Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 26 Kamena 2024 nibwo hatangajwe ko imikino y’igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho mu mupira w’amaguru cyagombaga kubera mu Rwanda muri Nzeri 2024 itakibaye.
Ibyo kuba iyi imikino itakibaye byemejwe n’ikigo cy’Igihigu gishinzwe Iterambere, RDB cyatangaje ko ibi bibaye nyuma y’iseswa ry’amasezerano Guverinoma y’u Rwanda yari yaragiranye na Easy Group EXP yari ishinzwe kugitegura.
Iri tangazo ry’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, ryasohotse kuri uyu munsi, rivuga ko amasezerano yahagaritswe nyuma yo kugenzurana ubushishozi ibyo impande zombi zari zaremeranyije.
Iyi mikino ihagaritswe ibura igihe gito ngo ibe kuko yagombaga kuba hagati mu kwezi kwa Nzeri 2024 kikabera kuri Stade Amahoro ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 45000.
Igikombe cy’Isi cyari kigiye gukinwa ku ncuro ya mbere cyari kigiye kubera mu Rwanda cyagombaga kuba hagati ya tariki ya 1 kugeza kuya 10 Nzeri 2024.
Ni igikombe cyari cyitezwe kuzagaragaramo amazina akomeye y’abahoze bakina ruhago hirya no hino ku Isi.
Aha twavuga nka nka Jimmy Gatete, Roger Milla, Jay Jay Okoca, Ronaldihno Gaucho wamamaye mu ikipe y’igihugu ya Brazil, umunyezamu Oliver Khan, Louis Saha n’abandi.
Nk’uko byari byatangajwe n’umuyobozi w’iri rushanwa, Fred Siewe, bari bateganyije ko iki kigombe gifite ingengo y’imari iri hagati ya Miliyoni 11 na 13 z’amadolari y’Amerika.
Aya akaba ayari buzakoreshwe mu bikorwa bitandukanye birimo gutegera ibyo byamamare byakanyujijeho muri ruhango harimo n’abazazana n’imiryango yabo, kubitaho, hamwe n’ibindi bijyanye n’imigendekere myiza y’irushanwa.