• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»GASABO : Umugabo yaguze umuhoro mushya atemagura umugore we

GASABO : Umugabo yaguze umuhoro mushya atemagura umugore we

Ubwanditsi 22 Jun 2018 Mu Rwanda

Umugabo witwa Mutaganira Robert wo mu murenge Rusororo Akagari ka Nyagahinga mu mudugudu wa Gisharara akarere ka Gsabo, yaguze umuhoro mushya mu gitondo kuri uyu wa kane maze ajya mu rugo atemagura umugore we akiva muri ‘douche’ arangije aracika azi ko amwishe.

Uyu mugabo  usanzwe atwara taxi voiture i Kanombe, umugore we agakora ku bitaro bya gisirikare i Kanombe, yatemye umugore we akiva mu bwogero agikenyeye ‘essuie-mains’ gusa.

Mutaganira umuhoro yatemesheje umugore we ni mushya, biravugwa ko yawuguze mu gitondo. Yatemye umugore we amuca igufa ry’umusaya, amutema ku ijosi, amutema amagufa y’akaboko yombi aracika, amutema no mu rubavu ahunga azi ko yamwishe.

Ku bw’amahirwe umugore yajyanywe kwa muganga agihumeka.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo Alfred Nduwayezu yavuze ko ubu bugizi bwa nabi bwakozwe muri iki gitondo kandi bari gushakisha uyu Rutaganira wahise ahunga.

Umwe mu baturanyi b’uyu muryango utifuje gutangazwa yavuze ko uyu mugore batemye akaboko ko kacitse neza hagasigara inyama nto (tissues) zifatanye gusa, kandi yakomeretse cyane mu rubavu no mu musaya.

Uyu muturanyi wabo avuga ko uyu ari umuryango ubusanzwe wifashije kandi ngo nta kintu bazi cyagaragarazaga ko umugabo ashobora kugirira nabi umugore we.

Uyu muturanyi wabo ati “Twabonaga basohoka mu modoka nta kibazo,  ntitwari tuzi ibibera mu rugo imbere ko bashobora no gutemana, twatunguwe kandi tubabazwa cyane no kubona ibyabaye.”

Uyu mugabo Mutaganira na Kubwimana umugore we bafitanye abana umunani barimo n’uwiga muri Kaminuza.

2018-06-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yasubije abibaza niba Coup d’Etat ishoboka mu Rwanda

Perezida Kagame yasubije abibaza niba Coup d’Etat ishoboka mu Rwanda

Ubwanditsi 28 Jan 2022
Burundi :Umukobwa wa Général de Brig. Athanase Kararuza na we yitabye Imana

Burundi :Umukobwa wa Général de Brig. Athanase Kararuza na we yitabye Imana

Ubwanditsi 29 Apr 2016
Urukiko rukuru rwateye utwatsi ubusabe bw’ukekwaho kwica Pastor Maggie

Urukiko rukuru rwateye utwatsi ubusabe bw’ukekwaho kwica Pastor Maggie

Ubwanditsi 03 Nov 2017
Umukinnyi Bukuru Christopher yirukanywe mu mwiherero w’ikipe ya APR FC azira imyitwarire mibi.

Umukinnyi Bukuru Christopher yirukanywe mu mwiherero w’ikipe ya APR FC azira imyitwarire mibi.

Ubwanditsi 16 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

‘Iyo utubashye amategeko Leta ikwereka ko habaho no kuyatinyishwa’ Badege avuga ku kibazo cy’ impunzi za Kiziba
INKURU NYAMUKURU

‘Iyo utubashye amategeko Leta ikwereka ko habaho no kuyatinyishwa’ Badege avuga ku kibazo cy’ impunzi za Kiziba

Ubwanditsi 23 Feb 2018
Perezida Kagame asanga Afurika ikwiye gukuraho inzitizi z’ubuhahirane
POLITIKI

Perezida Kagame asanga Afurika ikwiye gukuraho inzitizi z’ubuhahirane

Ubwanditsi 02 Jul 2017
Callixte Nsabimana yibukije Paul Rusesabagina ko ari umunyarwanda yareka ibyo gutinza urubanza
Amakuru

Callixte Nsabimana yibukije Paul Rusesabagina ko ari umunyarwanda yareka ibyo gutinza urubanza

Ubwanditsi 17 Feb 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru