• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Kayumba Nyamwasa azabazwe urupfu rwa nyirabukwe, amuziza amafaranga yari muri BACAR

Kayumba Nyamwasa azabazwe urupfu rwa nyirabukwe, amuziza amafaranga yari muri BACAR

Ubwanditsi 13 Nov 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Amakuru aturuka South Africa muri iki gitondo avuga ko abagabo barimo Kayumba Nyamwasa, Frank Ntwali na Kennedy Gihana bari gushaka uko bacika ubutabera.  Ibi bije nyuma yaho Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko  buri muri gahunda yo kohereza muri Afurika y’Epfo impapuro zisaba itabwa muri yombi rya Kayumba Nyamwasa akoherezwa mu Rwanda kugira ngo akurikiranweho ibijyanye n’ibikorwa by’iterabwoba by’umutwe wa RNC yashinze n’impfu z’abantu batandukanye baguye mu bitero bya Grenade byabereye mu mujyi wa Kigali.

Undi muryango  wiciwe umuntu  wabo  ukaba wandikiye  Ikinyamakuru Rushyashya , usaba ubuvugizi  kuruhare rwa Kayumba  mu rupfu rwa nyirabukwe wa mushiki we wishwe  bitumwe na Kayumba ubwe amuhora amafaranga  yari muri BACAR, ya muramu we bari basangiye Business n’undi  witwa EL-HADJI Murwanashyaka, waje  guhungira  muri Canada nawe Kayumba  ashaka kumwica.

Uyu EL-HADJI Murwanashyaka, yumvise ko nyina bamwishe, ariko n’umurambo we bawusanga mu modoka  ya  Jean Paul Turayishimye [ ukora kuri Radio Itahuka ],  akaba yari umusilikare akaba  umunyamabanga [ edc] wa Gen. Kayumba Nyamwasa muri Jandarumori.  EL-HADJI Murwanashyaka,  ajya guhunga  yari yarahahamutse cyane ku buryo n’aho amenyeye ko Kayumba yamwiciye nyina, yahise abwira murumuna we ngo ave mu Rwanda bwangu. Ubu El-Hadji yahinduye idini, asigaye ar’umurokore ndetse na Pasteur Canada.

Ibi Jean Paul Turayishimye ntabihakana ahubwo mu bamwandikiye bamuryoza uwo mubyeyi yishe ku mabwiriza ya sebuja Kayumba, yagize ati: ” Nari ndi mu kazi, kandi byari mu nshingano zanjye mpawe na “Afande ”.

Jean Paul ntiyatinye kwirenza umukecuru, wari ufite imyaka 81, abitumwe na shebuja  Kayumba kandi umukecuru  yishwe atazi nicyo azira, atazi iyo biva niyo bijya uby’ubucuruzi bw’abahungu be, ariko kubera iterabwoba rya Kayumba aramwicisha kugirango  abatere ubwoba abone uko atwara ayo mafaranga .Ngaho namwe ni mwiyumvire amateka ya Kayumba Nyamwasa wari warizewe agirwa umuntu ukomeye mu ngabo z ‘u Rwanda, ariko aranga arahemuka, ahemukira igihugu n’abantu.

Uyu Jean Paul T yihishe Boston, aho yiga ikigoroba muri University, muri LawSchool agakora no kuri Radio Itahuka isa neza neza na RTLM. Akaba n’umuvugizi wa RNC.

2018-11-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amakimbirane muri RRM, Sankara yirukanye Noble Marara mu ishyaka

Amakimbirane muri RRM, Sankara yirukanye Noble Marara mu ishyaka

Ubwanditsi 22 Oct 2018
Ibyihebe bya RNC ngo bigiye gutangira ibikorwa by’iterabwoba mu mahanga

Ibyihebe bya RNC ngo bigiye gutangira ibikorwa by’iterabwoba mu mahanga

Ubwanditsi 13 Jun 2024
Mu Mwaka wa 2019 u Burundi bwateguye igitero Interahamwe zagabye i Musanze

Mu Mwaka wa 2019 u Burundi bwateguye igitero Interahamwe zagabye i Musanze

RUSHYASHYA 05 Mar 2026
Ubutabera mpuzamahanga bwateye utwatsi ubusabe bw’abunganizi ba Kabuga Felisiyani basabaga ko urubanza rw’umukiliya wabo rukurwaho kuko ngo nta mbaraga agifite zo kuburana.

Ubutabera mpuzamahanga bwateye utwatsi ubusabe bw’abunganizi ba Kabuga Felisiyani basabaga ko urubanza rw’umukiliya wabo rukurwaho kuko ngo nta mbaraga agifite zo kuburana.

Ubwanditsi 02 Jun 2021

7 Ibitekerezo

  1. Lille
    November 13, 201811:01 am -

    Reka reka, ntaho bihuriye n ukuri rwose,.Murimo guharabika gusa.Kandi ntabwo Jean Paul yiga ikigoroba ahubwo yaranarangije.
    Kandi niba mubarega ubwicanyi ubwo muzabajyane mu nkiko.

    Subiza
    • Justin-Marie Ntwali
      November 13, 201811:40 am -

      Ndasubiza uwo Lille. Umva nkubwire ntukajye uhakana ibyo utazi. Jean- Paul Turayishimye alias Karane ndamuzi neza twarakoranye. Umunsi atumwa kuri Muhazi gushaka muramuwe El Hadj Ibrahim agasangs ngo yaragiye, yabinye ubutumwa bwihuta bwo kubaza nyina aho umuhungu we yaraherereye kandi mwiterabwoba ryinshi. Uwo mubyeyi akomeje guhakana, Uyu Jean-Paul aramuhotora akoresheje umukandara. Aterura intumbi ye ayikingiranira mu modoka. Rero wihakana ndabizi kandi mbibajijwe nabisubiramo. Ibyo kwiga kwe byo simbizi, ariko yari muba escort ba Kayumba bagenda bambura abacuruzi kandi banagerageje kuvuga bakicwa. Kayumba yakoze ibibi byinshi. Niba nawe uri umuyoboke wa RNC, uri mu bicanyi n’abajura kabombo, kandi ntacyo bazakugezaho. Nutareba neza nawe bazakuniga.

      Subiza
  2. Marius Nkwaya
    November 13, 201811:45 am -

    Ariko uwakwumva uwo Karane avuga muri Radio Nyakabwana Corporation( RNC- Itahuka) wagirango nundi wundi wihaye gushyanuka no gucuriranya amakuru. Umutwe we rwose nuwumwicanyi.

    Subiza
  3. Manzi Norbert
    November 13, 201811:52 am -

    Ababa bazi uwo mu El- Hadj uba Canada azamubwire ashinge urubanza rwa maman we Kayumba na Karane bishe. Ziriya ngegera

    Subiza
  4. Athanase Nsenga
    November 13, 201812:12 pm -

    Muzagenzure buri gihe abitwa ko barwanya ubutegetsi bavugiye muri ya mitiba ngo ni radios zabo, bahora bashinja ubutegetsi bw’u Rwanda ko bwicana kandi aribo basize bayogoje igihugu, buriya ngo baba bashaka amajwi n’abayoboke.
    Jye sinirirwa nta umwanya mur’abo bahotozi b’abakecuru.

    Subiza
  5. Mireille Uwase Janis
    November 13, 201812:18 pm -

    Uwo mukecuru we yazize kutamenyaho umuhungu aherereye, mukuru wanjye we yarashwe ku manywa y’ihangu ahahoze Orinfor azize ko Kayumba yamutumyeho ngo bahurire muri hoteli, byashize amuhoye ko yamusuzuguye. Ibya ba Afande ntabyo twari tuzi ko ngo ntawubagisha impaka. Niyo twari tukiva i Tanzania. Nahise mpunga narahungabanye kubera Kayumba wishe my big sister .Ahubwo bazamuzane tumushinje.

    Subiza
  6. Sacyega
    November 14, 20183:29 am -

    Mujye mukora inkuru y’umwuga , kuko nk’iyi umunyamakuru yabaye Umushinjacyaha

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ese ko intambara ya Gatatu y’Isi yaba imaze gutangira kumugaragaro
ITOHOZA

Ese ko intambara ya Gatatu y’Isi yaba imaze gutangira kumugaragaro

Ubwanditsi 15 Oct 2016
Bamwe mu bana bo mu muhanda bashinja ababyeyi babo kuba ba nyirabayazana b’ubuzima barimo
Mu Mahanga

Bamwe mu bana bo mu muhanda bashinja ababyeyi babo kuba ba nyirabayazana b’ubuzima barimo

Ubwanditsi 07 Oct 2016
Kofi Annan wari utegerejwe mu Rwanda yitabye Imana ku myaka 80
INKURU NYAMUKURU

Kofi Annan wari utegerejwe mu Rwanda yitabye Imana ku myaka 80

Ubwanditsi 19 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru