• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Olivier Kwizera ari mu bakinnyi basubukuye imyitozo ya Rayon Sports yitegura guhura na APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro   |   19 May 2026

  • Rusesabagina nawe ubwe ni ikinyoma cyigendera   |   18 May 2026

  • AMAFOTO – Patriots BBC na APR WBBC begukanye igikombe cy’irushanwa ryo kwibuka mu bakina ari batatu kuri batatu   |   18 May 2026

  • Bombori bombori hagati ya Kayumba Placide na Pierre Celestin Rwalinda wamusimbuye ku buyobozi bwa FDU Inkingi   |   15 May 2026

  • APR FC na Rayon Sports zageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2026, zizahatanira miliyoni 12 z’Amafaranga y’u Rwanda   |   14 May 2026

  • Habura iminsi 3 ngo shampiyona irangire, Al Hilal yegukanye igikombe cy’icyubahiro cya BK Pro League 2025-2026   |   13 May 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abanyeshuri ba CIESK biyemeje kurwanya ibiyobyabwenge

Abanyeshuri ba CIESK biyemeje kurwanya ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 02 May 2016 Mu Mahanga

​Abanyeshuri 82 biga mu kigo cyitwa Centre Islamique d’Enseignement Secondaire de Kigali(CIESK) , yiyemeje kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ibiyobyabwenge.

Ibi byatangajwe na bamwe mu banyeshuri ndetse n’uwari ahagarariye umuyobozi, Bwana Amani Banzubaze nyuma y’igikorwa cy’ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge cyabereye muri iri shuri ku itariki 29 Mata , aho bari basuwe n’itsinda ry’abapolisi bavuye mu gashami ka Polisi y’u Rwanda gashinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (Anti-narcotics Directorate) kabarizwa mu ishami ryayo ry’ubugenzacyaha (Criminal Investigation Department-CID).

Bwana Banzubaze yagize ati:” Umuyobozi nyawe ni ureberera abo ashinzwe, akabarinda icyo ari cyo cyose gishobora kubavutsa ahazaza heza. Iyo atabikoze, aba atandukiriye inshingano ze.”

Yagize na none ati:”Gushyiraho ingamba zituma abanyeshuri bacu batishora mu biyobyabwenge bizatuma bigirira umumaro ubwabo, imiryango yabo, ndetse n’Igihugu muri rusange.”

CIESK yigwamo n’abanyeshuri bagera kuri 700, ikaba iri mu kagari ka Mumena, mu murenge wa Nyamirambo, mu karere ka Nyarugenge.

Banzubaze yashimye imikoranire myiza irangwa hagati ya Polisi y’u Rwanda n’ibigo by’amashuri mu kurwanya ibiyobyabwenge ibaha ubumenyi mu kurwanya ibindi byaha ndetse n’ikindi kintu cyose gishobora kwangiza ahazaza h’abanyeshuri.

IP Daniel Nsabimana wo mu gashami ka Polisi y’u Rwanda gashinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (Anti-narcotics Directorate) , yakanguriye abo banyeshuri kwirinda ibiyobyabwenge nk’urumogi, kandi abasaba kujya baha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababinywa, ababicuruza, n’ababitunda.

Nyuma yo kubasobanurira no kubereka bimwe mu biyobyabwenge bikoreshwa cyane mu Rwanda, yabasobanuriye ko ibikorwa by’ababinyoye bihungabanya ituze rya rubanda, maze abasaba kuba abafatanyabikorwa mu kubirwanya ndetse n’ibindi byaha birimo icuruzwa ry’abantu n’ibindi,….

Yagize kandi ati:”Ntushobora gutsinda mu ishuri unywa ibiyobyabwenge. Mugomba kwirinda no kurwanya ikintu cyose gishobora kwangiza ahazaza hanyu.”

IP Nsabimana yarangije asaba kandi urwo rubyiruko kujya rusobanurira rugenzi rwarwo ndetse n’abandi bantu muri rusange ububi bw’ibiyobyabwenge, kandi bakabakangurira kubyirinda batibagiwe no kujya batungira agatoki Polisi aho babonye ababinywa n’ababicuruza.

RNP

2016-05-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Ubwanditsi 16 May 2024
Ab ‘Avoka  b’impunzi z’Abanyarwanda 45 ziherutse gutabwa muri yombi  zijyanywe mu myitozo ya gisirikare ya RNC bagejeje ikirego mu rukiko

Ab ‘Avoka b’impunzi z’Abanyarwanda 45 ziherutse gutabwa muri yombi zijyanywe mu myitozo ya gisirikare ya RNC bagejeje ikirego mu rukiko

Ubwanditsi 27 Dec 2017
Police y’u Rwanda yasoje ibizamini ku murambo  wa Jacques Bihozagara

Police y’u Rwanda yasoje ibizamini ku murambo wa Jacques Bihozagara

Ubwanditsi 13 Apr 2016
Twagiramungu yongoye guta ibaba avugira umuzunguzayi amwita intungane

Twagiramungu yongoye guta ibaba avugira umuzunguzayi amwita intungane

Ubwanditsi 17 May 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ingingo zishimangira umusaruro w’inama y’Intekorusange ya FIFA ku Rwanda nk’umusingi w’imenyekanishagihugu mu bukerarugendo
Amakuru

Ingingo zishimangira umusaruro w’inama y’Intekorusange ya FIFA ku Rwanda nk’umusingi w’imenyekanishagihugu mu bukerarugendo

Ubwanditsi 20 Mar 2023
Congo yataye muri yombi undi muyobozi ukomeye muri FDLR
INKURU NYAMUKURU

Congo yataye muri yombi undi muyobozi ukomeye muri FDLR

Ubwanditsi 04 Dec 2019
Mu Bufaransa: Urukiko rw’Ubujurire rwemeje ifungwa ry’iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana
Amakuru

Mu Bufaransa: Urukiko rw’Ubujurire rwemeje ifungwa ry’iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana

Ubwanditsi 03 Jul 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru