• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Abatwandikiye : ” Je suis UMUHIRIMBIRI “!!!!!!!!

Abatwandikiye : ” Je suis UMUHIRIMBIRI “!!!!!!!!

Ubwanditsi 30 Nov 2017 HIRYA NO HINO

Sam Gody Nshimiyimana, ni Umunyamakuru w’inararibonye mu mwuga. Arikozemo igihe kirekire ubu akaba ari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango ugamije impinduka zijyanye n’iterambere mu baturage-MIC , yatwoherereje inyandiko iteye itya:

Ni koko reka batwite IMIHIRIMBIRI,  kuko bamwe ntibazi n’igisobanuro cyimbitse cyaryo.

Guhirimbira si ugukena ku mufuka, cyangwa kugira inzara imbere y’imbavu. Guhirimbira hiyongeraho no kubura indangagaciro-muntu, ku buryo rubanda ubamo iguha akato, ikagucira urubanza, ukaba rubebe.

Umwe udakaraba, udasokoza, utamesa, udatinya imyaka y’abaturanyi akenshi ayishakira kuyigunzura. Mbese asa nka rya tungo Padiri Kagame yise itungo ryo mu batindi, abarikunda umuhore bakaritazira indyoheshabirayi, abubu bakaryita akabenzi. Ngiyo isura y’UMUHIRIMBIRI.

Nyakubahwa Minister, koko burya bwose niko mubyumva iyo muri Leta?

Ngira ngo hari abagabo mwahuye b’indimi nyinshi, bagira urwo bakorana n’urwo bazindukana. Bagira ukuri bakavugishije bagahitamo kuguhakishwa. Niba hari uwakubwiye ko ari umunyamakuru, Je suis Umuhirimbiri!

Niba hari uwagusabye, wamwima akavuza induru cyane ati: “Tura tugabane niwanga umenere aho.” Agasara, agasizora , ati: “Nutampa urampera bukonji.” Akakubwira ko ari umunyamakuru, aho Je suis Umuhirimbiri!

Niba hari uwo mwahuriye mu rukiko, yariye ay’abandi, ngo akunde aruce agaramye, byarimba akamama, bugacya ari umusaseridoti uje kwigisha ivanjiri nziza, akakubwira ko ari umunyamakuru, ndemeye koko ndi Je suis Umuhirimbiri!

Niba hari uwo mwahuye ari umukannyi, akana inkanda azipimaho, cyangwa areba ikwira i Bweramana gusa, ariko ntarebe ikwira i Bwerambwija, ati: “Ndabakanira urwa Musheru mube mwitonze…” akakubwira ko ari umunyamakuru, ndemeye Je suis Umuhirimbiri!

Nusanga hari ukora atyo, ndakurahiye si umunyamakuru, ahubwo azaba ari uwo mwicuriye Nyakubahwa!

Naho Ubundi Je ne suis pas Umuhirimbiri!

Sam Gody Nshimiyimana

 

2017-11-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

CMI yataye muri yombi Abanyarwanda bane bigaga muri kaminuza i Kampala

CMI yataye muri yombi Abanyarwanda bane bigaga muri kaminuza i Kampala

Ubwanditsi 29 Nov 2019
Umubiri wa Koffi Annan wakiranywe icyubahiro kigenerwa intwari muri Ghana

Umubiri wa Koffi Annan wakiranywe icyubahiro kigenerwa intwari muri Ghana

Ubwanditsi 11 Sep 2018
Mu Rwanda habonetse abandi bantu 3 barwaye Coronavirus

Mu Rwanda habonetse abandi bantu 3 barwaye Coronavirus

Ubwanditsi 10 Apr 2020
Abandi bantu babiri basanganywe Coronavirus mu Rwanda, abakize biyongeraho 6 baba 60

Abandi bantu babiri basanganywe Coronavirus mu Rwanda, abakize biyongeraho 6 baba 60

Ubwanditsi 17 Apr 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Atworekeye abana mu ntambara: Intimba y’umubyeyi w’Umunye-Congo
Amakuru

Atworekeye abana mu ntambara: Intimba y’umubyeyi w’Umunye-Congo

Ubwanditsi 11 Nov 2022
Abasirikare bane barindaga Lt Gen Mudacumura beretswe itangazamakuru I Goma
HIRYA NO HINO

Abasirikare bane barindaga Lt Gen Mudacumura beretswe itangazamakuru I Goma

Ubwanditsi 21 Sep 2019
ESI yiyemeje kurwanya ibiyobyabwenge
Mu Mahanga

ESI yiyemeje kurwanya ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 15 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru