• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Burundi: Umuvugizi wa perezida yabajijwe niba bashobora gutanga u Rwanda bakarutera

Burundi: Umuvugizi wa perezida yabajijwe niba bashobora gutanga u Rwanda bakarutera

Ubwanditsi 31 Dec 2018 INKURU NYAMUKURU

Umuvugizi wa Perezida w’u Burundi Jean-Claude Karerwa Ndenzako yabajijwe niba mu gihe u Burundi bukomeje kuvuga ko u Rwanda rubushotora rushaka kubutera bushobora gufata icyemezo cyo gutanga u Rwanda bukarutera, ndetse agira icyo abwira Abanyarwanda bari mu Burundi muri iki gihe umubano w’ibihugu byombi utifashe neza.

Ni mu kiganiro cyateguwe na Televiziyo y’u Burundi mu cyumweru gishize cyari kigamije gushyira umucyo ku kibazo cy’imibanire mibi ikomeje kugaragara hagati y’u Burundi n’u Rwanda aho umunyamakuru yaje kumubaza ati: “Mbese u Rwanda rukomeje gushotora u Burundi nk’uko mubivuga, mubona u Burundi bushobora kurutanga bikarwana?”

Yasubije agira ati: “Nakubwiye ko ahahise byabaye. Twebwe turasaba Imana ngo harabaye ntihakabe hapfa imbwa n’imbeba hakira umwami n’ingoma. Ntitubishaka tubyamaganira kure, turanasenga tuti Mana turinde ikintu cyose cyitwa intambara kuko intambara ntiyubaka irasenya”

Yakomeje avuga ko ubundi habaho intambara n’urugamba. Ati: “Twebwe twaba tugiye ku rugamba. Urugamba ni igihe urwanira ikintu cy’ukuri. Muri icyo gihe rero iyo byageze ugaterwa nturera amaboko. Ugomba kurwanira igihugu cyawe, ukarwanira ituze n’umutekano w’abanyagihugu…dufite byose uhereye ku Mana duhereye no ku bantu.”

Umunyamakuru yumvise atari gusubiza ikibazo yamubajije neza arongera akimusubiriramo amubaza niba u Burundi niba buvuga ko u Rwanda rushaka kubutera bushobora kurutanga bukarutera, maze mu gusubiza agira ati: “Oya ibyo kurutanga uwo mugambi ni ukuri mu Burundi nta wuhari, nta wuvugwa, ntihagire n’uwurota nawurota ntazawurotorerwe. Umugambi koko ni ugukomeza imyiteguro..twebwe rero twarazitiye mu buryo bwinshi. Sinabikubwira ahangaha, ariko hafashwe ingamba nyinshi nyinshi cyane  zituma igihugu cyacu gicungwa  hasi no hejuru, mu mazi no ku isi ku mbibi zose” .

Umuvugizi wa perezida w’u Burundi yanabajijwe icyo yabwira Abanyarwanda baba mu Burundi ndetse n’Abarundi baba mu Rwanda, asubiza agira ati: “Ubwa mbere ho ni ukubahumuriza. Cyane cyane Abanyarwanda baba mu Burundi ntibazatekereze ngo uumwana w’imbeba azira urwango rwa nyina nta n’umwe uzabahora amagambo mabi, amagambo yo gushotorana, amagambo yo gutukana..imyifatire igayitse y’abayobozi babo, nta n’umwe uzazizira. Batekane, umutekano mu gihugu urahagije, umutekano ni kuri bose….”

Yagize n’icyo abwira Abarundi bari mu Rwanda agira ati: “Abarundi bari mu Rwanda cyane cyane tubahanura gutaha mu Burundi. Nta muntu wakwifuza kujya mu muriro hariho ijuru twebwe twemera Imana. Mu Burundi ni heza cyane hari amahoro, hari byose, hari n’ibitagishobora kugera mu Rwanda kera byahageraga nibataha mu Burundi bazabihasanga bakwitahira.”

Ubutaha tuzabagezaho ibindi byavugiwe muri iki kiganiro cyari cyanatumiwemo Umurundikazi uvuga ko yabaye mu Rwanda kugeza nyuma y’intambara ubwo yatahukaga wumvikanisha kwivuguruza mu byo atangaza nk’aho atangira avuga ko u Burundi n’u Rwanda byari ibihugu bibanye neza bikarangira avuga ko Abarundi batigeze bahabwa agaciro mu Rwanda ndetse n’icyo uyu muvugizi wa Perezida Nkurunziza avuga ku waba waratangiye ubushotoranyi hagati y’ibihugu byombi.

2018-12-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda ikomeje kuba akarima na gatobero ka Kayumba Nyamwasa

Uganda ikomeje kuba akarima na gatobero ka Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 26 Mar 2020
Imigambi ya Museveni yo gushaka kuyobora u Rwanda, ikibazo ku mudendezo w’akarere

Imigambi ya Museveni yo gushaka kuyobora u Rwanda, ikibazo ku mudendezo w’akarere

Ubwanditsi 17 Jun 2019
Umujenosideri Pierre Kayondo wari wihishe mu Bufaransa imyaka myinshi yatangiye gukorwaho iperereza riganisha kumuta muri yombi

Umujenosideri Pierre Kayondo wari wihishe mu Bufaransa imyaka myinshi yatangiye gukorwaho iperereza riganisha kumuta muri yombi

Ubwanditsi 30 Oct 2021
Uganda: Insoresore 40 zari zijyanywe na RNC gutorezwa muri Congo zatawe muri yombi mu gisa no kutumvikana hagati ya polisi na CMI

Uganda: Insoresore 40 zari zijyanywe na RNC gutorezwa muri Congo zatawe muri yombi mu gisa no kutumvikana hagati ya polisi na CMI

Ubwanditsi 12 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yakiriwe mu biro bya Perezida wa Isiraheli
Mu Rwanda

Perezida Kagame yakiriwe mu biro bya Perezida wa Isiraheli

Ubwanditsi 10 Jul 2017
Umunyarwanda yakoze ikoranabuhanga rifasha abanduye SIDA gukurikiranwa n’abaganga
IKORANABUHANGA

Umunyarwanda yakoze ikoranabuhanga rifasha abanduye SIDA gukurikiranwa n’abaganga

Ubwanditsi 04 Apr 2018
Umunya-Kenya Laban Korir n’Umunyarwandakazi Niyonkuru Florence begukanye Kigali International Peace Marathon
Amakuru

Umunya-Kenya Laban Korir n’Umunyarwandakazi Niyonkuru Florence begukanye Kigali International Peace Marathon

Ubwanditsi 09 Jun 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru