• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»CNLG iramagana umwunganizi wa Victoire Ingabire wabaye imbata yo guhakana Jenoside

CNLG iramagana umwunganizi wa Victoire Ingabire wabaye imbata yo guhakana Jenoside

Ubwanditsi 12 Jun 2016 Mu Mahanga

Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe kurwanya Jenoside, CNLG iramagana umwavoka wo mu Buholandi uherutse kubwira urukiko rwo mu mujyi wa La Haye ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari umukino wa Politiki ukorwa na Leta y’u Rwanda.

Umuyobozi wa CNLG, Jean Damascene Bizimana, yavuze ko amagambo nk’aya Caroline Buisman, yumvikana buri mwaka mu kanwa k’abakoze Jenoside n’abayipfobya aba agamije gukomeretsa abayirokotse.

Ati” Amagambo ye si ayo kwihanganira. Kwibuka si umukino wa politiki ahubwo ni inshingano za buri gihugu, cyane cyane iyo hibukwa jenoside yaguyemo abasaga miliyoni bishwe na guverinoma yari ishinzwe kubarinda.”

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi rivuga ko uwo mwavoka yavugiye ayo magambo mu rubanza rwa Jean Claude Iyamuremye na Jean Baptiste Mugimba bakekwaho Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Buisman muri urwo rubanza ni umujyanama mu by’amategeko wa Iyamuremye, ushinjwa kugira uruhare mu kwica Abatutsi bari bahungiye muri ETO Kicukiro.

-2907.jpg

Caroline Buisman akunze kwimakaza ingengabitekerezo ya Jenoside

Iryo tangazo risobanura ko Buisman yabwiye urukiko rw’akarere ati “Guverinoma y’u Rwanda ikoresha Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu nyungu za politiki.”

Iyi ambasade ivuga ko Buisman yirengagiza nkana ko urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ICTR rwemeje muri Nzeli 1998 ko Jenoside yakorewe Abatutsi hagamijwe kubarimbura burundu.

-106.png

Ingabire Victoire

Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi kandi ivuga ko Buisman akwiye kumenya ko ku ya 23 Ukuboza 2003 Inama rusange ya Loni yafashe umwanzuro A/RES/58/234 wemeza ku ya 7 Mata nk’itariki mpuzamahanga yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyi ambasade yemeza ko uyu mwavoka akora ipfobya rya Jenoside nko kwihorera nyuma yo kwirukanwa mu Rwanda azira kubeshya ubuyobozi bw’abinjira n’abasohoka ko yinjiye nk’umukerarugendo kandi yari aje nk’umunyamategeko.

Buisman yinjiye mu Rwanda ku ya 9 Gicurasi akoresheje viza y’ubukerarugendo y’ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba.

-2906.jpg

Bizimana J Damascene umunyamabanga nshingwa bikorwa wa CNLG

Ageze mu Rwanda yashatse gukora akazi nk’uwunganira Victoire Ingabire aza kuvumburwa, ubuyobozi bumusaba guhindura viza cyangwa akava mu gihugu.

Victoire INgabire yakatiwe gufungwa imyaka 15 mu Kuboza 2013 nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kugumura abaturage, gushinga imitwe yitwaje intwaro yo kuvutsa igihugu umudendezo no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

2016-06-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Jean Paul Turayishimye na Benoit Umuhoza bazi ko kwigomeka ku gihugu ari umuvumo niyo mpamvu babeshya ababyeyi babo ko babivuyemo 

Jean Paul Turayishimye na Benoit Umuhoza bazi ko kwigomeka ku gihugu ari umuvumo niyo mpamvu babeshya ababyeyi babo ko babivuyemo 

Ubwanditsi 18 Jul 2022
“Uru rukiko ruzakurikirana umuntu wese uzapfobya cyangwa agahakana Jenoside yakorewe Abatutsi “-Umushinjacyaha Mukuru w’i Paris.

“Uru rukiko ruzakurikirana umuntu wese uzapfobya cyangwa agahakana Jenoside yakorewe Abatutsi “-Umushinjacyaha Mukuru w’i Paris.

Ubwanditsi 05 Nov 2024
Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruratangaza ko rugiye kwitumiriza Kabuga mu rubanza rw’imitungo aregwamo

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruratangaza ko rugiye kwitumiriza Kabuga mu rubanza rw’imitungo aregwamo

Ubwanditsi 29 Aug 2023
Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi cyatangijwe mu ntara zose z’igihugu

Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi cyatangijwe mu ntara zose z’igihugu

Ubwanditsi 12 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ngororero: Umucungamari wa SACCO afunzwe akekwaho kurigisa arenga miliyoni 2,5
Mu Rwanda

Ngororero: Umucungamari wa SACCO afunzwe akekwaho kurigisa arenga miliyoni 2,5

Ubwanditsi 04 Mar 2017
Polisi mpuzamahanga mu guhashya ibyaha ndenga mipaka
Mu Mahanga

Polisi mpuzamahanga mu guhashya ibyaha ndenga mipaka

Ubwanditsi 08 Mar 2016
Rwanda -Uganda :  Ibidasanzwe Perezida Kagame yagezeho mu miyoborere ye  [ Igice 5 ]
POLITIKI

Rwanda -Uganda : Ibidasanzwe Perezida Kagame yagezeho mu miyoborere ye [ Igice 5 ]

Ubwanditsi 23 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru