• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Burundi: Habaye imirwano ikaze hagati y’igisirikare cya Leta n’inyeshyamba

Burundi: Habaye imirwano ikaze hagati y’igisirikare cya Leta n’inyeshyamba

Ubwanditsi 09 Apr 2017 Mu Rwanda

Amakuru ava mu gihugu cy’u Burundi, kuva ku wa Gatanu tariki ya 7 Mata 2017, igisirikare n’igipolisi by’u Burundi byakozanyijeho n’agatsiko k’inyeshyamba bamwe bahasiga ubuzima.

Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi, Pierre Nkurikiye aremeza aya makuru akavuga ko izo nyeshyamba ari abajura bari bitwaje intwaro.

Ati: “Ahagana saa moya n’igice (19h30) muri Gihanga mu ntara ya Bubanza, abapolisi bakozanyijeho n’amabandi yari yitwaje intwaro, amabandi 4 yishwe hafatwa intwaro 4 n’abandi barafatwa”.

Isidore Nibizi, umuvugizi w’ishyaka rirwanya Leta y’u Burundi rikorera hanze y’igihugu yatangaje ko abasirikare 5 ku ruhande rwa Leta ari bo bahasize ubuzima ndetse hanaraswa inyeshyamba imwe.

Mu gihe Leta itaratangaza inkomoko y’iyo mirwano, amakuru yagiye atangazwa n’abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga, ngo ku wa Gatanu humvikanye amasasu menshi n’amabombe ku mpande zombi.

Uyu mutwe w’abigometse kuri Leta ngo wasahuye za butiki z’abacuruzi muri Gihanga mu Ntara ya Bubanza ndetse banashimuta abantu 4 nyuma babiri babasha kubacika.

Umuvugizi w’igipolisi ntabwo ahuza n’umuvugizi w’izi nyeshyamba za FNL, ku mubare w’abaguye muri iyo mirwano, Pierre Nkurikiye avuga ko hishwe inyeshyamba 4, nabo bagatangaza ibitandukanye n’ibyo.

Isidore yagize ati: “majije kuvugana n’abasirikare bacu bari ku mbuga z’urugamba bambwiye ko abasirikare 7 ba Leta bahasize ubuzima ubwo bagwaga mu mutego batezwe muri Gihanga”.

Yatangarije ikinyamakuru AFP ko hari n’umusivile umwe wakomeretse by’umwihariko hakaba n’abandi igipolisi gishobora kuba cyahitanye kibashinja gukorana n’izo nyeshyamba.

Uwo mutwe w’inyeshyamba wagabye ibitero, ngo waba uyobowe na Aloys Nzabampema, nk’uko ikinyamakuru UBM nacyo cyabitangaje.

2017-04-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amagare yahinduye ubuzima bwa benshi muri Afurika” – Perezida Kagame

Amagare yahinduye ubuzima bwa benshi muri Afurika” – Perezida Kagame

Ubwanditsi 25 Sep 2025
M23  yubuye imirwano muri Congo, abarwanyi bagera kuri 200  binjiye ku butaka bwa Congo

M23 yubuye imirwano muri Congo, abarwanyi bagera kuri 200 binjiye ku butaka bwa Congo

Ubwanditsi 16 Jan 2017
RDC: Abantu 10 baguye mu mirwano hagati ya FARDC na Mai-Mai Simba

RDC: Abantu 10 baguye mu mirwano hagati ya FARDC na Mai-Mai Simba

Ubwanditsi 29 Aug 2017
FIilime I Bwiza Yamuritswe k’Umugaragaro Mu Nzu Mberabyombi ya  Canal Olympia

FIilime I Bwiza Yamuritswe k’Umugaragaro Mu Nzu Mberabyombi ya Canal Olympia

Ubwanditsi 16 Dec 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abangavu b’u Rwanda n’aba Uganda bazahagararira Zone V muri Afrobasket 2019
HIRYA NO HINO

Abangavu b’u Rwanda n’aba Uganda bazahagararira Zone V muri Afrobasket 2019

Ubwanditsi 17 Jun 2019
Minisitiri Busingye yafunguye ku mugaragaro inama y’Umushyikirano w’Abanyamakuru
Mu Mahanga

Minisitiri Busingye yafunguye ku mugaragaro inama y’Umushyikirano w’Abanyamakuru

Ubwanditsi 07 Nov 2016
Kigali: Umwe mu bakekwaho gutera ibyuma umunyamakuru wa BTN yatawe muri yombi
Mu Rwanda

Kigali: Umwe mu bakekwaho gutera ibyuma umunyamakuru wa BTN yatawe muri yombi

Ubwanditsi 21 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru