• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Patmos izakugeza hose no mu ijuru rya Yesu -Prophet Bosco

Patmos izakugeza hose no mu ijuru rya Yesu -Prophet Bosco

Ubwanditsi 15 May 2018 Mu Rwanda

Umushumba mukuru w’Itorero rya Patmos of Faith Church, Prophet Bosco Nsabimana  yabwiye abayoboke b’itorero rye ku munsi wa mbere w’amateraniro yabereye muri Hoteli Umubano bakunze kwita Merdien ko yiteguye kubageza kure ndetse ko itorero rye uretse kubageza muri hoteli, rizabageza no mu ijuru.

Ibi yabitangaje kuri iki cyumweru tarili 13 Gicurasi 2018, mu materaniro ya mugitondo yabereye muri hoteli Umubano benshi bakunze kwita Hoteli Merdien, ari na bwo bwa mbere bari bateraniye muri iyi hoteli nyuma yo gufungirwa urusengero bakamara igihe kinini badaterana.

Prophet Bosco yagize ati: “Birashoboka ko ari ubwa mbere ugeze muri hoteli Merdien,…Patmos izakugeza hose no mu ijuru rya Yesu, narababwiye ngo mwebwe nzagenda mbakura Nyabugogo, mbazamura Yahamaha (ku Muhima),…ubu turimo turegera ikibuga cy’indege, aho tujya ni heza.”

Prophet Bosco Nsabimana yijeje abakirisitu ko no mu ijuru bazagerayo

Ibi arabivuga mu gihe abakirisito b’iri torero bari bamaze igihe badaterana bitewe nuko urusengero bahoze basengeramo ruherereye ku Muhima mu karere ka Nyarugenge rwafunzwe n’inzego za Leta kubera ko rutujuje ibyangombwa bisabwa insengero zemewe mu Rwanda.

Ubuhanuzi bwo kubaka urusengero rudasanzwe.

Pasiteri Alice Mwiza, wari waturutse mu gihugu cya Uganda yahawe umwanya maze avuga ko akunda gukurikirana umushumba w’itorero rya Patmos of Faith, ndetse avuga ko iri torero ahamya ko rigiye kubaka urusengero rwiza cyane.  Ati: “Ndashima Imana ko muri hano, mumaze igihe mudasenga narabyumvishije, ariko iyo ikintu cyabaye mu gihugu cyangwa mu muryango hari ikindi kintu cyiza kiba kirimo kuza kiruta icyari gihari, ubu mugiye kubaka urusengero rukomeye cyane, kandi rwiza,…ubu mugiye kubaka amatorero y’imbaraga, kuburyo muzajya muparika (imodoka) hasi mugasengera hejuru.”

Pasiteri Alice Mwiza yabwiye ab’itorero rya Patmos ko Imana igiye kubafasha kubaka urusengero rudasanzwe

Prophet Fire nyuma yaje guhaguruka agaruka kuri ibi Pasiteri Alice yari amaze kuvuga ati: “Mwumvishe ubuhanuzi bwamaze kuza ko tugiye kubaka urusengero, rumeze kuriya, kandi ikiziyongeraho ruzaba ruri abantu hajyanye n’igihe, ibyo byose birimo gukorwa….

Yavuze mu ngendo agenda akorera hirya no hino ko aba agiye kurahura ubwenge. Ati:”….buriya iyo umuntu yuriye indege aba agiye kureba iby’ahandi, akareba ibyo yakigirayo, ibyo yamenyayo, ibyo yazanayo ariko cyane cyane bishingiye ku iterambere ry’umurimo w’Imana kuko njye ntabwo nshuruza, nta kindi kinjyana ni ijambo ry’Imana.”

Prophet Bosco Nsabimana (ibumoso) avuga ko yamaze gutangiza itorero muri America

Gushinga itorero muri America.

Prophet Bosco yakomeje asobanura ko mu minsi amaze atari mu rwanda yari ari mu butumwa bwiza bwo kwamamaza inkuru ya Yesu muri Leta Zunze ubumwe za Amerika ndetse avuga ko gahunda zo gushingayo itorero azigeze kure.

Yagize ati: “Hashize igihe kitari gitoya ntari mu Rwanda, nari ndi mu butumwa kandi bwiza, bw’amahoro bw’ijambo rya Yesu, kuko Yesu yaravuze ngo mujye mu mahanga mwigishe ubutumwa mwiza bw’amahoro, mwigishe abantu bamenye Yesu, bave mu byaha, nahuye n’abarokore benshi kandi harimo nka batanu bavuye muri Patmos bari hariya muri America,kandi gahunda ihari nuko dutangizayo itorero ndetse byaratangiye mu rwego rw’ubuyobozi,… tuzareba igishoboka dusubireyo kugirango twimike abashumba kandi bifite imbaraga,….abatarambonye mumenye ko ari iyo gahunda nari ndimo.”

Prophet Fire yashimiye abakirisitu b’itorero rya Patimos ko bihanganye mu giha bamaze badaterana bakaba bagejeje igihe cyo kongera guterana. Yabashimiye ko bakomeje gusengera mu ngo zabo kuko gusenga ari umuco mwiza ku mukirisito.

Prophet Bosco Nsabimana yabwiye abayoboke b’Itorero rye ko no mu ijuru rizabagezayo
Abakirisito bishimiye kongera guterana nyuma y’igihe kini badaterana

2018-05-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27

Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27

RUSHYASHYA 17 Aug 2026
Ko hari ibimenyetso simusiga byerekana itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi , Ingabire Victoire na bagenzi be ko batazana ibya “jenoside yakorewe Abahutu” baririmba?

Ko hari ibimenyetso simusiga byerekana itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi , Ingabire Victoire na bagenzi be ko batazana ibya “jenoside yakorewe Abahutu” baririmba?

Ubwanditsi 09 Sep 2024
AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza

AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza

RUSHYASHYA 13 Sep 2026
Turamagana Ibirego bya HCR kubera ko U Rwanda ari Ikitegererezo mu Kwita ku Mpunzi n’Abimukira

Turamagana Ibirego bya HCR kubera ko U Rwanda ari Ikitegererezo mu Kwita ku Mpunzi n’Abimukira

Ubwanditsi 17 Jul 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Museveni azatsinda bitanyuze mu mpapuro z’amatora ahubwo hamenwe amaraso
Amakuru

Perezida Museveni azatsinda bitanyuze mu mpapuro z’amatora ahubwo hamenwe amaraso

Ubwanditsi 31 Dec 2020
Minisiteri y’umutekano ikwiye gusobanura ukuntu Abacitse ku icumu   bagicibwa imitwe
Mu Mahanga

Minisiteri y’umutekano ikwiye gusobanura ukuntu Abacitse ku icumu bagicibwa imitwe

Ubwanditsi 18 Jun 2016
Itorero Solution Center Celebration Church rikorera umurimo w’ivugabutumwa bwiza mu Rwanda, rikomeje imirimo yaryo.
Mu Mahanga

Itorero Solution Center Celebration Church rikorera umurimo w’ivugabutumwa bwiza mu Rwanda, rikomeje imirimo yaryo.

Ubwanditsi 06 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru