsinda ku buryo bworoheje nka kuriya byagendekeye Nkurunziza na CNDD FDD ye !

Icyakurikiyeho n’uko abo muri opozisiyo bagerageje gukora kudeta, iburizwamo na none nka kuriya byabaye mu Burundi, bikurikirwa n’akavuyo harimo n’ifungwa rya Kenneth Kaunda. Ubu nabwo rero abo muri Zambia nibadakorana ubushishozi bashobora kwisanga mu kavuyo nk’ako ka nyuma y’amatora yo mu 1996 !

Kayumba Casmiry

2016-08-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

S.Africa: Zuma yashimye Politiki ya Kabila anemera icyatumye amatora ataba

S.Africa: Zuma yashimye Politiki ya Kabila anemera icyatumye amatora ataba

Ubwanditsi 27 Jun 2017
Minisitiri Musoni yatashye amazi n’amashanyarazi byatanzwe na Polisi y’u Rwanda

Minisitiri Musoni yatashye amazi n’amashanyarazi byatanzwe na Polisi y’u Rwanda

Ubwanditsi 23 May 2017
Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 30 bakekwaho guha abapolisi ruswa

Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 30 bakekwaho guha abapolisi ruswa

Ubwanditsi 27 Feb 2017
Perezida Kagame yahagurukiye Abayobozi bagenda  biguru ntege

Perezida Kagame yahagurukiye Abayobozi bagenda biguru ntege

Ubwanditsi 28 May 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kaminuza ya Makerere yunze ubumwe na RNC na CMI mu mugambi wo guhungabanya u Rwanda?
INKURU NYAMUKURU

Kaminuza ya Makerere yunze ubumwe na RNC na CMI mu mugambi wo guhungabanya u Rwanda?

Ubwanditsi 21 Mar 2020
Kisoro : Abasore b’Abagande bakomeje kujya mu mutwe wa M23 ku bwinshi
Mu Rwanda

Kisoro : Abasore b’Abagande bakomeje kujya mu mutwe wa M23 ku bwinshi

Ubwanditsi 02 Mar 2017
RPF irangije kongere mu munezero naho ANC itangiye iyayo mu bushyamirane
POLITIKI

RPF irangije kongere mu munezero naho ANC itangiye iyayo mu bushyamirane

Ubwanditsi 16 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru