• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Gasabo: Umugabo yatemaguye umugore we aramwica ngo yatinze ku isoko

Gasabo: Umugabo yatemaguye umugore we aramwica ngo yatinze ku isoko

Ubwanditsi 19 Sep 2018 HIRYA NO HINO

Umugabo ukuze wo mu kagari Munini , Umudugudu Rudakabukirwa mu murenge wa Gikomero wo mu karere ka Gasabo yishe umugore we wari ufite imyaka 35 amutemaguye ngo yagiye guhaha aratinda.

Mu ma saa moya z’ umugoroba tariki 16 Nzeli nibwo nyakwigendera Mukeshimana Dativa yavuye ku isoko ageze mu rugo asanga umugabo yariye Karungu. Uyu mugabo Birekeraho Etienne w’ imyaka 68 ngo yahise atangira kumutema n’ umuhoro, nyakwigendera yiruka amuhunga, umugabo amwirukaho agenda amutema inzira yose kugeza aguye hasi arakomeza aramutema kugeza amwishe nk’ uko ubuyobozi bwabitangarijwe n’ abanyerondo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Gikomero Rwamucyo Louis de Gonzage yatangarije UMURYANGO dukesha iyi nkuru ko ifuhe aricyo kihishe inyuma yo kuba uyu musaza yaratemaguye umugore we bafitanye abana ariko batasezeranye imbere y’ amategeko.

Yagize ati “Dukurikiranye icyo baba barapfuye, yavugaga y’ uko yamucaga inyuma(….) avuga y’ uko umugore yari yagiye agiye guhaha aza akerewe, mpamya rero ko umugabo nk’ uko babana bafite ikintu cy’ urwikekwe umugabo yaketse ko yagiye nko mu mahabara ye agatinda ari naho yavanye umujima”.

Abaturanyi b’ uyu muryango avuga ko bajyaga banyuzamo bakarwana. Ariko ntabwo batekerezaga ko byagera aho kumwica urubozo.

Ubuyobozi bukimara kumenya aya makuru bwakurikiranye uwakoze icyaha, ubu afungiye kuri sitasiyo ya Rusororo. Ubuyobozi bwasabye abaturage gutanga amakuru ku bijyanye n’ amakimbirane no kutihanira. Ikindi ubuyobozi bwakozwe ni uguhumuriza abaturage.

By’ umwihariko gitifu Rwamucyo arasaba ko iburanisha ryazakorerwa mu ruhame ahakorewe icyaha mu rwego rwo kwereka abaturage ko ibyabaye bidakwiriye no gukumira ko byazongera kubaho.

Umurambo wajyanywe mu bitaro bya Kacyiru ngo ukorerwe isuzuma mbere y’ uko ushyingurwa.

2018-09-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Isomo  kuri bashiki bacu bakiri bato . Nabamaze gukura!

Isomo kuri bashiki bacu bakiri bato . Nabamaze gukura!

Ubwanditsi 11 May 2017
Uwahushije Claver Mbonimpa yarishwe, uwarashe umuhungu we akamwica arakidegembya

Uwahushije Claver Mbonimpa yarishwe, uwarashe umuhungu we akamwica arakidegembya

Ubwanditsi 12 Mar 2018
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

RUSHYASHYA 23 Sep 2026
Abantu 5 bakize Coronavirus, abayanduye mu Rwanda bagera ku 143 bavuye ku 138

Abantu 5 bakize Coronavirus, abayanduye mu Rwanda bagera ku 143 bavuye ku 138

Ubwanditsi 18 Apr 2020

Igitekerezo kimwe

  1. Ntareyekanwa
    September 21, 201812:34 pm -

    Ariko se nkuyu biba bigaragara ko yishwe atemaguwe, isuzuma rindi rikorwa aba ari iry’iki?

    Kandi namwe rero!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ingabo za Kongo zirashyirwa mu majwi kwivugana abasirikare babiri ba Tanzania
Mu Rwanda

Ingabo za Kongo zirashyirwa mu majwi kwivugana abasirikare babiri ba Tanzania

Ubwanditsi 07 Feb 2016
Ibaruwa ya Olivier Karekezi ku mpamvu yataye Rayon Sports adasezeye
IMIKINO

Ibaruwa ya Olivier Karekezi ku mpamvu yataye Rayon Sports adasezeye

Ubwanditsi 08 Mar 2018
Police WFC yegukanye igikombe cy’Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore 2026 itsinze Rayon Sports kuri Penaliti
Amakuru

Police WFC yegukanye igikombe cy’Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore 2026 itsinze Rayon Sports kuri Penaliti

RUSHYASHYA 08 Mar 2026

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru