• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bayaherewe mu Rwambariro, Rayon Sports yakiriye amafaranga nyuma yo gushimangira umwanya wa mbere   |   09 May 2025

  • Gukura no Kubaho kwanjye byose bishingiye ku cyerekezo cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame – Knowless   |   08 May 2025

  • Ntacyasaza Turahirwa Moses cyatuma Urumogi Rumushora mu Kiguri cy’Urwango   |   06 May 2025

  • Eric Bagiruwusa yashinze YouTube Channel ishinzwe ubuvugizi mu gushishikariza gusubirishamo imanza z’abajenosideri n’abarwanya ubutegetsi   |   05 May 2025

  • Nyuma y’imyaka 8, APR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro 2025 itsinze Rayon Sports 2-0   |   04 May 2025

  • APR FC na Rayon Sports zabonye itike yo gukina imikino Nyafurika zizahurira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2025   |   01 May 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda : Bombori bombori mu kazu k’abahima bayoboye Uganda, Lt Gen Tumukunde yafashwe n’ingabo zihuriweho na Polisi n’ingabo ziki gihugu

Uganda : Bombori bombori mu kazu k’abahima bayoboye Uganda, Lt Gen Tumukunde yafashwe n’ingabo zihuriweho na Polisi n’ingabo ziki gihugu

Editorial 12 Mar 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA, POLITIKI

Mu minsi ishize, uwahoze ashinzwe iperereza ndetse akaba yarabaye na Minisitiri w’Umutekano Lt Gen Henry Tumukunde yatunguye benshi avuga ko ashaka kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Uganda ndetse ahamagarira abanya Uganda bose kwihuza bakirukana Perezida Museveni.

Kuri uyu mugoroba wo ku wakane yatawe muri yombi, mu gikorwa kidasanzwe cyahuriweho na Polisi ya Uganda ndetse n’ingabo zidasanzwe (Special Forces) aho ashinjwa ibyaha by’ubugambanyi. Lt Gen Henry Tumukunde akaba ari mubyara wa Janet Museveni umugore wa Perezida Museveni bose bakaba bakomoka mu bwoko bw’abahima.

Akimara gutangaza ko aziyamamariza kuyobora Uganda, Tumukunde yumvikanye anenga Perezida Museveni ku buryo bw’intangarugero aho yavuze ko ayoboye Uganda nkuyobora urugo rwe. Aha kandi yagarutse no ku muhungu we Lt Gen Muhoozi Kainerugaba aho yibajije uburyo azamuka amapeti umunsi ku munsi bakaba basigaye bayanganya.

Lt Gen Tumukunde niwe wari inyuma y’umugambi mubi wo kubiba amacakubiri hagati y’u Rwanda na Uganda aho ku giti cye ariwe wakoreraga iyicarubozo Abanyarwanda bafatwaga; iki gikorwa yaragihagurukiye cyane ashaka kwerekana ko uwari umukuru wa Polisi Kale Kayihura, yashinjaga kuba Umunyarwanda, nta kazi akora ahubwo ariwe ubiri inyuma kugeza amufungishije.

Mu rubanza rwabaye m’Ukuboza 2017, Aron Kizza, waburaniraga Rene Rutagungira yashyize mu majwi abasirikare bakuru babiri mu Ngabo za Uganda, aribo  Lt Gen Henry Tumukunde na Brig Gen Abel Kandiho ukuriye Urwego rw’Ubutasi mu Gisirikare, kuba ku isonga ry’abakoreye iyicarubozo ry’inkazi, umukiriya we René Rutagungira.

Umunyarwanda Rutagungira yashimutiwe muri Uganda n’inzego zaho z’umutekano, ajyanwa rwihishwa mu Kigo cya Gisirikare cya Mbuya aho yamaze amezi akorerwa iyicarubozo mbere yo kugezwa mu rukiko.

Aron Kizza, yagaragaje mu buryo bweruye uko umukiliya we yakorewe iyicarubozo nuwahoze ari Minisitiri w’Umutekano, Lt Gen. Henry Tumukunde n’Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi (CMI), Brig Gen Abel Kandiho, kugira ngo yemere ko yafatanyije n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Gen Kale Kayihura, gushimuta no kunyereza Abanyarwanda baba muri Uganda.

Mu buryo busa no gukingira ikibaba Tumukunde na Kandiho, Urukiko rwasabye Umunyamategeko Kizza ko yakura mu kirego ibijyanye n’iyicarubozo ryakorewe umukiliya we, undi arabyanga.

Nyuma yo kubyanga, Kizza yahase ibibazo inteko iburanisha agira ati “Ni nde wababwiye ko ntafite uburenganzira bwo kuvuga ku iyicarubozo no gufungwa binyuranyije n’amategeko byakorewe umukiliya wanjye mu gihe bijyanye n’uburenzira bwe?”

Tugarutse ku ifatwa rya Tumukunde, riragaragaza ko mu kazu k’abahima bayoboye igihugu harimo urunturuntu, dore ko amatora yomuri 2021 yegereje aho Perezida Museveni agaragaza intege nke k’umubiri, naho uwo bahanganye Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine urubyiruko rumuri inyuma.

Mu kwezi kwa Werurwe 2018, amakuru yagiye hanze ko Lt Gen Tumukunde na IGP Kale Kayihura bakuwe ku mirimo yabo nyuma yo kumara iminsi barebana ayingwe. Intambara yabo  yashyizwe  cyane mu itangazamakuru rya Uganda, hibandwa cyane kuri IGP Kale Kayihura,  bivugwa ko ayamakimbirane  afite umuzi  kuva mu 2005 ubwo Gen Kale Kayihura yataga muri yombi Gen Tumukunde wari watangaje amagambo yuzuyemo guharabikana umukuru w’igihugu Perezida Museveni

Hasigaye kureba niba aya makimbirane hagati yabateje umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda bakaba kandi bashyigikira imitwe yitwaje intwaro irwanya u Rwanda batuza bikagarura n’umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi bishingiye ku kuba bareka gufatanya n’imitwe yitwaje intwaro.

2020-03-12
Editorial

IZINDI NKURU

Kayonza Abayobozi b’ibigo by’amashuri 2 bamaze guhunga igihugu kubera Bank Lamberi

Kayonza Abayobozi b’ibigo by’amashuri 2 bamaze guhunga igihugu kubera Bank Lamberi

Editorial 08 Mar 2019
1963-2024: imyaka 61 irashize mu Rwanda habaye “Noheli y’amaraso”

1963-2024: imyaka 61 irashize mu Rwanda habaye “Noheli y’amaraso”

Editorial 24 Dec 2024
Kimwe mu bihatse ubucuti bwa Perezida Museveni na Bebe Cool cyagaragaye

Kimwe mu bihatse ubucuti bwa Perezida Museveni na Bebe Cool cyagaragaye

Editorial 21 Oct 2018
Tanzania: Perezida Magufuli Yirukanye Minisitiri Ushinzwe Ibikorwa By’imbere Mu Gihugu

Tanzania: Perezida Magufuli Yirukanye Minisitiri Ushinzwe Ibikorwa By’imbere Mu Gihugu

Editorial 03 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru