• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

Ubwanditsi 17 Jan 2017 ITOHOZA

Hari igihe abantu bitera ibibazo byabakomerana bagatangira kubigereka kuri Leta kandi akenshi babitewe n’indanini ariyo ibatera guhemuka no guhemukira uwabakamiye ( Perezida Kagame). Uyu munsi turabagezaho Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma wa Rwanda Focus uri mu gihome. Uko yinjiye mu itangazamakuru n’uko yageze mu Buyanja bwa Pasteur Bizimungu.

Kanuma itangazamakuru ryamuguye neza agerageje kurivamo bimugwa nabi
Kugeza mu mpera z’umwaka ushize iyo wabazaga buri munyamakuru umuntu itangazamakuru ryandika ryaguye neza hano mu Rwanda yakubwiraga yuko ari Shyaka Kanuma, umuyobozi w’ikinyamakuru Rwanda Focus !

Kuvuga yuko Kanuma itangazamakuru ryandika ryamuguye neza ntabwo byari ibintu byo gushakisha, byarigaragazaga kandi bikagaragarira buri wese.

Igihe byinshi mu binyamakuru byandika by’abantu ku giti cyabo bitagiraga aho bikorera hasobanutse kubera kunanirwa kuba babona amafaranga yo gukodesha aho gushyira ibiro, Kanuma we icyo kibazo ntabwo cyamurebaga. Ikinyamakuru cye Rwanda Focus cyari gifite biro (offices) nziza, mu nyubako ya SHF Rwanda ku Kacyiru, werekeza ku bitaro by’umwami Faisal. Mbere The Focus yakoreraga muri ya etage nziza iri haruguru ya Trading Center, hino ya Hotel The Mile Collines. hejuru ya Blue caffe.

Kubera amikiro make aranga ibitangazamakuru byandika, usanga byinshi bidasohokera igihe cyangwa bitanagisohoka. Ibyo ariko ntabwo byarebaga Rwanda Focus. Yari ifite amasoko menshi y’amabanki n’ibigo bya Leta yamamazaga ibikorwa byabyo, ikahakura amafaranga atatuma ihungabana mu mikorere yayo !

Iyo wafunguraga ikinyamakuru Rwanda Focus wasangagamo umurundo wa za publicite, waba nawe ufite ikinyamakuru cyawe ugasigara wigaya kuba utazi gushakisha nka Shyaka Kanuma !

-5389.jpg

Kanuma Shyaka

Kanuma ubwe ifaranga ryamugaragaragaho. Yari afite imodoka nziza, n’icyuma muri Serena Hotel yakiriramo abo ashatse ntiyishyure, uko yabagaho byari VIP atanakigaragara ahantu haciriritse abandi banyamakuru bahurira nko ku inzu y’abanyamakuru iri iruhande rwa Sports View Hotel, imbere ya Stade Amahoro !

Kanuma rwose itangazamakuru ryamuguye neza nk’uko anarifitemo amateka maremare n’ibintu bivangitiranye.

Shyaka Kanuma ntabwo ari umwe mu bantu batangiranye n’itangazamakuru, Jenoside ikimara guhagarikwa. Kanuma yabonetse mu itangazamukru hano mu Rwanda mu mpera ya za 90, aturutse muri Uganda. Yabanje kuzajya yohereza inkuru mu kinyamakuru cyo muri Kenya, The East African, ariko nyuma aza gukorana na The NewsLine ku buryo buhoraho. Iyi NewsLine niyo yaje kubyara UMUSESO na Champion yandikaga amakuru y’imikino. Ibyo binyamakuru byari byibumbiye mu kitwaga RIMEG.

Byaje guhwihwiswa yuko Kanuma yaba yarakoranaga n’abarwanyaga Leta bayobowe n’uwahoze ari Perezida wa Repubulika Pasteur Bizimungu na Ntakirutinka Charles ubwo bashingaga ishyaka Ubuyanja RIMEG yarimo Shyaka yabonye akayabo k’Amadorali ibihumbi makumyabiri by’amadorari ( 20.000 usd ) yari yoherejwe n’umuhungu wa Ntakirutinka wabaga muri Amerika waje kugwa mundege akoze impanuka ayo madorali yohererejwe RIMEG biciye kuri compte yabo yari muri BCDI, Kanuma abonye ko byatahuwe n’inzego z’iperereza, ahungira muri Afurika y’Epfo aho yahise ahabwa igihembo cy’umunyamakuru mwiza ariko benshi hano mu Rwanda bagahamya yuko ubwo bunyamakuru bwiza batari babumuziho !

Icyo gihembo cyatumye Kanuma abona buruse yo kujya kwiga muri Amerika, ariko abantu bagakomeza kuvuga yuko yakomeje akorana n’abarwanya leta y’u Rwanda, dore ko icyo gihe bari beze cyane harimo n’ikitwaga ingabo z’umwami !

Andi makuru akavuga yuko atararangiza amasomo ye aho muri Amerika yasabye imbabazi leta y’u Rwanda abinyijije ku bari bayihagararariye muri icyo gihugu, bemeranya ko atahuka kandi akazajya akorana nayo.

Kanuma yaratahutse asubira muri RIMEG ariko nyuma aza kugirana ubwumvikane buke na ba Charles Kabonero bari bayiyoboye, bamuturumburamo. Abo bayobozi ba NewsLine n’Umuseso bashinjaga Kanuma ko nta kindi yakoraga uretse kubaneka.

Kanuma avuye muri RIMEG nibwo yatangije Rwanda Focus, ikinyamakuru wabonaga cyarageragezaga kurwanya akarengane no kurwanya abanzi ba leta y’u Rwanda. Uyu murongo benshi bawushimiraga Kanuma, ikaba ishobora kuba ari nayo mpamvu yatumaga Rwanda Focus yarabonaga amasoko menshi kuva muri Leta cyangwa mu bigo biyishamikiyeho !

-5390.jpg

Shyaka Kanuma mu manama yakundaga kwigaragaza cyane

Muri uwo murongo Rwanda Focus yari yarafashe ariko hari ikintu Kanuma yigeze gukora bituma abanyamakuru bose babimwangira. Muri cya gihe haterwagwa ibisasu hirya no hino muri Kigali, Kanuma yasohoye ikinyamakuru cyarimo inyandiko yagaragazaga yuko Charles Kabonero yohererezwaga amafaranga na ba Col. Karegeya akayaha abo baturitsaga ibisasa byakomeretsaga abantu batari bake !

Iyo nyandiko yari iriho kopi ya E- mail yohererejwe Kabonero kandi koko ugasanga yaravuye kuri adresi ya E- mail ya Kabonero. Iyo kopi ya E-mail yohererejwe Kabonero niyo yagaragazaga yuko uwo muyobozi w’Umuseso yakoranaga n’abategaga ibisasu hano mu gihugu. Kuko Umuseso utari umeranye neza na bamwe muri Leta nk’uwari umushinjacyaha mukuru, Gerald Hahima, intego ya Kanuma yari iyo gucisha umutwe Charles Kabonero ariko Imana ikinga akaboko kuko inzego z’iperereza zatahuye yuko yari E- mail mpimbano, ntizabiha agaciro Kabonero arokoka atyo!

Twatangiye tuvuga yuko itangazamakuru ryaguye neza Kanuma none, kugerageza kurivamo bikaba bimuguye nabi. Mu mpera z’uyu mwa Kanuma yatunguye benshi atangaje yuko Rwanda Focus ayihagaritse, ikibera umukangura mbaga muri politike, niba ariko political activist bisobanuye. Yambura abanyamakuru yakoreshaga ndetse n’inzu yakoreregamo kuburyo ny’irinzu yaje guteza cyamunara ibikoresho byo mubiro ngo yiyishyure.

Muri iyo political activism ye ngo yari gushinga urugaga ruvugira abantu bari mu karengane gafitanye isano na politike, barimo Col. Tom Byabagamba na Gen. Frank Rusagara, Kanuma kandi ngo yari yiteguye kuzajya anahamagarira n’abantu kwigaragambya bamagana akarengane gakomeye gakorwa na Leta aho kaba kagaragaye !

-5388.jpg

Umunyamkauru Shyaka Kanuma

Kanuma ataratangiza neza uwo mushinga, mugihe yarimo guhamagarwa abazwa n’ubugenzacyaha yafatiwe i Kayonza igicuku kinishye bivugwa ko yari ahunze igihugu arafungwa akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano mu kubona mu manyanga amwe muri ya masoko twavuze yatumye Rwada Focus iba ikinyamakuru k’igitangaza !

Tuzakomeza kubakurikiranira ibya Shyaka Kanuma….


Cyiza D.

2017-01-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Bombori bombori muri CNRD-Ubwiyunge ya Wilson Irategeka, naho umukuru wa RUD-Urunana yahitanywe n’ibitero bya FARDC

Bombori bombori muri CNRD-Ubwiyunge ya Wilson Irategeka, naho umukuru wa RUD-Urunana yahitanywe n’ibitero bya FARDC

Ubwanditsi 04 Sep 2019
Paris : Urujijo ni rwose  mu rubanza rwa Ngenzi na Barahira

Paris : Urujijo ni rwose mu rubanza rwa Ngenzi na Barahira

Ubwanditsi 09 May 2016
Nta gihamya yuko Uburaya buterwa n’ubukene

Nta gihamya yuko Uburaya buterwa n’ubukene

Ubwanditsi 14 Jan 2017
Amerika n’u Buyapani nta na kimwe gifite ubushobozi bwo kurasa Koreya ya Ruguru [ Ubushakashatsi ]

Amerika n’u Buyapani nta na kimwe gifite ubushobozi bwo kurasa Koreya ya Ruguru [ Ubushakashatsi ]

Ubwanditsi 21 Sep 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

’Ni igihe cyiza ngo u Rwanda ruhabwe ibyo rusaba Uganda’
POLITIKI

’Ni igihe cyiza ngo u Rwanda ruhabwe ibyo rusaba Uganda’

Ubwanditsi 25 Feb 2020
Mu Rwanda : RGB irashima intambwe imaze guterwa  mu iterambere ry’Itangazamakuru
Mu Mahanga

Mu Rwanda : RGB irashima intambwe imaze guterwa mu iterambere ry’Itangazamakuru

Ubwanditsi 23 Jan 2017
Yafashwe ku ngufu n’abagabo 37 bamuvuna umugongo. Amaze imyaka 23 aryamye
Mu Rwanda

Yafashwe ku ngufu n’abagabo 37 bamuvuna umugongo. Amaze imyaka 23 aryamye

Ubwanditsi 17 Apr 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru