• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Perezida Nkurunziza arasaba ko inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC yari iteganyijwe isubikwa

Perezida Nkurunziza arasaba ko inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC yari iteganyijwe isubikwa

Ubwanditsi 26 Nov 2018 HIRYA NO HINO

Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki 24 Ugushyingo, abinyujije mu ibaruwa yandikiye Perezida wa EAC muri iki gihe akaba na  Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni yasabye ikindi gihe cyo kwitegura  inama ya 20 y’Abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango itaganyijwe kuwa 30 Ugushyingo 2018, I Arusha muri Tanzania asaba ko yakwigizwa inyuma.

“Turasaba igihe cyo kwitegura kuzitabira inama ya 20 y’abakuru b’ibihugu bya EAC,” ibi ni bimwe mu bikubiye muri iyi baruwa y’amapaji ane Perezida Nkurunziza yoherereje Perezida Museveni.

Perezida Nkurunziza yasobanuye muri iyi baruwa ko ubutumire bwo kwitabira iyi nama yabubonye butinze.

Yagize ati: “Ibaruwa y’ubutumire yo kuwa 30 Ukwakira yageze kuri ambasade y’u Burundi I Kampala kuwa 19 Ugushyingo binyuze mu nyandikomvugo iturutse muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Uganda igera mu biro byanjye kuwa 21 Ugushyingo. Nkeneye byibuze icyumweru cyo kwitegura kugira uruhare mu nama ya EAC.”

Kuri Perezida w’u Burundi, ngo igihe asigaranye cyaba ari gito cyane ngo abashe kwitegura byuzuye iyi nama na cyane ko ngo bisaba gutegura n’izindi nyandiko nk’uko iyi nkuru dukesha SosMediasBurundi ikomeza ivuga.

Ni mu gihe ubusanzwe ngo inama isanzwe itanga ibyumweru bine byo kuyitegura nk’uko biteganywa n’ingingo ya 10 y’amategeko agenga imigendekere y’inama y’abakuru b’ibihugu.

Guverinoma y’u Burundi rero ikaba yasabye gusubika ibyumweru bibiri inama y’abaminisitiri ibanziriza ndetse itegura iyi y’abakuru b’ibihugu.

2018-11-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Impinduka mu Gipolisi cya Uganda, umutwe kabuhariwe wa Flying Squad wasenywe

Impinduka mu Gipolisi cya Uganda, umutwe kabuhariwe wa Flying Squad wasenywe

Ubwanditsi 08 May 2018
Uganda: Umupasiteri ari gutanga uburozi yita umuti uvura indwara zirimo Sida

Uganda: Umupasiteri ari gutanga uburozi yita umuti uvura indwara zirimo Sida

Ubwanditsi 19 May 2019
Abanyapolitiki bifuza kuyobora bakazitirwa n’intege nke bafite

Abanyapolitiki bifuza kuyobora bakazitirwa n’intege nke bafite

Ubwanditsi 10 Jan 2018
Kigali: Bamwe mu bakobwa barifuza ko igiciro cy’impapuro z’isuku (Pads) cyashyirwa kuri 300 Frw

Kigali: Bamwe mu bakobwa barifuza ko igiciro cy’impapuro z’isuku (Pads) cyashyirwa kuri 300 Frw

Ubwanditsi 29 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuhanzi Yves Kana Trezzor yashyize hanze imwe mu ndirimbo izagaragara k’umuzingo w’indirimbo zizagaruka ku rukundo rwe n’umugore we baherutse kubana.
Amakuru

Umuhanzi Yves Kana Trezzor yashyize hanze imwe mu ndirimbo izagaragara k’umuzingo w’indirimbo zizagaruka ku rukundo rwe n’umugore we baherutse kubana.

Ubwanditsi 19 May 2021
Dore ibintu 10 bizakubwira ko umukunzi wawe agukunda urw’agahararo
HIRYA NO HINO

Dore ibintu 10 bizakubwira ko umukunzi wawe agukunda urw’agahararo

Ubwanditsi 27 Jun 2017
Ingabo z’u Rwanda zifite inshingano zidasanzwe zo kurindira umutekano Perezida wa Centrafrique kugera ku muturage wo hasi no gukumira ibitero by’inyeshyamba
Amakuru

Ingabo z’u Rwanda zifite inshingano zidasanzwe zo kurindira umutekano Perezida wa Centrafrique kugera ku muturage wo hasi no gukumira ibitero by’inyeshyamba

Ubwanditsi 21 Jan 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru