• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Bombori bombori muri FDLR

Bombori bombori muri FDLR

Ubwanditsi 03 Jun 2016 Mu Rwanda

Bamwe mu bahoze mu mutwe wa FDLR bitandukanyije nayo ndetse n’umuyobozi wayo, Gen Byiringiro Victor, bashinga umutwe wabo mushya ngo ugamije guharanira uburenganzira bw’impunzi no kuzicyura mu cyubahiro. Uyu mutwe bakaba bawise CNDR-Ubwiyunge.

Uyu mutwe mu itangazo washyize ahagaragara ryashyizweho umukono n’uwitwa Kamuhanda Anastase akaba ari umuvugizi wawo, abawugize bavuga ko babonye intego biyemeje kugeraho batazazigeraho bakiyobowe na Byiringiro Victor bashinja kuba yararanzwe n’ibintu byinshi batishimiye.

Aba bashinja Gen. Major Byiringiro Victor guhuzagurika mu miyoborere bigatuma afata ibyemezo ahubutse kandi atagishije inama, cyangwa agasuzugura inama agirwa ntave ku izima.

Ashinjwa kandi gusuzugura inzego za FDLR, kwanduza isura yayo asuzugura ubuyobozi bw’igihugu cya Congo ngo ari nacyo kibacumbikiye, ndetse no gusuzugura HCR mu gikorwa cyo kubarura impunzi z’Abanyarwanda ziri ku butaka bwa Congo, ndetse ngo akaba yaranarashe kuri HCR kuwa 15 Mata 2016 ahitwa Bweru, akica, agasahura, ndetse akangiza ibintu byinshi by’Umuryango mpuzamahanga akanasahura abaturage.

Gen Major Byiringiro kandi ashinjwa n’abitandukanyije nawe kubeshya impunzi ko azazicyura kandi nta buryo n’imigambi ihamye yerekana, bigatuma afata bugwate impunzi azibuza uburenganzira bwo kumenyekana, kurindwa no gufashwa n’imiryango mpuzamahanga ahubwo akagira izi mpunzi agakingirizo.

-2833.jpg

Gen Major Byiringiro Victor

Ibindi Byiringiro akomeje gushinjwa na bagenzi be kandi harimo ngo gukorana n’abashaka gusenya urugaga, gusesagura umutungo, kwanga gufatanya n’abandi ngo bacyure impunzi mu cyubahiro, kutagira ubunararibonye muri politiki no muri dipolomasi, kurangwa n’irondakoko n’irondakarere.

Kubw’izi mpamvu zose rero ngo aba bitandukanyije na Gen. major Byiringiro Victor na FDLR ye ndetse n’imiyoborere ye mibi yamuranze mu myaka yose ishize ayobora uyu mutwe ushinjwa na leta y’u Rwanda kuba ugizwe n’abasize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umwanditsi wacu

2016-06-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ntibisanzwe ,Imiryango y’imbere mu gihugu n’imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta bateguye imurikabikorwa.

Ntibisanzwe ,Imiryango y’imbere mu gihugu n’imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta bateguye imurikabikorwa.

Ubwanditsi 06 Feb 2018
Nyuma y’amezi 13 ayobora ikipe ya APR FC, Brig Gen Déo Rusanganwa wari Chairman wayo ntakiri muri izo nshingano

Nyuma y’amezi 13 ayobora ikipe ya APR FC, Brig Gen Déo Rusanganwa wari Chairman wayo ntakiri muri izo nshingano

Ubwanditsi 09 Dec 2025
Unity Club irateganya gutangiza ishuri ry’imiyoborere

Unity Club irateganya gutangiza ishuri ry’imiyoborere

Ubwanditsi 27 Oct 2017
Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

Ubwanditsi 14 Apr 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Sagashya wari Gitifu w’Umujyi wa Kigali yirukanwe
Mu Rwanda

Sagashya wari Gitifu w’Umujyi wa Kigali yirukanwe

Ubwanditsi 15 Nov 2017
Clare Akamanzi yasimbuye Gatare ku buyobozi bwa RDB
Mu Mahanga

Clare Akamanzi yasimbuye Gatare ku buyobozi bwa RDB

Ubwanditsi 04 Feb 2017
Akarimi keza ka RNC k’urupfu rw’Umwami Kigeli gahatse iki ?
ITOHOZA

Akarimi keza ka RNC k’urupfu rw’Umwami Kigeli gahatse iki ?

Ubwanditsi 19 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru