• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

  • Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda   |   24 Apr 2026

  • FERWAFA yafatiye ibihano abagaragayeho match-fixing’mu ikipe y’Amagaju FC n’uwa Gorilla wasutse ibitamenyekanye mu kibuga   |   24 Apr 2026

  • Perezida Paul Kagame yitabiriye itangizwa rya Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball, yatangiye APR VC yitwara neza   |   22 Apr 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Kayumba Nyamwasa azabazwe urupfu rwa nyirabukwe, amuziza amafaranga yari muri BACAR

Kayumba Nyamwasa azabazwe urupfu rwa nyirabukwe, amuziza amafaranga yari muri BACAR

Ubwanditsi 13 Nov 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Amakuru aturuka South Africa muri iki gitondo avuga ko abagabo barimo Kayumba Nyamwasa, Frank Ntwali na Kennedy Gihana bari gushaka uko bacika ubutabera.  Ibi bije nyuma yaho Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko  buri muri gahunda yo kohereza muri Afurika y’Epfo impapuro zisaba itabwa muri yombi rya Kayumba Nyamwasa akoherezwa mu Rwanda kugira ngo akurikiranweho ibijyanye n’ibikorwa by’iterabwoba by’umutwe wa RNC yashinze n’impfu z’abantu batandukanye baguye mu bitero bya Grenade byabereye mu mujyi wa Kigali.

Undi muryango  wiciwe umuntu  wabo  ukaba wandikiye  Ikinyamakuru Rushyashya , usaba ubuvugizi  kuruhare rwa Kayumba  mu rupfu rwa nyirabukwe wa mushiki we wishwe  bitumwe na Kayumba ubwe amuhora amafaranga  yari muri BACAR, ya muramu we bari basangiye Business n’undi  witwa EL-HADJI Murwanashyaka, waje  guhungira  muri Canada nawe Kayumba  ashaka kumwica.

Uyu EL-HADJI Murwanashyaka, yumvise ko nyina bamwishe, ariko n’umurambo we bawusanga mu modoka  ya  Jean Paul Turayishimye [ ukora kuri Radio Itahuka ],  akaba yari umusilikare akaba  umunyamabanga [ edc] wa Gen. Kayumba Nyamwasa muri Jandarumori.  EL-HADJI Murwanashyaka,  ajya guhunga  yari yarahahamutse cyane ku buryo n’aho amenyeye ko Kayumba yamwiciye nyina, yahise abwira murumuna we ngo ave mu Rwanda bwangu. Ubu El-Hadji yahinduye idini, asigaye ar’umurokore ndetse na Pasteur Canada.

Ibi Jean Paul Turayishimye ntabihakana ahubwo mu bamwandikiye bamuryoza uwo mubyeyi yishe ku mabwiriza ya sebuja Kayumba, yagize ati: ” Nari ndi mu kazi, kandi byari mu nshingano zanjye mpawe na “Afande ”.

Jean Paul ntiyatinye kwirenza umukecuru, wari ufite imyaka 81, abitumwe na shebuja  Kayumba kandi umukecuru  yishwe atazi nicyo azira, atazi iyo biva niyo bijya uby’ubucuruzi bw’abahungu be, ariko kubera iterabwoba rya Kayumba aramwicisha kugirango  abatere ubwoba abone uko atwara ayo mafaranga .Ngaho namwe ni mwiyumvire amateka ya Kayumba Nyamwasa wari warizewe agirwa umuntu ukomeye mu ngabo z ‘u Rwanda, ariko aranga arahemuka, ahemukira igihugu n’abantu.

Uyu Jean Paul T yihishe Boston, aho yiga ikigoroba muri University, muri LawSchool agakora no kuri Radio Itahuka isa neza neza na RTLM. Akaba n’umuvugizi wa RNC.

2018-11-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Minisitiri Biruta yagaragaje uko ikibazo cya Kongo gihagaze imbere y’inteko ishinga amategeko

Minisitiri Biruta yagaragaje uko ikibazo cya Kongo gihagaze imbere y’inteko ishinga amategeko

Ubwanditsi 26 Jan 2023
Umurage wa Perezida Nkurunziza mu myaka 15 amaze ku butegetsi: Ese CNDD FDD yahawe ubutegetsi yiteguye?

Umurage wa Perezida Nkurunziza mu myaka 15 amaze ku butegetsi: Ese CNDD FDD yahawe ubutegetsi yiteguye?

Ubwanditsi 05 May 2020
Cya “kiraro” cy’ibikenyeri RBB, gisenyutse bene cyo batarambuka, Ibyihebe byo muri RNC nabyo bisezeye muri RBB, biyishinja kutagira umurongo uhamye

Cya “kiraro” cy’ibikenyeri RBB, gisenyutse bene cyo batarambuka, Ibyihebe byo muri RNC nabyo bisezeye muri RBB, biyishinja kutagira umurongo uhamye

Ubwanditsi 29 Nov 2021
Impinduka muri Guverinoma y’u Burundi zasize Nyamitwe yeretswe umuryango

Impinduka muri Guverinoma y’u Burundi zasize Nyamitwe yeretswe umuryango

Ubwanditsi 20 Apr 2018

7 Ibitekerezo

  1. Lille
    November 13, 201811:01 am -

    Reka reka, ntaho bihuriye n ukuri rwose,.Murimo guharabika gusa.Kandi ntabwo Jean Paul yiga ikigoroba ahubwo yaranarangije.
    Kandi niba mubarega ubwicanyi ubwo muzabajyane mu nkiko.

    Subiza
    • Justin-Marie Ntwali
      November 13, 201811:40 am -

      Ndasubiza uwo Lille. Umva nkubwire ntukajye uhakana ibyo utazi. Jean- Paul Turayishimye alias Karane ndamuzi neza twarakoranye. Umunsi atumwa kuri Muhazi gushaka muramuwe El Hadj Ibrahim agasangs ngo yaragiye, yabinye ubutumwa bwihuta bwo kubaza nyina aho umuhungu we yaraherereye kandi mwiterabwoba ryinshi. Uwo mubyeyi akomeje guhakana, Uyu Jean-Paul aramuhotora akoresheje umukandara. Aterura intumbi ye ayikingiranira mu modoka. Rero wihakana ndabizi kandi mbibajijwe nabisubiramo. Ibyo kwiga kwe byo simbizi, ariko yari muba escort ba Kayumba bagenda bambura abacuruzi kandi banagerageje kuvuga bakicwa. Kayumba yakoze ibibi byinshi. Niba nawe uri umuyoboke wa RNC, uri mu bicanyi n’abajura kabombo, kandi ntacyo bazakugezaho. Nutareba neza nawe bazakuniga.

      Subiza
  2. Marius Nkwaya
    November 13, 201811:45 am -

    Ariko uwakwumva uwo Karane avuga muri Radio Nyakabwana Corporation( RNC- Itahuka) wagirango nundi wundi wihaye gushyanuka no gucuriranya amakuru. Umutwe we rwose nuwumwicanyi.

    Subiza
  3. Manzi Norbert
    November 13, 201811:52 am -

    Ababa bazi uwo mu El- Hadj uba Canada azamubwire ashinge urubanza rwa maman we Kayumba na Karane bishe. Ziriya ngegera

    Subiza
  4. Athanase Nsenga
    November 13, 201812:12 pm -

    Muzagenzure buri gihe abitwa ko barwanya ubutegetsi bavugiye muri ya mitiba ngo ni radios zabo, bahora bashinja ubutegetsi bw’u Rwanda ko bwicana kandi aribo basize bayogoje igihugu, buriya ngo baba bashaka amajwi n’abayoboke.
    Jye sinirirwa nta umwanya mur’abo bahotozi b’abakecuru.

    Subiza
  5. Mireille Uwase Janis
    November 13, 201812:18 pm -

    Uwo mukecuru we yazize kutamenyaho umuhungu aherereye, mukuru wanjye we yarashwe ku manywa y’ihangu ahahoze Orinfor azize ko Kayumba yamutumyeho ngo bahurire muri hoteli, byashize amuhoye ko yamusuzuguye. Ibya ba Afande ntabyo twari tuzi ko ngo ntawubagisha impaka. Niyo twari tukiva i Tanzania. Nahise mpunga narahungabanye kubera Kayumba wishe my big sister .Ahubwo bazamuzane tumushinje.

    Subiza
  6. Sacyega
    November 14, 20183:29 am -

    Mujye mukora inkuru y’umwuga , kuko nk’iyi umunyamakuru yabaye Umushinjacyaha

    Subiza

Leave a Reply to Mireille Uwase Janis Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ntwali John William: Mpemuke, Ndamuke mu kwangiza isura y’igihugu ukwirakwiza ibihuha wunguka iki?
INKURU NYAMUKURU

Ntwali John William: Mpemuke, Ndamuke mu kwangiza isura y’igihugu ukwirakwiza ibihuha wunguka iki?

Ubwanditsi 24 Jul 2019
Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yasuye umuryango wa Fred Rwigema
Mu Mahanga

Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yasuye umuryango wa Fred Rwigema

Ubwanditsi 21 Jul 2016
‘Umupolisi warashe Me Toy bikanamuviramo urupfu nta yandi mahitamo yari afite’- CP George Rumanzi
Mu Mahanga

‘Umupolisi warashe Me Toy bikanamuviramo urupfu nta yandi mahitamo yari afite’- CP George Rumanzi

Ubwanditsi 02 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru