• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi mpuzamahanga mu guhashya ibyaha ndenga mipaka

Polisi mpuzamahanga mu guhashya ibyaha ndenga mipaka

Ubwanditsi 08 Mar 2016 Mu Mahanga

​Ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego yaba imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo ni imwe mu nkingi ituma habaho kurwanya ibyaha ndenga mipaka ndetse n’ibyaha bikoresha ikoranabuhanga.

Umuyobozi wungirije w’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibyaha ndengamipaka ndetse n’ubutwererane Assistant Commissioner of Police (ACP) Peter Karake yatangaje ko Polisi y’u Rwanda igenda ibona inyungu muri gufatanye hagati y’ibihugu.

ACP Karake yagize ati”ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda ndetse n’izindi nzego buratera imbere uko iminsi igenda ihita cyane cyane mu guhanahana amakuru hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha hagati y’ibihugu bigize umuryango wa Polisi mpuzamahanga, INTERPOL”.

Avuga ko atari u Rwanda gusa rubigiramo inyungu ndetse n’Akarere k’ibiyaga bigari muri rusange aho atangaza ko ubu imipaka igera kuri 13 yashyizweho ikoranabuhanga ribafasha gutanga amakuru ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati” tumaze gufata imodoka z’injurano 12 zivuye mu Buyapani, Uganda, Kenya, Ubwongereza ndetse no mu Bubiligi; ibiyobyabwenge (Cocaine) bifite agaciro k’amadolari y’Amerika 720, 000; abantu bagera kuri 6 bagiye gucuruzwa hanze ndetse n’amafaranga y’amajurano agera kuri miliyoni 32 kandi yasubijwe ba nyirayo”
ACP Karake yongeyeho ko abacuruzi 9 kabuhariwe mu biyobyabwenge bafashwe ndetse n’abakekwaho gukora ibyaha bya genocide.

Si ibyo gusa kandi byafashwe kuko n’ibicuruzwa bya magendu harimo ibiribwa, imiti ndetse n’urumogi bifite agaciro k’amadolari y’Amerika 40,000 byafashwe kubera ubufatanye hagati y’ibihugu bigize umuryango wa Polisi mpuzamahanga, INTERPOL.
ACP Peter Karake akomeza atangaza ko u Rwanda rwashyize muri za Ambasade zayo mu bihugu nka Kenya, Uganda n’u Burundi, Abapolisi bashinzwe gukurikirana no kuzamura ubwo bufatanye (Police attaché) mu rwego rwo kunoza ibijyanye n’iperereza.

ACP Karake atangaza ko inyungu zageze no ku bapolisi aho bamwe ubu bahawe amasomo atuma bongererwa ubumenyi mu kurwanya ibyaha ndengamipaka harimo nk’icuruzwa ry’abantu, ibyaha bikorerwa kuri mudasobwa (cyber crimes), icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, iterabwoba ndetse n’ibindi.

Ni muri urwo rwego ubu hari abapolisi 8 bari guhabwa amasomo na INTERPOL aho bari gushaka ubunararibonye ibi kandi bikazabafasha mu kazi mu gihe bazaba bagarutse mu Rwanda.

Ubutwererane n’ubufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’amahanga bugaragarira kandi mu bikorwa mpuzamahanga byo kugarura amahoro mu bihugu bitandukanye, kugeza ubu rukaba rufite abapolisi bagera hafi 900 mu butumwa bwa LONI mu bihugu 6 bitandukanye, ndetse bamwe bakaba bafite imirimo ikomeye aho bayoboye Polisi y’umuryango w’abibumbye muri Cote d’Ivoire (UNOCI) na Sudani y’epfo (UNMISS).

ACP Karake yagize ati” kubera icyizere Polisi y’u Rwanda ifitiwe mu ruhando mpuzamahanga tumaze kwakira amanama akomeye harimo inteko rusange ya INTERPOL, inama mpuzamahanga ishinzwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana b’abakobwa (KICD), tutibagiwe n’inteko rusange ya Afurika ishinzwe kurwanya ibyaha bikorerwa kuri mudasobwa (cybercrimes)”

ACP Karake asoza avuga ko ubufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’ibindi bihugu bugikomeje aho bimaze gusinyana amasezerano mu gukumira ndetse no kurwanya ibyaha.

Aya masezerano azibanda ahanini mu guhanahana amakuru ku banyabyaha, ubufatanye mu gukora iperereza ryimbitse, guhererekanya abanyabyaha, kongerera ubumenyi abapolisi ndetse no kongera umubare w’abapolisi bajya mu butumwa bw’amahoro.

RNP

2016-03-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abasirikare b’abarundi bahawe igihano cyo kuzenguruka igihugu n’amaguru nyuma yo gusaba umushahara wabo bakoreye muri Congo no muri Somalia.

Abasirikare b’abarundi bahawe igihano cyo kuzenguruka igihugu n’amaguru nyuma yo gusaba umushahara wabo bakoreye muri Congo no muri Somalia.

RUSHYASHYA 26 Oct 2025
Ukuri ku mpamvu z’ubuhezanguni buranga Uzabakiriho Alfred wiyita Gitifu Sebatware kuri X

Ukuri ku mpamvu z’ubuhezanguni buranga Uzabakiriho Alfred wiyita Gitifu Sebatware kuri X

RUSHYASHYA 20 Oct 2025
Twagiramungu yongoye guta ibaba avugira umuzunguzayi amwita intungane

Twagiramungu yongoye guta ibaba avugira umuzunguzayi amwita intungane

Ubwanditsi 17 May 2016
BBC iranze ibaye gatanyamiryango!

BBC iranze ibaye gatanyamiryango!

Ubwanditsi 29 Dec 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abadepite batumije Perezida Mugabe ngo asobanure ibya ruswa yahombeje Zimbabwe miliyari $15
POLITIKI

Abadepite batumije Perezida Mugabe ngo asobanure ibya ruswa yahombeje Zimbabwe miliyari $15

Ubwanditsi 20 Apr 2018
Umwamamazabinyoma Christine Uwizera Coleman wigize umuvugabutumwa, arihisha inyuma ya Bibiliya agamije guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi no gufasha imitwe y’iterabwoba mu Rwanda
Amakuru

Umwamamazabinyoma Christine Uwizera Coleman wigize umuvugabutumwa, arihisha inyuma ya Bibiliya agamije guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi no gufasha imitwe y’iterabwoba mu Rwanda

Ubwanditsi 12 Oct 2020
U Rwanda rwasabye iperereza ku muturage warwo wishwe n’isasu riturutse muri Congo
Mu Rwanda

U Rwanda rwasabye iperereza ku muturage warwo wishwe n’isasu riturutse muri Congo

Ubwanditsi 17 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru