• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Rwamagana: abakora mu birombe by’amabuye y’agaciro mu rugamba rwo guhangana na Virusi itera SIDA

Rwamagana: abakora mu birombe by’amabuye y’agaciro mu rugamba rwo guhangana na Virusi itera SIDA

Ubwanditsi 07 Dec 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Ukuboza 2022 abakora mu birombe by’amabuye y’agaciro bitabiriye ku bwinshi ibirori by’umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA wizihirijwe mu murenge wa Musha ku bufatanye bw’Akarere ka Rwamagana n’umuryango, AIDS HealthCare Foundation (AHF Rwanda).

Abakora mu birombe basabye ko hongerwa imbaraga mu kubagezaho serivisi zo kwirinda virusi itera SIDA, cyanye cyane udukingirizo kuko kutatubona hafi bishobora gutuma bamwe muri bagenzi babo bishora mu gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye bikabaviramo ibyago byo kwandura.

Umwe muri bo twise Alice utifuje ko dutangaza amazinaye avuga ko byabagoraga kubona udukingirizo, none ubu bakaba bashimira cyane umuryango AHF-Rwanda watubegereje kandi bakazajya batubona k ubuntu bidusanze mu dusanduku twabugenewe twashyizwe mu kigo cyabo aricyo PILAN.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibirori by’uyu munsi Umuyobozi wa AHF Rwanda, Dr Rangira Lambert, yavuze ko bibanze kuri uwo murenge kuko ubarizwamo urubyiruko rwinshi, harimo n’abakora mu birombe kandi imibare ikaba igaragaza ko rwugarijwe.
Ati “Twabonye imibare igaragaza ko ubwandu bushya buri kugaragara cyane mu rubyiruko by’umwihariko mu b’igitsina gore bari hagati y’imyaka 15 na 24, turashishikariza urubyiruko gukomeza ingamba zo kwirinda.”

Dr.Rangira Lambert umuyobozi wa AHF-Rwanda

Mbonyumuvunyi Radjab, Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, yasabye ko hongerwa imbaraga mu bukangurambaga cyane cyane mu rubyiruko ndetse no kubegereza serivisi zo kwirinda SIDA harimo udukingirizo no kwipimisha ku bushake kugira ngo bamenye uko bahagaze bityo barusheho kwirinda.

Ati “Turasaba imiryango itandukanye gukomeza gufatanya mu bukangurambaga kugira ngo abantu bamenye ko Sida ikiriho n’ubufasha mu bijyanye no kwirinda harimo no gukwirakwiza udukingirizo ahahurira urubyiruko ndetse no gukomeza gukurikirana no kwita ku bafite Virusi itera SIDA.”
Yasoje ashimira abafatanyabikorwa b’Akarere ka Rwamagana barimo AHF-Rwanda batadohoka mu rugamba rwo kurwanya Virusi itera SIDA.

Imibare yo mu 2019 igaragaza ko ubwandu bwa virusi itera sida mu Rwanda bumaze igihe kuri 3%, ariko ubu byatangiye guhinduka, kuko mu bantu bafite imyaka 15-49 igipimo cya virusi itera Sida cyari kigeze kuri 2.6%.
Nko ku bari munsi y’imyaka 15 bo bari munsi ya 1%, kugeza ku myaka 49 ni 2.5%, naho hejuru y’imyaka 49 ni 3%, hejuru y’imyaka 60 bikaba 8%.

2022-12-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uruhuri rw’ingabo z’amahanga muri Kongo si igisubizo,ahubwo rwongereye ibibembe mu binyoro

Uruhuri rw’ingabo z’amahanga muri Kongo si igisubizo,ahubwo rwongereye ibibembe mu binyoro

Ubwanditsi 14 Mar 2023
Dr. David Himbara na Kayumba Nyamwasa ba kanwa kabi

Dr. David Himbara na Kayumba Nyamwasa ba kanwa kabi

Ubwanditsi 11 Sep 2019
Irimbuka rya CNRD/FLN ya Calixte Sankara, Rusesabagina na Twagiramungu

Irimbuka rya CNRD/FLN ya Calixte Sankara, Rusesabagina na Twagiramungu

Ubwanditsi 17 Dec 2019
Visi Perezida wa Rayon Sports, Gacinya Denis yatawe muri yombi

Visi Perezida wa Rayon Sports, Gacinya Denis yatawe muri yombi

Ubwanditsi 20 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Undi musilikare mukuru wa FARDC nawe yatorotse ajya muri Gumino
Mu Mahanga

Undi musilikare mukuru wa FARDC nawe yatorotse ajya muri Gumino

Ubwanditsi 21 Jan 2020
Perezida Kagame na Magufuli bacanye urumuri rw’icyizere ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Mu Mahanga

Perezida Kagame na Magufuli bacanye urumuri rw’icyizere ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Ubwanditsi 10 Apr 2016
Ali Kiba uherutse kurushinga yagejejwe mu rukiko
Mu Mahanga

Ali Kiba uherutse kurushinga yagejejwe mu rukiko

Ubwanditsi 07 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru