• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Dore ukuri mutamenye ku ngemu Ingabire Victoire yohererezwa nk’umuyobozi wa FDU-Inkingi mu Rwanda

Dore ukuri mutamenye ku ngemu Ingabire Victoire yohererezwa nk’umuyobozi wa FDU-Inkingi mu Rwanda

Ubwanditsi 21 Oct 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Mu mpera z’umwaka wa 2019 ni bwo Ingabire Victoire Umuhoza yatangaje ko avuye mu ishyaka rye FDU-Inkingi, ahita ashinga iryo yise Dalfa- Umurinzi naryo ritemewe n’amategeko. Abasesenguzi batangiye kwibaza ukuntu yava muri iri shyaka yashinze akanariyobora kuva mu 2006, kandi koko ibimenyetso simusiga biragaragaza ko atigeze ayivamo, kuko abayoboke ba FDU-Inkingi bakimuha imisanzu, nawe akabaha amabwiriza nk’umukuru w’ishyaka. DALFA-Umurinzi ni FDU-Inkingi  yahinduriwe izina byo kujijisha, nk’uko iyi nkuru ibisobanura.

Baca umugani ngo“amabuno y’inkoko agaragazwa n’umuyaga”. Niko byagendekeye Ingabire Victoire n’amatsinda ayoboye, ubwo rimwe muri ayo matsinda ya FDU Inkingi ikorera hanze y’u Rwanda ryishimiraga uko Ingabire Victoire abahagarariye mu Rwanda, ndetse ngo n’ ingemu bamuha akaba azikoresha neza.

Umwe mu bambari ba Ingabire Victoire akaba no mu itsinda: “INGEMU YOUTH CREW” (agatsiko k’urubyiruko gatanga ingemu ya Victoire Ingabire) yohereje ku rubuga rwa Whatsapp bahuriramo  ubutumwa Ingabire yashyize kuri Twitter, avuga ko yaganiriye na bamwe mu Banyaburayi bari baje mu nama  mpuzamahanga y’Abagize Inteko Nshingamategeko iherutse kubera mu Rwanda.

Yagize ati “Ndabasuhuje. Nizere ko ibi bikorwa byiza mwabibonye. Twese twihe amashyi ku nkunga dutanga zituma Mme Victoire Ingabire abasha kuduhagararira mu rwatubyaye. TWESE TUZATSINDA”. 

Uretse iri tsinda ry’urubyiruko riri mu Bubiligi, hari n’andi matsinda akusanya amafaranga agenewe gutunga Ingabire Victoire  no kwishyura ibikorwa bigamije guharabika u Rwanda, andi agahabwa imitwe y’itwaje intwaro nka FDLR, ngo ibashe kubaho no gushaka uko yatera u Rwanda ngo isoze umugambi wa Jenoside basize batarangije.

Amafaranga Ingabire victoire agemurirwa n’ abayoboke ba FDU-Inkingi  buri kwezi, niyo yishyura ibitangazamakuru nka CNN na za BBC anyuzamo ibinyoma bigamije gusebya u Rwanda. 

Ingabire Victoire kandi akoresha inama abo bayoboke be yifashishije ikoranabuhanga mu itumanaho rya “zoom”, akabaha raporo y’ibikorwa bya FDU-Inkingi mu Rwanda, ndetse akabaha n’inshingano. Iherutse yabaye tariki ya 05 uku kwezi kwa 10 guhera isaa 18h00, yitabirwa n’inkomamashyi ze ziyobowe na Placide Kayumba. 

Mu by’ukuri rero nta kintu Ingabire yigeze ahindukaho. Ni wa wundi usanganywe imigambi yo kwanganisha Abanyarwanda. Yibwiye ko arusha abandi ubwenge, ubwo yitwikiraga  Dalfa-Umurinzi ngo akomeze ibikorwa bya FDLR, P5 n’abandi bamufasha gutoneka u Rwanda, ariko ararushywa n’ubusa  kuko kuryarya Abanyarwanda ntibikibashije kumuhira. 

Ingabire Victoire akwiye kumenya neza ko ikibi kitihishira, akareke gutega imitego mitindi kuko ntizasiba kumushibukana akiyitega.

Burya ngo indyarya ihimwa n’indyamirizi. 

2022-10-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ngoma: Ibisasu bibiri byatahuwe mu bitaro bya Kibungo

Ngoma: Ibisasu bibiri byatahuwe mu bitaro bya Kibungo

Ubwanditsi 28 Apr 2018
Mugisha Benon yagizwe Umutoza Mukuru wa REG Volleyball Club, mu gihe Patrice Ndaki yagizwe umutoza wa Kepler VC asimbuye Nyirimana Fidèle

Mugisha Benon yagizwe Umutoza Mukuru wa REG Volleyball Club, mu gihe Patrice Ndaki yagizwe umutoza wa Kepler VC asimbuye Nyirimana Fidèle

Ubwanditsi 30 May 2025
Gatsibo: Umugabo afunze azira kugerageza guha ruswa ushinzwe serivisi z’ubutaka

Gatsibo: Umugabo afunze azira kugerageza guha ruswa ushinzwe serivisi z’ubutaka

Ubwanditsi 12 Sep 2016
Abapolisi b’u Rwanda bavuye mu butumwa bw’amahoro muri Haiti

Abapolisi b’u Rwanda bavuye mu butumwa bw’amahoro muri Haiti

Ubwanditsi 25 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abakinnyi Ba Filime Bakomeye Ku Isi Bamenyekanye Muri Filime Baby Police Bageze Kigali Mugitaramo Cya (AMAA)
Mu Rwanda

Abakinnyi Ba Filime Bakomeye Ku Isi Bamenyekanye Muri Filime Baby Police Bageze Kigali Mugitaramo Cya (AMAA)

Ubwanditsi 24 Jun 2017
Kiyovu Sports yasibye amateka mabi yari imaranye imyaka itandatu, itsinda Rayon Sports
IMIKINO

Kiyovu Sports yasibye amateka mabi yari imaranye imyaka itandatu, itsinda Rayon Sports

Ubwanditsi 03 Dec 2018
Amakamba atatu ya mbere muri Miss Rwanda 2019 yabonye ba nyirayo
HIRYA NO HINO

Amakamba atatu ya mbere muri Miss Rwanda 2019 yabonye ba nyirayo

Ubwanditsi 25 Jan 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru