• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Umutoza w’Amavubi Stephen Constantine asanga kwitwara neza k’u Rwanda bisaba gutsinda imikino yo mu rugo ngo yerekeze mu gikombe cya Afurika 2027   |   20 May 2026

  • Olivier Kwizera ari mu bakinnyi basubukuye imyitozo ya Rayon Sports yitegura guhura na APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro   |   19 May 2026

  • Rusesabagina nawe ubwe ni ikinyoma cyigendera   |   18 May 2026

  • AMAFOTO – Patriots BBC na APR WBBC begukanye igikombe cy’irushanwa ryo kwibuka mu bakina ari batatu kuri batatu   |   18 May 2026

  • Bombori bombori hagati ya Kayumba Placide na Pierre Celestin Rwalinda wamusimbuye ku buyobozi bwa FDU Inkingi   |   15 May 2026

  • APR FC na Rayon Sports zageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2026, zizahatanira miliyoni 12 z’Amafaranga y’u Rwanda   |   14 May 2026

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Abaperezida 10 ba Afurika bagiye bishingikiriza imbaraga z’abapfumu zikabatenguha

Abaperezida 10 ba Afurika bagiye bishingikiriza imbaraga z’abapfumu zikabatenguha

Ubwanditsi 04 Jan 2018 HIRYA NO HINO

Bitewe n’ imyemerere yabo, abaperezida bayoboye ibihugu bya Afurika bagiye bavugwaho gukorana n’ abapfumu kugirango bagume ku butegetsi batinya guhirikwa ariko bikarangira badahiriwe.

Hamwe na hamwe muri Afurika hari baperezida bagiye bavugwaho kugira abajyanama b’ abapfumu, iyi myumvire rero ifitanye isano n’ umuco nyafurika wa kera aho wasangaga buri mwami akikijwe n’ abapfumu ndetse n’ abiru bamufashaga mu mihango yo kuyobora ndetse no gufata ibyemezo.

Muri aba baperezida 10 bavuzweho gukora n’ abapfumu , umwe niwe usigaye ku butegetsi kuko bamwe bagiye bapfa abandi bavanywa ku ngoma biciye mu buryo bunyuranye harimo n’ amatora.

10. Idriss Déby Itno (Tchad) : Amateka  avugwa kuri  uyu mugabo yemeza ko yari afite umupfumu (marabout) we ngo akaba ari nawe yamuburiye mbere ko azaba Perezida.

Ibi byagiye bitangazwa na mugenzi we babanye mu ishyamba, Gen. Gouara Lassou, agira ati “Njyewe na Idriss Déby twigeze kujyana kureba umupfumu atwizeza ko Debby agiye kuyobora Tchad bidatsinze ».

9.Blaise Compaoré (Burkina Faso) : Yagiye avugwaho kubonana n’ abapfumu benshi kandi baturuka mu bihugu binyuranye mbere y’ uko yirukanwa ku butegetsi.

Ibi byatangajwe cyane na Mustapha Chafi  wari usanzwe ari inshuti ya Compaore wanagize uruhare runini mu kurekuza abafatwaga bunyago n’ intagondwa za Al Aqmi) muri Sahel.

Mustapha Chafi ufite inkomoko muri Mauritania na Niger utuye i Ouagadougou muri  Burkina Faso) ni umuntu ukomeye cyane ku buryo nta wapfa kumukoraho ndetse akaba anavugwa gukorana cyane n’ abandi baperezida benshi bo muri Afurika y’ i Burengarazuba.

8.Boni Yayi (Bénin) : Uyu wavuzweho kuba umurokore ngo yagiye akorana n’ abapasiteri b’ abanyamerika bavugwaho kugira imbaraga z’ umwijima.

Ishusho y’ umucuruzi cyangwa umurokore ya Thomas Boni Yayi yagiye yibazwaho na benshi ku buryo byateraga amakenga.

Pasiteri Michel Aloko  yagiye agaragara cyane ku ruhande rwa Perezida Boni Yayi mu gihe yategekaga Benin.

7.François Bozizé (Centrafrique) : Uyu nawe yagaragazaga ko ari umukatolika wuzuye ariko ku rundi ruhande yemera imbaraga z’abakurambere.

Ibi byagaragaye cyane mu gihe politiki yamucangaga agatangira gushinga umutwe w’ abarwanyi wa Anti-balaka ufite imyemerera ya gipagani ariko witwaza ko ugengwa n’ imyemerere ya gikristu.

6.Mouammar Kadhafi (Libye) :  N’ubwo yari afite inshuti nke  mu Burayi ntabwo yemeraga ubupfumu bwabo ariko bucye bucye avugwaho gutangira kuyoboka ubupfumu bw’ abanyafurika kubera impungenge yaterwaga n’ abamuhigaga (abazungu).

Abakurikirana amateka ya Khadaffi bavuga ko bitangiye kumukomerana yashatse abapfumu bamukingira kutaraswa ubwo yajyaga kwihisha mu gace ka Syrte aho avuka.

5. Abdoulaye Wade (Sénégal) :  Inshuti ze zo mu myaka ya  1974 – 1980 , zaje kumugira inama yo kwirinda ibyabaye kuri mugenzi we wa Tunisia Zine el Abidine Ben Ali.

Icyo  gihe  Abdoulaye Wade  wayoborga  Sénégal yasubije ati «  Abo batekereza ko nshobora kwicwa  baribeshya kuko abapfumu banjye barakomeye cyane  ahubwo ni abagome bagenzwa n’ ishyari gusa».

Ikinyamakuru 7su7, Bwiza.com ikesha iyi nkuru, gitangaza ko Wade wari uzi ko azategeka kugeza apfuye yaje gutungurwa ku itariki  17 Werurwe  2012, ubwo yatsindwaga amatora aboneraho kwemera ko ububasha bw’ abaturage bwigaranzuye abapfumu be.

4.Omar Bongo Odimba (Gabon) : Uyu yavuzwe kuba umuyoboke wa  franc-maçon, yabyigiye mu gace ka  Angoulême ndetse bishoboka ko yabiraze umwana we Ali Bongo Odimba.

Umukambwe Bongo yari asanzwe agengwa n’ imyemerere y’ Imana nyafurika ndetse yari akikijwe n’ amatsinda y’ abapfumu kabuhariwe.

Kugeza apfuye, uwayobora imihango ya Vodou muri Benin ,Sossa Guèdèhounguè yatangaje akababaro gakomeye y’ uburyo bari babuze umuyoboke ukomeye.

3.Seyni Kountché (Niger) : Yari afite umupfumu wemewe witwaga Amadou Oumarou dit Bonkano  (umunyamahirwe) wavugwagaho gutera igihugu cya Niger amahirwe menshi.

Uyu mupfumu  wa Perezida wa Niger Seyni Kountché, Amadou  Oumarou yaje  yabanjije kuba umuboyi yaje gukira muri 1983 atangira kwifuza kuba perezida agerageza gukora Coup d’ Etat biramunanira bituma yigizwayo.

2. Gnassingbé Eyadema (Togo) : Uyu azwiho gukorana n’ amatsinda y’ abarozi b’ abazungu kuko yari asanzwe amanyereye amarozi y’ abanyafurika kandi yari yarayarenze na kure.

Mu bihe bya nyuma , kugeza muri 2005, Gnassingbé Eyadema yari afite umupfumu we w’ umufaransa,  Charles Debbasch.

1. Mathieu Kérékou (Bénin) :  Muri 1977, ubwo umucanshuro  Bob Denard yateraga Benin, Perezida Mathieu Kérékou yahise yiyambaza abapfumu kugirango arwanye igitero gikaze cyari cyibasiye ingabo ze.

Yayoboye iki gihugu imyaka myinshi cyane gusa na none kugirango atange imyanya runaka muri Guverinoma cyangwa mu bigo bikomakomeye yiyambazaga  abapfumu be.

Gusa byaje kumukomerana cyane muri  1980 ubwo abaturage bamurambirwaga bituma bigumura basaba Demokrasi icyo yashyizeho impapuro mpuzamahanga zita muri yombi umupfumu we Mohamed Cissé.

Muri icyo gihe, umupfumu Mohamed Cissé yafatiwe muri  Côte d’Ivoire, Perezida Félix-Houphouët-Boigny amusubiza muri Benin.

2018-01-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nta cyahindutse ku muburo wahawe Abanyarwanda ku kujya muri Uganda – Min. Nduhungirehe

Nta cyahindutse ku muburo wahawe Abanyarwanda ku kujya muri Uganda – Min. Nduhungirehe

Ubwanditsi 05 Jan 2020
Umuryango wa Ikibagenga wapfiriye muri Amerika watangiye gushakisha ubufasha ngo ashyingurwe

Umuryango wa Ikibagenga wapfiriye muri Amerika watangiye gushakisha ubufasha ngo ashyingurwe

Ubwanditsi 20 Jan 2018
Umusirikare wa Congo uherutse gufatirwa mu Rwanda yasubijwe iwabo

Umusirikare wa Congo uherutse gufatirwa mu Rwanda yasubijwe iwabo

Ubwanditsi 03 Mar 2018
Magaly Pearl, Umuhanzikazi ukomoka mu Rwanda yambitswe impeta n’umunyamerika

Magaly Pearl, Umuhanzikazi ukomoka mu Rwanda yambitswe impeta n’umunyamerika

Ubwanditsi 22 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

INGINGO Z’INGEZI Z’URWANDIKO RWA SUSURUTSA SEBAHINZI Joseph RUSABA  GUHINDURA AMAZINA
Mu Rwanda

INGINGO Z’INGEZI Z’URWANDIKO RWA SUSURUTSA SEBAHINZI Joseph RUSABA  GUHINDURA AMAZINA

Ubwanditsi 25 Apr 2018
Madamu Jeannette Kagame yasabye abifite kuzamura abanyantege nke
Mu Mahanga

Madamu Jeannette Kagame yasabye abifite kuzamura abanyantege nke

Ubwanditsi 13 May 2016
Umuyobozi wa Radiyo ‘Ijwi rya Amerika’ aranenga Leta y’u Burundi
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Umuyobozi wa Radiyo ‘Ijwi rya Amerika’ aranenga Leta y’u Burundi

Ubwanditsi 05 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru