• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

  • Police FC yatangaje umunya-Maroc, Jaafar Rkyek nk’umutoza mukuru wayo asimbuye Ben Moussa watandukanye n’iyi kipe   |   21 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza wa Mukura VS, Tomáš Trucha, yageze mu Rwanda aho aje gutangira akazi   |   20 Jul 2026

  • AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka   |   18 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Minisiteri ya Siporo yahaye uruhushya REG VC na APR VC rwo gutangira imyitozo yitegura irushanwa ry’igikombe cy’ Afurika cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo

Minisiteri ya Siporo yahaye uruhushya REG VC na APR VC rwo gutangira imyitozo yitegura irushanwa ry’igikombe cy’ Afurika cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo

Ubwanditsi 09 Mar 2021 Amakuru, IMIKINO

Nyuma yaho ibikorwa bimwe na bimwe bya Siporo mu Rwanda bihagaritswe, Minisiteri ya Siporo yamaze kwemerera amakipe abiri yo mu mukino w’intoki wa Volleyball ariyo REG VC ndetse na APR VC gutangira imyitozo ni mu gihe aya makipe yombi arimo kwitegura guhagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika.

Aya makipe yombi agomba guhagararira u Rwanda mu mikino y’amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri uyu mukino w’intoki aho amarushanwa bagomba kwitabira ateganyijwe mu ntangiriro z’ukwezi gutaha, ni ukuvuga imikino izaba hagati y’itariki ya 02 kugera tariki ya 12 Mata 2021 akabera mu mujyi wa Cairo wo mu Misiri.

Mu nyandiko igenewe ishyirahamwe ry’umukino w’intoki rya Volleyball mu Rwanda, FRVB isubiza iyo bari bandikiye Minisiteri ya Siporo bayisaba uburenganzira bw’uko ayo makipe yombi yakwemererwa gutangira imyitozo bitegura ayo marushanwa, Minisiteri ya siporo yahise isubiza ibwira iryo shyirahamwe ko kuri ayo makipe yombi yemerewe gutangira imyitozo.

Minisiteri ya Siporo kandi ikaba yasabye FRVB ko bakurikirana iyubahirizwa ry’amabwiriza n’ingamba zashyizweho na Leta zo gukumira icyorezo cya COVID-19 ndetse n’ingamba iryo shyirahamwe ryari ryamenyeshye iyi minisiteri.

Mu rwego rwo kwitegura iyo mikino ikipe ya APR VC ikaba yari yongereye abakinnyi izakoresha muri iryo rushanwa babakuye mu yandi makipe ya hano mu Rwanda, abo bakinnyi bongerewe muri APR VC ni Akumuntu Kavalo Patrick usanzwe ukinira Gisagara VC, Mahoro Ivan ,Nelson Murangwa ndetse na Mutabazi Yves bose bakinira ikipe ya UTB VC.

Ku ruhande rwa REG VC igiye kwitabira iyi mikino nyuma yaho yari yatsindiye itike yo gukina igikombe cy’Afurika mu mwaka ushize ariko iyo mikino ikaba itarabaye bitewe na koronavirusi, bityo ishyirahamwe ry’uyu mukino ku rwego rw’Afurika rikaba ryaremeye amakipe afite ubushobozi bwo kwibeshaho muri iryo rushanwa ko bemerewe kuryitabira.

2021-03-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rayon Sports yatandukanye n’umutoza wayo Afahmia Lotfi wari umaze ukwezi ahagaritswe

Ubwanditsi 13 Nov 2025
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA  GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 05 Jan 2023
Gushyira Julie d’Andurain, umugore wahagurukiye gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi muri Komisiyo isesengura uruhare rw’Ubufaransa muri iyo jenoside, si ugushakira amata ku kimasa?

Gushyira Julie d’Andurain, umugore wahagurukiye gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi muri Komisiyo isesengura uruhare rw’Ubufaransa muri iyo jenoside, si ugushakira amata ku kimasa?

Ubwanditsi 13 Nov 2020
Abisunga ibigarasha n’abajenosideri ngo bararwanya u Rwanda bazakomeza gukama ikimasa.

Abisunga ibigarasha n’abajenosideri ngo bararwanya u Rwanda bazakomeza gukama ikimasa.

Ubwanditsi 31 May 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 10 Mar 2023
Burundi: Intambara iratutumba, Gen. Alain Guillaume Bunyoni wafatwaga nka numero ya 2 yaba afungishijwe ijisho
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Intambara iratutumba, Gen. Alain Guillaume Bunyoni wafatwaga nka numero ya 2 yaba afungishijwe ijisho

Ubwanditsi 18 Oct 2019
Amavubi yanganyije na Lesotho i Kigali yuzuza amanota 8 ayicaje ku mwanya wa Kabiri inyuma ya Afurika y’Epfo
Amakuru

Amavubi yanganyije na Lesotho i Kigali yuzuza amanota 8 ayicaje ku mwanya wa Kabiri inyuma ya Afurika y’Epfo

Ubwanditsi 25 Mar 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru