• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Abakandida 500 bazahatanira imyanya 80 y’inteko ishinga amategeko bemejwe

Abakandida 500 bazahatanira imyanya 80 y’inteko ishinga amategeko bemejwe

Ubwanditsi 31 Jul 2018 INKURU NYAMUKURU

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje urutonde rw’agateganyo rw’abakandida 500 bahagarariye imitwe ya politiki n’abigenga, bazahatanira imyanya mu Nteko ishinga amategeko.

60% by’abagize uru rutonde ni abagore ariko abakandida bigenga barugaragaraho bemerewe kuziyamamaza ni babiri gusa.

Kalisa Mbanda umuyobozi mukuru wa NEC yavuze ko urutonde bari bafite rwari ruriho abakandida 537 ariko 37 baza kunanirwa kuzuza ibisabwa n’iyi komisiyo.

NEC yari yakiriye abakandida bigenga batanu ariko babiri ari bo Phillip Mpayimana wigeze kwiyamamariza ku mwanya wa Perezida na Elissam Salim Ntibanyendera nibo bemerewe gusa.

Abandi batatu ari bo Theodore Ntakaburimvano, Ally Husseine Sebagenzi na Janvier Nsengiyumva bashyizwe ku rutonde rw’agateganyo mu gihe bacyuzuza ibisabwa.

Amashyaka atanu ni yo yatanze abakandida muri Komisiyo y’Amatora, muri yo harimo atavuga rumwe na Leta ari yo Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) na PS Imberakuri. Aya mashyaka kandi ni bwo bwa mbere yari atanze abakandida mu matora y’abadepite.

Andi mashyaka atatu ni Liberal Party (PL) na Rwanda Patriotic Front (RPF), hakiyongeraho itsinda ry’amashyaka yiyunze kuri FPR.

PNG - 915 kb
Depte Rusiha Gaston azongera yiyamamaze mu guhagararira abafite ubumuga

Mu bakandida 80 ba PL, 79 ni bo bemerewe na komisiyo naho muri 80 batanzwe na FPR 78 muri bo ni bo bemerewe kuziyamamaza.

PSD yatanze abakandida 65 ariko 64 ni bo bonyine bemerewe. PS Imberakuri yari yatanze 54 ariko hemererwa 31 naho Green Party yemererwa 30 muri 34 yari yashyikirije komisiyo, nk’uko Mbanda yabitangaje.

Yagize ati “Abatarashyizwe ku rutonde rw’agateganyo rw’amashyaka ya politiki bazamenyeshwa ibyo batujuje n’impamvu bangiwe. Muri rusange ntitwabashyize ku rutonde kuko ubusabe bwabo hari ibyo butari bwujuje ariko mu minsi itanu mbere y’uko dutangaza urutonde ntakuka tuzaba tucyakira ibyo byaburagamo.”

Ku myanya idasanzwe y’urubyiruko, abakandida 27 nibo bemerewe muri 32 bari basabye, ababana n’ubumuga 10 bari basabwe bose bemerewe kuziyamamaza mu gihe abakandida 177 muri 179 bahagarariye abagore ari bo bemerewe kuziyamamaza.

Urutonde ntakuka ruzatangazwa tariki 6 Kanama 2018, amatora akazaba tariki 2 na tariki 3 Nzeri 2018.

2018-07-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rudasingwa, asubiza ibaruwa ya Museveni mu ruhe rwego ?

Rudasingwa, asubiza ibaruwa ya Museveni mu ruhe rwego ?

Ubwanditsi 19 Dec 2018
Mu Rwanda : Abanyamakuru babiri bahagaritswe gukora

Mu Rwanda : Abanyamakuru babiri bahagaritswe gukora

Ubwanditsi 27 Feb 2018
Kizito Mihigo yitabye Imana yiyahuye

Kizito Mihigo yitabye Imana yiyahuye

Ubwanditsi 17 Feb 2020
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ari i Luanda muri Angola, aho yitabiriye inama ihuza Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango Mpuzamahanga wita ku Mahoro n’Umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Ubwanditsi 20 Apr 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Impamvu John Mirenge  yakuwe k ‘Ubuyobozi bwa ‘ RwandAir  ‘ Igitaraganya
Mu Rwanda

Impamvu John Mirenge yakuwe k ‘Ubuyobozi bwa ‘ RwandAir ‘ Igitaraganya

Ubwanditsi 16 May 2017
Kivu y’Amajyepfo: FARDC iravuga ko yafashe inyeshyamba 63 zirimo iza FDLR
HIRYA NO HINO

Kivu y’Amajyepfo: FARDC iravuga ko yafashe inyeshyamba 63 zirimo iza FDLR

Ubwanditsi 12 Nov 2018
Umusaruro mbumbe w’igihugu wiyongereye ku kigero cya 8.6% mu 2018
UBUKUNGU

Umusaruro mbumbe w’igihugu wiyongereye ku kigero cya 8.6% mu 2018

Ubwanditsi 18 Mar 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru