• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Leta y’u Burundi ni ” indashima ” kuki ikomeje gushotora u Rwanda

Leta y’u Burundi ni ” indashima ” kuki ikomeje gushotora u Rwanda

Ubwanditsi 05 Apr 2018 ITOHOZA

Impunzi z’Abarundi zirenga 2500 zabaga mu Nkambi ya Kamanyola muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, zambutse umupaka wa Bugarama kuwa Gatatu, tariki ya 07 Mar 2018 ziza mu Rwanda kubera impungenge z’umutekano wazo.

Uyu  mukobwa witwa “Eusebie” [mu gifaransa] ni zebiya mu Kinyarwanda. Yahungiye muri Congo kuva mu 2014, n’ubu ntawe uzi irengero rye, nyirabayazana  yihunga rye ni iraswa ry’abayoboke be bagera ku 9, barasiwe aho bari bacumbitse hitwa i Businde muri Ntara  ya kayanza, bakaba bararashwe n’ Igipolisi  cya Nkurunziza ubwo bari mu masengesho.

Bageze muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo basaga 2500, bakomeje amasengesho yabo doreko bemera cyane Bikira- Maria, ikibazo ariko cyaje kuba ubwo HCR yazaga kubabarura banga kwibaruza muri HCR biciye muri System biometric [ ni kuvuga gufata igikumwe hakoreshejwe ikoranabuhanga ] bakagufotora muburyo bugezweho, bo rero barabyanze  bavuga ko ukwemera kwabo kutabemerera gukora ibyo bintu.

Ni nyuma y’ igihe Leta ya Congo ibasaba ko  niba banze burundu kwibaruza  izabasubiza mu gihugu bavuyemo cy’u Burundi,  izabasubuza iwabo, hagati aho igisirikare cya Congo mu kwezi kwa 11 gushira kishe mo abarenga 30 kibarashe,  igihe bari bagiye kubaza ku biro bya Service ya Intelligence ya Kamanyola aho abantu babo baheruka kubura batwawe?

Aya makuru  Rushyashya yashoboye kubona agaragaza ko  bari bamaze imisi bafashwa na Monusco, ari nayo  yabaherekeje  kugera  kumupaka w’u Rwanda kuko batinya ko bageze  i Burundi bahita babicwa.

Twibutse ko Zebiya afite Mandat d’arret yasohowe na Parquet ya Republika y’u Burundi, bamurega  gutanga inyigisho zigumura abantu…leta y’uburundi yari yabagereranije na Boko Haram yo muri Nigeria igihe barasa 9 muribo bagisengera i Businde mu ntara ya kayanza.

Iminsi mike nyuma yo gusubizwa mu gihugu cyabo ,kuwa Gatatu tariki ya 4 Mata 2018,  Leta y’u Burundi yasohoye itangazo isaba iy’u Rwanda kurekura impunzi z’Abarundi ngo zishaka gutaha mu gihugu cyazo.

Muri iryo tangazo, Leta y’u Burundi ivuga ko kuva ku Cyumweru tariki ya 1 Mata 2018, Leta y’u Burundi yakiriye amakuru avuga ko hari impunzi 1604 zirukanwe ku butaka bw’u Rwanda aho zaciye zivuye muri Congo, by’umwihariko ko zagezeyo zikavuga ko zirukanwe kubera kwanga kwinjira mu mitwe itegura gutera u Burundi.

Ibi rero biratangaje kuko izi mpunzi nyuma yo kwanga ubufasha bwose habayeho ibiganiro mbere yogutangira  gahunda yo gusubiza aba baturage mu gihugu cyabo yatangiye ku Cyumweru ubwo impunzi 1607 zari mu nkambi y’agateganyo ya Gashora mu Karere ka Bugesera zasubizwaga mu gihugu cyabo mu mahoro.

U Rwanda kandi  rwashyikirije u Burundi  izindi mpunzi 517 zari mu nkambi y’agateganyo ya Nyanza  nazo zaturutse mu nkambi ya Kamanyola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko zikagaragaza imyemerere idasanzwe yo kutemera bimwe mu byo zasabwaga mbere yo guhabwa ubuhungiro mu Rwanda.

Ibi byabaye kuri uyu wa Mbere taliki ya 2 Mata, izi mpunzi zashyikirijwe u Burundi ku mupaka wa Kanyaru-haut.

Zagiye neza mu mamodoka meza kandi zicungiwe umutekano. Gusa icyatangaje Itangazamakuru ni uko mu gihe basubiraga mu gihugu cyabo ntabwo bemeraga ko babafata amafoto, bahitaga bahisha amasura yabo ndetse  ukabona n’abana babo nabo bahishe amasura, bisa nkaho babitojwe n’ababyeyi

Igitangaje ariko, igihe binjira mu Rwanda bava muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo bari bamaze kwicwamo abasaga 30,  bishwe n’inzego z’umutekano muri Congo kandi Leta y’u Burundi ntacyo yavuze, u Rwanda rwemeye kwakira izi mpunzi kuko rutari kuzisubiza inyuma ariko igihe bageraga mu  Rwanda bagaragaje udushya twinshi, banze gukaraba intoki ndetse banga no gupimwa zimwe mu ndwara, cyane cyane icyorezo cya Cholera kimaze igihe kivuza ubuhuha  muri Congo

Ntibemera kurya ibiryo byakorewe mu nganda, bahitamo kurya ibiryo bisaruriye bonyine ubwabo

Bavuga ko inkingo ku bana babo, imiti ndetse n’ibabatunga byari kubangiriza umubiri ndetse bikanica “roho zabo

Iryo tangazo ryashyizweho umukono n’umunyamabanga akaba n’umuvugizi wa Leta y’u Burundi, Filipo Nzobonariba, rivuga ko abashyirwa muri iyo mitwe, ngo bagizwe n’abasore n’inkumi bafite imbaraga.

Rikomeza rivuga ko Leta y’u Burundi itigeze yemera ibyo yabwiwe n’iy’u Rwanda, ko izo mpunzi zirukanwe kubera imyemerere yazo by’umwihariko ko urubyiruko rwasigaye mu Rwanda rutigeze rutangaza ko rwahinduye imyemerere.

Ikaba isaba iy’u Rwanda, nk’uko yarekuye inzindi mpunzi zigataha, ko n’izisigaye zarekurwa zigataha mu gihugu cyazibyaye, ko bizeye umutekano uhagije nyuma y’ibizava mu matora ya kamarampaka.

Uretse ibi kandi bitangazwa na Leta y’u Burundi, ubwo izi mpunzi zakirwaga mu Burundi, Polisi y’iki gihugu ibicishije ku rukuta rwayo rwa Twitter, yagize iti “Abayoboke ba Zebiya 1604 bakiriwe na Polisi y’u Burundi i Gasenyi-Nemba mu Ntara ya Kirundo, mu Rwanda, bari kumwe na HCR,ikorera mu Rwanda, ariko banze kwinjizwa mu gisirikare n’abasirikare b’u Rwanda [basigaranye abakiri bato] n’u Burundi bafite umugambi wo gutera u Burundi”.

Mu gihe Leta y’u Burundi yo itangaza ibi, iy’u Rwanda yatangaje ko izo mpunzi zahisemo gusubira iwabo nyuma yaho zangiye gukurikiza amategeko agenda izindi mpunzi mu Rwanda, arimo kubarurwa, gukingirwa no kuvurwa n’ibindi, kubera imyemerere yazo.

Nkurunziza na Guverinoma ye bitwaje impunzi kugira ngo bakunde bashinje u Rwanda ibinyoma nkuko badahwema kubikora kuva mu myaka 3 ishize!!

Impunzi z’Abarundi zigendera ku myumvire ya Zebiya ubu noneho nizo bitwaje bavuga ko u Rwanda rwashatse kuzishyira mu ngabo kugira ngo zizakoreshwe muguhungabanya umutekano w’igihugu cy’u Burundi!!!

Ariko nyine aho Nkurunziza aburira ubwenge naha ngaha!!

– Ziriya mpunzi za Zebiya zaje mu Rwanda zivuye muri Congo kuko zari zanze ubufasha zihabwa na HCR.
– Zigeze mu Rwanda zanze kuva ku izima kuko ntabwo zemeraga ko zishobora kubarurwa, ntizashakaga ko abana bazo bakingirwa indwara yewe ngo zanashaka ibiryo bivuye mu mirima ako kanya!!!!

Mugihe gito zamaze mu Rwanda, ubuyobozi bwabonye ko bidashoboka niko kuzifata bazisubiza iwazo, zafashijwe kugenda, zihabwa amamodoka azigeza ku mupaka ndetse zarindiwe umutekano uko byari bikwiriye!!

Igitangaje ni ukuntu ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Burundi gitinyuka kigasohora itangazo kivuga ko u Rwanda rwashatse kubashyira mu gipolisi n’igisirikare!!

none se Nkurunziza koko niba atekereza neza akaba afite abajyanama bazima batekereje kuri ibi!

– Izi mpunzi ko zaje mu Rwanda zivuye Congo nayo yari yashatse kuzishyira mu gisirikare?

– Ubu koko impunzi zanze ko zibarurwa, zikanga gukingirwa ubu koko ninde wazifata akazishyira mu ngabo zishinzwe umutekano atazi nuko ubuzima bwazo buhagaze?

Ubuyobozi bw’abarundi buri gucana umuriro kandi banza bwiyibagije ko uramutse watse aribo ba mbere bawota!! ndashima ubuyobozi bw’u Rwanda bukora buri kantu kinyamwuga kandi butajya bwinjira mu matiku nkaya ya Nkurunziza na Guverinoma ye idashinga!

Image may contain: 1 person

2018-04-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uko Umunyapolitiki TWAGIRAMUNGU Faustin, Ndagijimana JMV, Dr.Marara Christian  bahindutse abanzi b’igihugu n’impamvu zabyo

Uko Umunyapolitiki TWAGIRAMUNGU Faustin, Ndagijimana JMV, Dr.Marara Christian bahindutse abanzi b’igihugu n’impamvu zabyo

Ubwanditsi 04 Apr 2016
Musabyimana Gaspard, maneko mukuru wa Habyarimana na Kayumba Rugema mukubiba urwango mu buswa bukabije ku bayobozi b’i Kigali

Musabyimana Gaspard, maneko mukuru wa Habyarimana na Kayumba Rugema mukubiba urwango mu buswa bukabije ku bayobozi b’i Kigali

Ubwanditsi 19 Mar 2020
Tumenye  bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 4)

Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 4)

Ubwanditsi 07 Mar 2016
Perezida Trump na Perezida Bashir batumiwe mu nama izabera muri Arabia Soudite

Perezida Trump na Perezida Bashir batumiwe mu nama izabera muri Arabia Soudite

Ubwanditsi 18 May 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

BK Group PLC yungutse miliyari 19.7Frw mu mezi icyenda ya 2018
UBUKUNGU

BK Group PLC yungutse miliyari 19.7Frw mu mezi icyenda ya 2018

Ubwanditsi 01 Dec 2018
Ngoma :  Perezida Kagame aributsa ababyeyi gushyira imbaraga  mu kwita ku bana babo babarinda ubukene n’inzara
Mu Mahanga

Ngoma : Perezida Kagame aributsa ababyeyi gushyira imbaraga mu kwita ku bana babo babarinda ubukene n’inzara

Ubwanditsi 03 May 2016
Inama ya Perezida Tshisekedi na Charles Onana igamije gukwirakwiza amagambo abiba urwango mu karere
Amakuru

Inama ya Perezida Tshisekedi na Charles Onana igamije gukwirakwiza amagambo abiba urwango mu karere

Ubwanditsi 28 Sep 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru