• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Rwamagana: abakora mu birombe by’amabuye y’agaciro mu rugamba rwo guhangana na Virusi itera SIDA

Rwamagana: abakora mu birombe by’amabuye y’agaciro mu rugamba rwo guhangana na Virusi itera SIDA

Ubwanditsi 07 Dec 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Ukuboza 2022 abakora mu birombe by’amabuye y’agaciro bitabiriye ku bwinshi ibirori by’umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA wizihirijwe mu murenge wa Musha ku bufatanye bw’Akarere ka Rwamagana n’umuryango, AIDS HealthCare Foundation (AHF Rwanda).

Abakora mu birombe basabye ko hongerwa imbaraga mu kubagezaho serivisi zo kwirinda virusi itera SIDA, cyanye cyane udukingirizo kuko kutatubona hafi bishobora gutuma bamwe muri bagenzi babo bishora mu gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye bikabaviramo ibyago byo kwandura.

Umwe muri bo twise Alice utifuje ko dutangaza amazinaye avuga ko byabagoraga kubona udukingirizo, none ubu bakaba bashimira cyane umuryango AHF-Rwanda watubegereje kandi bakazajya batubona k ubuntu bidusanze mu dusanduku twabugenewe twashyizwe mu kigo cyabo aricyo PILAN.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibirori by’uyu munsi Umuyobozi wa AHF Rwanda, Dr Rangira Lambert, yavuze ko bibanze kuri uwo murenge kuko ubarizwamo urubyiruko rwinshi, harimo n’abakora mu birombe kandi imibare ikaba igaragaza ko rwugarijwe.
Ati “Twabonye imibare igaragaza ko ubwandu bushya buri kugaragara cyane mu rubyiruko by’umwihariko mu b’igitsina gore bari hagati y’imyaka 15 na 24, turashishikariza urubyiruko gukomeza ingamba zo kwirinda.”

Dr.Rangira Lambert umuyobozi wa AHF-Rwanda

Mbonyumuvunyi Radjab, Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, yasabye ko hongerwa imbaraga mu bukangurambaga cyane cyane mu rubyiruko ndetse no kubegereza serivisi zo kwirinda SIDA harimo udukingirizo no kwipimisha ku bushake kugira ngo bamenye uko bahagaze bityo barusheho kwirinda.

Ati “Turasaba imiryango itandukanye gukomeza gufatanya mu bukangurambaga kugira ngo abantu bamenye ko Sida ikiriho n’ubufasha mu bijyanye no kwirinda harimo no gukwirakwiza udukingirizo ahahurira urubyiruko ndetse no gukomeza gukurikirana no kwita ku bafite Virusi itera SIDA.”
Yasoje ashimira abafatanyabikorwa b’Akarere ka Rwamagana barimo AHF-Rwanda batadohoka mu rugamba rwo kurwanya Virusi itera SIDA.

Imibare yo mu 2019 igaragaza ko ubwandu bwa virusi itera sida mu Rwanda bumaze igihe kuri 3%, ariko ubu byatangiye guhinduka, kuko mu bantu bafite imyaka 15-49 igipimo cya virusi itera Sida cyari kigeze kuri 2.6%.
Nko ku bari munsi y’imyaka 15 bo bari munsi ya 1%, kugeza ku myaka 49 ni 2.5%, naho hejuru y’imyaka 49 ni 3%, hejuru y’imyaka 60 bikaba 8%.

2022-12-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Tshisekedi ntazavuge ko atagiriwe inama.Dore Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir, asubiye i Kinshasa kumukura ku izima.

Tshisekedi ntazavuge ko atagiriwe inama.Dore Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir, asubiye i Kinshasa kumukura ku izima.

Ubwanditsi 24 Mar 2024
Sheebah Karungi yatangaje ko yabyinnye Ikimansuro mu tubari igihe kitari gito hano mu Rwanda

Sheebah Karungi yatangaje ko yabyinnye Ikimansuro mu tubari igihe kitari gito hano mu Rwanda

Ubwanditsi 23 Sep 2017
Impunzi z’Abarundi 33 zifungiwe kubuza izindi kwakira inkunga

Impunzi z’Abarundi 33 zifungiwe kubuza izindi kwakira inkunga

Ubwanditsi 29 Mar 2018
Hategerejwe umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ry’abo kwa Rwigara

Hategerejwe umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ry’abo kwa Rwigara

Ubwanditsi 20 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gisozi : Perezida Kagame yacanye urumuri rw’icyizere, ashyira Indabo kumva z’Abazize Jenoside
Mu Rwanda

Gisozi : Perezida Kagame yacanye urumuri rw’icyizere, ashyira Indabo kumva z’Abazize Jenoside

Ubwanditsi 07 Apr 2017
Uko Gén. Prime Niyongabo, Agemura Ibiryo, Intwaro N’ibikoresho, N’uko Atanga Imiti Mu Nkambi Y’imyitozo Igamije Gutera U Rwanda.
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Uko Gén. Prime Niyongabo, Agemura Ibiryo, Intwaro N’ibikoresho, N’uko Atanga Imiti Mu Nkambi Y’imyitozo Igamije Gutera U Rwanda.

Ubwanditsi 22 Jan 2019
Impinduka zitunguranye  mu buyobozi bw’ingabo z’u Rwanda
Amakuru

Impinduka zitunguranye mu buyobozi bw’ingabo z’u Rwanda

Ubwanditsi 11 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru