• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Abaperezida 10 ba Afurika bagiye bishingikiriza imbaraga z’abapfumu zikabatenguha

Abaperezida 10 ba Afurika bagiye bishingikiriza imbaraga z’abapfumu zikabatenguha

Ubwanditsi 04 Jan 2018 HIRYA NO HINO

Bitewe n’ imyemerere yabo, abaperezida bayoboye ibihugu bya Afurika bagiye bavugwaho gukorana n’ abapfumu kugirango bagume ku butegetsi batinya guhirikwa ariko bikarangira badahiriwe.

Hamwe na hamwe muri Afurika hari baperezida bagiye bavugwaho kugira abajyanama b’ abapfumu, iyi myumvire rero ifitanye isano n’ umuco nyafurika wa kera aho wasangaga buri mwami akikijwe n’ abapfumu ndetse n’ abiru bamufashaga mu mihango yo kuyobora ndetse no gufata ibyemezo.

Muri aba baperezida 10 bavuzweho gukora n’ abapfumu , umwe niwe usigaye ku butegetsi kuko bamwe bagiye bapfa abandi bavanywa ku ngoma biciye mu buryo bunyuranye harimo n’ amatora.

10. Idriss Déby Itno (Tchad) : Amateka  avugwa kuri  uyu mugabo yemeza ko yari afite umupfumu (marabout) we ngo akaba ari nawe yamuburiye mbere ko azaba Perezida.

Ibi byagiye bitangazwa na mugenzi we babanye mu ishyamba, Gen. Gouara Lassou, agira ati “Njyewe na Idriss Déby twigeze kujyana kureba umupfumu atwizeza ko Debby agiye kuyobora Tchad bidatsinze ».

9.Blaise Compaoré (Burkina Faso) : Yagiye avugwaho kubonana n’ abapfumu benshi kandi baturuka mu bihugu binyuranye mbere y’ uko yirukanwa ku butegetsi.

Ibi byatangajwe cyane na Mustapha Chafi  wari usanzwe ari inshuti ya Compaore wanagize uruhare runini mu kurekuza abafatwaga bunyago n’ intagondwa za Al Aqmi) muri Sahel.

Mustapha Chafi ufite inkomoko muri Mauritania na Niger utuye i Ouagadougou muri  Burkina Faso) ni umuntu ukomeye cyane ku buryo nta wapfa kumukoraho ndetse akaba anavugwa gukorana cyane n’ abandi baperezida benshi bo muri Afurika y’ i Burengarazuba.

8.Boni Yayi (Bénin) : Uyu wavuzweho kuba umurokore ngo yagiye akorana n’ abapasiteri b’ abanyamerika bavugwaho kugira imbaraga z’ umwijima.

Ishusho y’ umucuruzi cyangwa umurokore ya Thomas Boni Yayi yagiye yibazwaho na benshi ku buryo byateraga amakenga.

Pasiteri Michel Aloko  yagiye agaragara cyane ku ruhande rwa Perezida Boni Yayi mu gihe yategekaga Benin.

7.François Bozizé (Centrafrique) : Uyu nawe yagaragazaga ko ari umukatolika wuzuye ariko ku rundi ruhande yemera imbaraga z’abakurambere.

Ibi byagaragaye cyane mu gihe politiki yamucangaga agatangira gushinga umutwe w’ abarwanyi wa Anti-balaka ufite imyemerera ya gipagani ariko witwaza ko ugengwa n’ imyemerere ya gikristu.

6.Mouammar Kadhafi (Libye) :  N’ubwo yari afite inshuti nke  mu Burayi ntabwo yemeraga ubupfumu bwabo ariko bucye bucye avugwaho gutangira kuyoboka ubupfumu bw’ abanyafurika kubera impungenge yaterwaga n’ abamuhigaga (abazungu).

Abakurikirana amateka ya Khadaffi bavuga ko bitangiye kumukomerana yashatse abapfumu bamukingira kutaraswa ubwo yajyaga kwihisha mu gace ka Syrte aho avuka.

5. Abdoulaye Wade (Sénégal) :  Inshuti ze zo mu myaka ya  1974 – 1980 , zaje kumugira inama yo kwirinda ibyabaye kuri mugenzi we wa Tunisia Zine el Abidine Ben Ali.

Icyo  gihe  Abdoulaye Wade  wayoborga  Sénégal yasubije ati «  Abo batekereza ko nshobora kwicwa  baribeshya kuko abapfumu banjye barakomeye cyane  ahubwo ni abagome bagenzwa n’ ishyari gusa».

Ikinyamakuru 7su7, Bwiza.com ikesha iyi nkuru, gitangaza ko Wade wari uzi ko azategeka kugeza apfuye yaje gutungurwa ku itariki  17 Werurwe  2012, ubwo yatsindwaga amatora aboneraho kwemera ko ububasha bw’ abaturage bwigaranzuye abapfumu be.

4.Omar Bongo Odimba (Gabon) : Uyu yavuzwe kuba umuyoboke wa  franc-maçon, yabyigiye mu gace ka  Angoulême ndetse bishoboka ko yabiraze umwana we Ali Bongo Odimba.

Umukambwe Bongo yari asanzwe agengwa n’ imyemerere y’ Imana nyafurika ndetse yari akikijwe n’ amatsinda y’ abapfumu kabuhariwe.

Kugeza apfuye, uwayobora imihango ya Vodou muri Benin ,Sossa Guèdèhounguè yatangaje akababaro gakomeye y’ uburyo bari babuze umuyoboke ukomeye.

3.Seyni Kountché (Niger) : Yari afite umupfumu wemewe witwaga Amadou Oumarou dit Bonkano  (umunyamahirwe) wavugwagaho gutera igihugu cya Niger amahirwe menshi.

Uyu mupfumu  wa Perezida wa Niger Seyni Kountché, Amadou  Oumarou yaje  yabanjije kuba umuboyi yaje gukira muri 1983 atangira kwifuza kuba perezida agerageza gukora Coup d’ Etat biramunanira bituma yigizwayo.

2. Gnassingbé Eyadema (Togo) : Uyu azwiho gukorana n’ amatsinda y’ abarozi b’ abazungu kuko yari asanzwe amanyereye amarozi y’ abanyafurika kandi yari yarayarenze na kure.

Mu bihe bya nyuma , kugeza muri 2005, Gnassingbé Eyadema yari afite umupfumu we w’ umufaransa,  Charles Debbasch.

1. Mathieu Kérékou (Bénin) :  Muri 1977, ubwo umucanshuro  Bob Denard yateraga Benin, Perezida Mathieu Kérékou yahise yiyambaza abapfumu kugirango arwanye igitero gikaze cyari cyibasiye ingabo ze.

Yayoboye iki gihugu imyaka myinshi cyane gusa na none kugirango atange imyanya runaka muri Guverinoma cyangwa mu bigo bikomakomeye yiyambazaga  abapfumu be.

Gusa byaje kumukomerana cyane muri  1980 ubwo abaturage bamurambirwaga bituma bigumura basaba Demokrasi icyo yashyizeho impapuro mpuzamahanga zita muri yombi umupfumu we Mohamed Cissé.

Muri icyo gihe, umupfumu Mohamed Cissé yafatiwe muri  Côte d’Ivoire, Perezida Félix-Houphouët-Boigny amusubiza muri Benin.

2018-01-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nigeria: Abantu 31 baguye mu gitero cy’ubwiyahuzi

Nigeria: Abantu 31 baguye mu gitero cy’ubwiyahuzi

Ubwanditsi 18 Jun 2018
Umunyarwanda yarasiwe muri Uganda

Umunyarwanda yarasiwe muri Uganda

Ubwanditsi 16 Apr 2019
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

RUSHYASHYA 07 Apr 2026
Umunyarwanda yajugunwe ku Mupaka wa Cyanika yagizwe intere

Umunyarwanda yajugunwe ku Mupaka wa Cyanika yagizwe intere

Ubwanditsi 01 Feb 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Tanzaniya yanze inkunga ya Banki y’Isi
Mu Mahanga

Tanzaniya yanze inkunga ya Banki y’Isi

Ubwanditsi 04 Oct 2018
I Bujumbura imyigaragambyo ikomeye yabyukiye k’umuryango  yamagana ibiganiro bibera Arusha
Mu Rwanda

I Bujumbura imyigaragambyo ikomeye yabyukiye k’umuryango yamagana ibiganiro bibera Arusha

Ubwanditsi 18 Feb 2017
Miroplast FC yananiwe kugera ku kibuga, Rayon Sports itahana amanota idakinnye
IMIKINO

Miroplast FC yananiwe kugera ku kibuga, Rayon Sports itahana amanota idakinnye

Ubwanditsi 28 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru