• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Burundi: FDLR -Imbonerakure, imyitozo yo guhungabanya u Rwanda irarimbanije mu Intara ya Kirundo no mu ishyamba rya Murehe

Burundi: FDLR -Imbonerakure, imyitozo yo guhungabanya u Rwanda irarimbanije mu Intara ya Kirundo no mu ishyamba rya Murehe

Editorial 23 May 2019 INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA

Amakuru ikinyamakuru Rushyashya gikesha ikinyamakuru ‘‘BurundiDaily’’.net, gikorera mu Burundi, cyanditse ko igisirikari gikorera mu kwaha kw’Ishyaka riri ku butegetsi I Bujumbura barimo Imbonerakure, bifatikanyije n’umutwe w’iterabwoba wasize ukoze Jenoside mu Rwanda ari wo FDLR.

Intego yo kwifatikanya ku iyo mitwe yombi, igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, aho bagaba ibitero ku abasivile banyuze mu Amajyepfo y’u Rwanda ndetse n’Amajyaruguru y’u Burundi,  izo ngo n’izo ngamba bafite zo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Nkuko icyo kinyamakuru cyakomeje kubivuga, ‘‘ubujura, ubwicanyi ni yo ntego y’iyo mitwe yombi yishyize hamwe ku mipaka uko ari ibiri, aho bashimuta amatungo, gusahura mu ingo z’abaturage, inzirakarengane zikahasiga ubuzima, ibyo bikorwa abayobozi bo mu Burundi barebera bakaruca bakarumira.

Umuryango w’Abibumbye (ONU) ntabwo utakomeje kugaragaza ko igisirikari cy’u Burundi cyahindutse uhereye mu mwaka wa 2015,  kuba igikoresho cya Perezida Petero Nkurunziza kugira ngo akomeze ubutegetsi bwe, birenze manda yari agenewe incuro ebyiri,  kuko byari biteganyijwe mu masezerano y’I Arusha.

Ingaruka zabaye ni uko icumu ryahise ritangira muri icyo gihugu, aho ibihumbi bahasize ubuzima naho ibihumbi 430. 000 bahungira mu bihugu byo hanze, ni mu gihe icyo gihugu cyari gifite miliyoni 11  by’abaturage.

Umutwe w’iterabwoba FDLR wo ubwawo, wamaze kumena amaraso y’inzirakarengane mu Burasirazuba bwa Kongo ku bwinshi, kuko ari ho biganje, banashinga ibirindiro, hakaba hashize imyaka 25, aho bamwe mu bahoze mu ingabo zatsinzwe hamwe n’Interahamwe, basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, muri abo miliyoni 1 irenga yarishwe y’Abatutsi muri miliyoni 8 y’abaturage yariho icyo gihe.

Izo ngabo zatsinzwe hamwe n’Interahamwe zakomereje imyitozo ya gisirikari mu Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Mu mpera za 2018, igisirikari cy’u Burundi bafatikanyije n’Imbonerakure boherejwe kwitoreza mu Burasirazuba bwa Kongo hafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, abo ni bo bagiye bagaba ibitero ku batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’i Bujumbura ku mpunzi zo muri Kivu.

Hafi Imbonerakure 200 bashobora kuba baragarutse mu igihugu cy’u Burundi mu intangiro za 2019, abo kandi bashobora kuba barazanye na mirongo itatu irenga z’umutwe wa FDLR.

Nkuko icyo kinyamakuru ‘‘BurundiDaily.net’’, cyakomeje kubivuga, ngo boherejwe mu Burundi ku mipaka ihana imbibi n’u Rwanda, aho ni nko mu Intara ya Kirundo no mu ishyamba rya Murehe.  Aho ni ho batangiye kugaba ibitero imbere mu Rwanda, bagamije gutwara inka n’ihene no kwibasira ingo z’abaturage.

Ntabwo ari abategetsi b’Abarundi barebereye gusa, ahubwo na Polisi y’u Burundi yabigizemo uruhare mu kubafasha, icyo kinyamakuru kigaragaza ko abasirikare 8 bafashwe ku wa 05 Gicurasi muri Busoni I Kirundo.

Nkuko nanone tubikesha ikinyamakuru Igihe, izindi Imbonerakure zari ziturutse muri Kongo, zagize uruhare mu bitero byo mu ishyamba rya Nyungwe mu Rwanda, bafatanyije na FDLR, ayo mahano akaba agomba gukurikiranwa n’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga CPI.

Mu  2017, Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP), berekana inkomoko y’ubutwererane, bagaragaje umubare w’ibihumbi 20. 000 w’Imbonerakure, aho bafashije igisirikari cyegamiye ishyaka riri ku butegetsi ari ryo CNDD-FDD, abo barwanyi bakaba baragize uruhare mu intambara za gisivile uhereye mu 1993 kugeza 2005, aho abantu ibihumbi 300. 000 bapfuye.

Intero y’urubyiruko rwibumbiye mu Ishyaka rya CNDD-FDD bagera kuri miliyoni 4 by’abanyamuryango, bagiraga bati ‘‘kugira ngo urobe ifi nyinshi…’’, nta kindi bakoresheje atari kwinjiza icumu mu abaturage.

Imbonerakure, barangaje imiryango mpuzamahanga, aho mu 2017, mu karasisi kahuje abasirikari n’Imbonerakure, bikirizanya mu indirimbo ibahamagarira ‘‘guhumbahumba abatuvuga rumwe n’ubutegetsi, kugira ngo bongere babyare izindi mbonerakure’’.

Ihuriro mpuzamahanga riharanira uburenganzira bwa Muntu (FIDH) , biboneye ikindi kimenyetso ko gusahura kwakoreshejwe mu Burundi nk’intwaro y’intambara, icyo n’icyaha mpanabyaha mpuzamahanga, gikurikiranwa n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (CPI).

2019-05-23
Editorial

IZINDI NKURU

Isesengura : Urutegereje Eugene Gasana, wafatiye umugore ku ngufu muri The Millennium Hilton New York

Isesengura : Urutegereje Eugene Gasana, wafatiye umugore ku ngufu muri The Millennium Hilton New York

Editorial 19 Jun 2019
Abanyarwanda baba muri Canada bamaganye Mukankusi Charlotte wo muri RNC

Abanyarwanda baba muri Canada bamaganye Mukankusi Charlotte wo muri RNC

Editorial 25 Mar 2019
“Quartier miroir” i Bujumbura: Amazu y”akataraboneka y’Abajenosideri ba FDLR

“Quartier miroir” i Bujumbura: Amazu y”akataraboneka y’Abajenosideri ba FDLR

Editorial 21 Dec 2024
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Amir wa Qatar

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Amir wa Qatar

Editorial 26 Sep 2018

Igitekerezo kimwe

  1. kabisah
    May 23, 20192:40 pm -

    Ariko ko Umugore wa Sendashonga yatangaje ko koko Sendashonga yabonanye n’abajenerari i Nairobi muri Kenya( video on youtube), buriya sibo batanze itegeko yo kumwica cg sibo bamwishe? None se ko yemeye ibyo HE Kagame yavuze (ahereye kuri kiriya gitabo)! Bigaragaza ko HE ari umunyakuri kandi ko akurikira rwose. Uriya mugore yishyiriyemo confusion mu rubanza avuga ngo azakurikirana. Yabonanye n’abajenerali ashaka iki ko yari umusivilian? Ese byatangiye ryari? Ahubwo anavuga ko yatangiye kurwanya leta akiyirimo!(muri iyo video) Uriya mugore njye ndabona yivamo bikabije!. uretse ko byerekana ukuri ku abashatse kwigomeka no kuzana amacakubiri mu banyarwanda kugirango basahurire mu nduru! Nibyo HE arwanya bitarakomeretsa abaturagihugu abereye umuyobozi. MbEGA INKURU ITANGAJE!

    Subiza

Leave a Reply to kabisah Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuyobozi wa Komisiyo ya AU yageze mu Rwanda yitabiriye inama ku isoko rusange muri Afurika
POLITIKI

Umuyobozi wa Komisiyo ya AU yageze mu Rwanda yitabiriye inama ku isoko rusange muri Afurika

Editorial 17 Mar 2018
Kagame yitabiriye inama idasanzwe ya G20 yatangiwemo tiliyari $5 zo guhangana n’ingaruka za COVID-19
UBUKUNGU

Kagame yitabiriye inama idasanzwe ya G20 yatangiwemo tiliyari $5 zo guhangana n’ingaruka za COVID-19

Editorial 27 Mar 2020
HIMBARA YACITSE URURONDOGORO NYUMA YO KUBONA UKO KAGAME YAKIRIWE MURI SENEGAL NA GUINEA-CONAKRY
ITOHOZA

HIMBARA YACITSE URURONDOGORO NYUMA YO KUBONA UKO KAGAME YAKIRIWE MURI SENEGAL NA GUINEA-CONAKRY

Editorial 14 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru