• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Amakipe 78 aturutse hirya no hino ku isi agiye guhurira mu karere ka Rubavu muri IFVB Beach Volleyball 2-star World Tour tournament.

Amakipe 78 aturutse hirya no hino ku isi agiye guhurira mu karere ka Rubavu muri IFVB Beach Volleyball 2-star World Tour tournament.

Ubwanditsi 09 Jun 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Amakipe 78 arimo ay’abagabo n’ay’abagore yo hirya no hino ku isi, yamaze kwiyandikisha kugira ngo azitabire irushanwa mpuzamahanga ry’umukino wa Volleyball yo ku mucanga ryiswe ‘IFVB Beach Volleyball 2-star World Tour tournament’, bikaba biteganyijwe ko rizabera i Rubavu kuva ku ya 14-18 Nyakanga 2021.

Iri rushanwa rigiye kubera muri Afurika uyu mwaka by’umwihariko mu Rwanda nyuma yaho aryari bube ryarabaye mu kwezi k’Ukuboza 2020 ariko kubera ubukana bwa Koronavirusi rishyirwa muri Gashyantare 2021 ariko nabwo ntiryaba, kugeza ubu iri rushanwa rikaba ryarashyize mu kwezi kwa Nyakanga 2021.

Kugeza ubu iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe 78 yo mu bihugu bitandukanye byo ku migabane itandukanye y’isi, aha twavuga nk’umugabane w’Amerika, Aziya , u Burayi ndetse na Afurika muri rusange.

Mu makipe ategerejwe harimo ayo muri Leta z’unze Ubumwe z’Amerika zifite amakipe 6 mu bagabo ndetse n’andi 7 mu bagore, Austria yo ifitemo amakipe 5 mu bagabo ndetse n’andi 4 mu bagore, u Rwanda rwo ruhagarariwe n’amakipe abiri muri buri cyiciro.

Mu makipe yamaze kwiyandikisha harimo ayo mu Rwanda, Austria, Czech Republic, Egypt, Italy, Slovenia, Denmark, Greece, Norway, Central Africa, Mali, DRC, Kenya, England, Gambia, Israel, Poland, Germany, Tanzania, Russia, Lithuania, Central Africa Rep, USA, Brazil, Canada, Cyprus, Netrherkands Antilles, Japan, Scotland, Ukraine, Netherlands ndetse na Switzerland.

Ni ku ncuro ya kabiri u Rwanda rugiye kwakira irushanwa riri kuri uru rwego nyuma yaho mu mwaka wa 2019 n’ubundi iri rushanwa rwaryakiriye rikabera i Rubavu, icyo gihe mu bagabo u Buyapani nibwo bwegukanye irushanwa ryiswe IFVB Beach Volleyball World Tour 1-star tournament naho mu bagore ryegukanywe n’u Buholandi.

Kugeza ubu abakinnyi bazahagarira u Rwanda mu byiciro byombi bari i Rubavu aho batangiye umwiherero bitegura iri rushanwa, mu bagabo u Rwanda ruzaba ruhagarariwe na Gatsinzi Venutse, Habanzintwari Fils, Ntagengwa Olivier ndetse na Akumuntu Kavalo Patrick.

Mu kiciro cy’abagore u Rwanda ruhagarariwe na Nzayisenga Charlotte, Munezero Valentine, Mukantambara Seraphine ndetse na Mukandayisenga Benitha, umutoza w’amakipe yose ahagarariye ni Mana Jean Paul.

2021-06-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Rwanda rwanditse amateka yo gusoza itsinda badatsinzwe muri shampiyona y’isi ya Sitting Volleyball mu bagore , baba aba mbere babikoze muri Afurika

U Rwanda rwanditse amateka yo gusoza itsinda badatsinzwe muri shampiyona y’isi ya Sitting Volleyball mu bagore , baba aba mbere babikoze muri Afurika

Ubwanditsi 08 Nov 2022
Kugwa byahato nahano,kudasoza irushanwa imwe mu iturufu abanyarwanda bitwaje mu mikino Olempike

Kugwa byahato nahano,kudasoza irushanwa imwe mu iturufu abanyarwanda bitwaje mu mikino Olempike

Ubwanditsi 23 Aug 2016
APR FC yari yahize kugera mu matsinda ya CAF Champions League yasezerewe na Pyramid yo mu Misiri

APR FC yari yahize kugera mu matsinda ya CAF Champions League yasezerewe na Pyramid yo mu Misiri

Ubwanditsi 22 Sep 2024
Umunsi wa 24 wa RPL usize Rayon Sports iyoboye urutonde rwa Shampiyona nyuma yo kunganya kwa APR FC na Etincelles FC

Umunsi wa 24 wa RPL usize Rayon Sports iyoboye urutonde rwa Shampiyona nyuma yo kunganya kwa APR FC na Etincelles FC

Ubwanditsi 20 Apr 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kigali: Perezida W’u Bushinwa, Xi Jinping N’umufasha We Bakiriwe Muri Village Urugwiro
POLITIKI

Kigali: Perezida W’u Bushinwa, Xi Jinping N’umufasha We Bakiriwe Muri Village Urugwiro

Ubwanditsi 23 Jul 2018
Perezida Tshisekedi yegetse ibibazo bye byose ku Rwanda, arashaka gusunika amatora
Amakuru

Perezida Tshisekedi yegetse ibibazo bye byose ku Rwanda, arashaka gusunika amatora

Ubwanditsi 21 Sep 2022
Impinduka zitunguranye  mu buyobozi bw’ingabo z’u Rwanda
Amakuru

Impinduka zitunguranye mu buyobozi bw’ingabo z’u Rwanda

Ubwanditsi 11 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru