• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amatike y’umunsi wa kabiri w’igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 King James amaze akroa umuziki yamaze kujya hanze   |   01 Jun 2026

  • Ben Rutabana yongeye kuvugisha amangambure Jean Paul Turayishimye na Serge Ndayizeye   |   01 Jun 2026

  • Uwigize General mu nterahamwe Mutayomba yakomerekeye bikomeye mu mirwano na M23   |   01 Jun 2026

  • Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kwirinda kuyobywa na ba mpemuke ndamuke   |   31 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26   |   31 May 2026

  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Ibizamini ( Autopsie ) byagaragaje ko Umunyemari Makuza yahitanwe n’indwara y’umwijima

Ibizamini ( Autopsie ) byagaragaje ko Umunyemari Makuza yahitanwe n’indwara y’umwijima

Ubwanditsi 09 Nov 2016 ITOHOZA

Umuryango, abayobozi, abagize Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, n’Abanyarwanda muri rusange bari mu gahinda nyuma y’urupfu rw’umunyemari Bertin Makuza wazize indwara y’umwijima ku wa Gatatu.

Ibizamini byo kwa muganga ( Autopsie ) byatangaje ko umukambwe Makuza, w’imyaka 73, yapfuye azize indwara y’umwijima yari amaranye igihe nk’uko umwe mu bahungu be, Claude Makuza yabitangarije The New Times dukesha iyi nkuru.

-4586.jpg

Aha Makuza Bertin yarikumwe na Minisitiri Kaboneka Francis

Yabyutse ari muzima ajya ku kazi bisanzwe, agezeyo atangira guhindurwa, bamwihutana ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal

Claude yagize ati “ Yari amaze igihe arwaye umwijima, kugeza ejo hashize ( yavugaga kuwa Gatatu) ubwo wamurembeje, akaviramo imbere mu mubiri no kuruka. Ku bw’amahirwe make abaganga ntibashoboye kumutabara.”

Abagize urugaga rw’abikorera, PSF, bavuga ko urwego rwabo rubuze umuntu ukomeye cyane wagize uruhare runini mu kuruzamura.

Umuyobozi Mukuru wa PSF, Benjamin Gasamagera avuga ko Makuza yari umuntu w’inyangamugayo ukunda igihugu kandi witanze cyane ngo gitere imbere.

Ati “Twatunguwe, inkuru y’urupfu rwe yaje nk’inkuba, yari umugabo w’inararibonye uri mu bashinze PSF kandi yari umunyamwuga. Urupfu rwe rwaradutunguye cyane kandi rwatubabaje bitavugwa, yaramutse ari muzima ajya ku kazi nyuma yaho gato ngo arapfuye!”

-4587.jpg

PSF, Benjamin Gasamagera

Urupfu rwa Makuza kandi rwababaje Abanyarwanda batandukanye barimo n’abayobozi bihanganishije umuryango we, bagahamya ko igihugu kibuze umuntu w’intangarugero.

Bertin Makuza yari afite uruganda rukora imifariso Rwanda Foam n’umuturirwa M Peace Plazza uri hagati mu Mujyi wa Kigali. Iyo nyubako yafunguwe na Perezida Kagame ku wa 10 Kanama 2015

Nyakwigendera, muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yarokokeye muri Hotel des Milles Collines. Asize umugore n’abana batandatu. Umuryango we uvuga ko uri hafi gutangaza igihe azashyingurirwa.

Umwanditsi wacu

2016-11-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Sobanukirwa impamvu interahamwe n’abambari bazo banga urunuka Perezida Kagame umujinya wabo bakawutura Internet (Igice cya Mbere)

Sobanukirwa impamvu interahamwe n’abambari bazo banga urunuka Perezida Kagame umujinya wabo bakawutura Internet (Igice cya Mbere)

Ubwanditsi 24 May 2021
Amavugurura atunguranye mu gisilikare cya Musevani

Amavugurura atunguranye mu gisilikare cya Musevani

Ubwanditsi 10 Jan 2017
Gen Bunyoni yafunguwe kubera Uburwayi bwo mu mutwe na Diyabete ikabije

Gen Bunyoni yafunguwe kubera Uburwayi bwo mu mutwe na Diyabete ikabije

RUSHYASHYA 11 Mar 2026
Ikiganiro Umwami Kigeli aheruka bwanyuma guha itangazamakuru

Ikiganiro Umwami Kigeli aheruka bwanyuma guha itangazamakuru

Ubwanditsi 19 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abapolisi benshi cyane muri Washington DC bambariye urugamba, Abantu Bane bamaze gupfa nyuma yuko abashyigikiye Trump binjiye ku ngufu muri Kongere
Amakuru

Abapolisi benshi cyane muri Washington DC bambariye urugamba, Abantu Bane bamaze gupfa nyuma yuko abashyigikiye Trump binjiye ku ngufu muri Kongere

Ubwanditsi 07 Jan 2021
Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana na Noheli?
ITOHOZA

Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana na Noheli?

Ubwanditsi 23 Dec 2016
Bazafasha Perezida Zuma kwishyura umutungo yanyereje
Mu Rwanda

Bazafasha Perezida Zuma kwishyura umutungo yanyereje

Ubwanditsi 05 May 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru