• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Umuryango Hult  African Business Club wo muri Kaminuza ya Hult, mu mujyi wa Boston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,urasaba imbabazi ku kuba waribeshye ugafata Rusesabagina nk’intwari, ndetse ukanashimira abawufashije kumenya ubugome bwe.

Umuryango Hult  African Business Club wo muri Kaminuza ya Hult, mu mujyi wa Boston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,urasaba imbabazi ku kuba waribeshye ugafata Rusesabagina nk’intwari, ndetse ukanashimira abawufashije kumenya ubugome bwe.

Ubwanditsi 26 Feb 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Ibi ni ibikubiye mu itangazo uyu Muryango washyize ku rubuga rwawo rwa Instagram, uvuga ko wakomeje kwibeshya kuri Rusesabagina, ukamufata nk’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu,kandi ahubwo ari ku isonga mu babuhungabanya. Kuri uyu wa gatatu tariki 24 Gashyantare,  Umuryango Hult African Business wari wateguye ikiganiro mpwirwaruhame ku “butwari” bwa Paul Rusesabagina, ariko kiza guhagarikwa, kuko abari bagiteguye baje kumenya ko uwo bita umutagatifu ahubwo ari shitani.

Iryo tangazo riragira riti:” “ Hari abantu bo hanze bafata Rusesabagina nk’intwari. Nyamara dushingiye ku makuru twahawe n’abazi neza iki kibazo, siko biri. Nka Hult African Business,ubu butumwa ntibukwiye kugarukira gusa ku gusaba imbabazi, turifuza kwifatanya  n’umuryango nyarwanda”.

Umuhungu wa Paul Rusesabagina witwa Trésor Rusesabagina yari yatumiwe muri icyo kiganiro ngo yongere arate “ubutwari” bwa se, Hult African Business Club  imumenyesha ko mu gutegura icyo kiganiro bari bagendeye ku makuru apfuye, bityo ubutumire bwe bukaba bubaye imfabusa.

Ubusanzwe Hult African Business Club, ni umuryango w’abanyeshuri, abarimu n’abashakashatsi muri Kaminuza ya Hult,iri mu mujyi wa Boston. Wamenyekanye cyane ndetse unagirirwa icyizere kubera gutumira abantu b’indashyikirwa mu nzego zinyuranye, bagatanga ibiganiro bigamije guhindura isi, cyane cyane umugabane wa Afrika. Kuba rero wisubiyeho ugahagarika ikiganiro gisingiza umwicanyi, Rusesabagina, abakurikiranira hafi imikorere y’uyu Muryango nabyo  babibonyemo gushyira mu gaciro no gusigasira icyubahiro cy’iyo kaminuza.

Mbere y’uko uyu Muryango uhagarika iki kiganiro, abantu benshi bari bawandikiye bawubaza ukuntu wita “intwari” Rusesabagina, ushingiye ku magambo n’amarangamutima y’umuryango we gusa, no ku mateshwa y’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ukirengagiza ibirego akurikiranyweho kandi bifitiwe ibimenyetso. Mu butumwa bwisukiranyije ku mbuga nkoranyambaga, abasesenguzi banyuranye babajije Hult niba ishobora gutumira mu kiganiro Oussama Bin Laden, ubizi neza ko ibikorwa bye y’iterabwoba byamaze abantu.

Bibukije ko Rusesabagina ari shebuja wa FLN, umutwe w’iterabwoba wagabye ibitero mu majyepfo y’u Rwanda, ukica abaturage,ukanasahura ibyabo, ndetse bongera no kugaragaza video ya Rusesabagina yigamba ubwo bwicanyi. Ni byiza rero ko abafite amakuru nyayo twakomeza kuyagaragariza isi yose, kandi buri gihe ukuri gutsinda ikinyoma.

2021-02-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yageze muri Kenya aho yitabiriye inama ya 14 ku mishinga y’Umuhora wa Ruguru

Perezida Kagame yageze muri Kenya aho yitabiriye inama ya 14 ku mishinga y’Umuhora wa Ruguru

Ubwanditsi 26 Jun 2018
Perezida Kagame  yatangije  Inama y’Igihugu y’Umushyikirano avuga aho ubuzima bw’Igihugu buhagaze

Perezida Kagame  yatangije  Inama y’Igihugu y’Umushyikirano avuga aho ubuzima bw’Igihugu buhagaze

Ubwanditsi 18 Dec 2017
Umutekano wa Agathon Rwasa uri mu kaga nyuma yo kwamburwa abasirikare bamurindaga

Umutekano wa Agathon Rwasa uri mu kaga nyuma yo kwamburwa abasirikare bamurindaga

Ubwanditsi 29 Dec 2017
Amavubi adafite kapiteni wayo Haruna Niyonzima na Rafael York ntibari mu bakinnyi bakina na Kenya

Amavubi adafite kapiteni wayo Haruna Niyonzima na Rafael York ntibari mu bakinnyi bakina na Kenya

Ubwanditsi 15 Nov 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abanyarwanda baba muri Congo no mu Burundi ntibemerewe gutorerayo
Mu Rwanda

Abanyarwanda baba muri Congo no mu Burundi ntibemerewe gutorerayo

Ubwanditsi 04 Aug 2017
Nyamara ishyamba si ryeru hagati ya Nairobi na Kinshasa
Amakuru

Nyamara ishyamba si ryeru hagati ya Nairobi na Kinshasa

Ubwanditsi 08 May 2024
 Nyuma y’imyaka  hafi 27, Edouard Balladur wari Minisitiri w’Intebe w’ u Bufaransa arashyize  yemera gushyira ahabona “amabanga ye” ku bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi. Ariko se aracyari  amabanga koko, cyangwa ni ibisigazwa byayo?

Ubwanditsi 06 Jan 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru