• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

You are at :Home»UBUKUNGU»Umuryango w’Abibumbye ugiye gukoresha miliyoni $630 mu iterambere ry’u Rwanda kugeza mu 2023

Umuryango w’Abibumbye ugiye gukoresha miliyoni $630 mu iterambere ry’u Rwanda kugeza mu 2023

Ubwanditsi 01 Aug 2018 UBUKUNGU

Guverinoma y’u Rwanda n’Ihuriro ry’amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda (One UN) basinyanye amasezerano ya miliyoni $630.6, ni ukuvuga asaga miliyari 545 Frw azakoreshwa mu gushyigikira iterambere ry’u Rwanda mu myaka itanu iri imbere, kugeza mu 2023.

Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel n’Umuhuzabikorwa wa One UN mu Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP), Fodé Ndiaye, kuri uyu wa 31 Nyakanga 2018.

Ayo mafaranga azatangwa muri gahunda y’Umuryango w’Abibumbye igamije gufasha u Rwanda mu iterambere, United Nations Development Assistance Plan, UNDAP II. Iyi gahunda irakorera mu ngata indi y’imyaka itanu yageze ku musozo (2013- 2018), yo ikaba yari yagenewe miliyoni $400.

Minisitri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel yavuze ko Umuryango w’Abibumbye wakoranye n’u Rwanda mu igenamigambi ry’ibigomba gukoreshwa ayo mafaranga, bihuzwa na Gahunda ya Guverinoma y’Iterambere y’imyaka irindwi (2017-2024) n’icyerecyezo 2050 u Rwanda rwihaye.

Yagize ati “Umuryango w’Abibumbye ufite amashami menshi mu nzego zitandukanye, ari mu bukungu, ari mu mibereho myiza y’abaturage, ari mu miyoborere, ku buryo iyi gahunda tumaze gusinya n’inkunga ajyanye nayo iboneka muri ibyo bice.”

“Iyi gahunda rero nayo igiye igabanyije muri ibyo bice ndetse amafaranga menshi agera kuri 60% azibanda ku mibereho y’abaturage, agera kuri 23 % ajye mu bikorwa bijyanye n’ubukungu, 9% ajye muri gahunda zo gukomeza kunoza imiyoborere myiza.”

Umuhuzabikorwa wa One UN mu Rwanda, Fodé Ndiaye, yasobanuye ko nubwo muri izo miliyoni 630 $ ayizewe ari 30 % angana na miliyoni $252, andi miliyoni $378 azakusanywa mu baterankunga n’abandi bafatanyabikorwa.

Yagize ati “Hari ahantu hatatu h’ingenzi, aha mbere dukeneye kureba ni abagiraneza bakunda u Rwanda ariko bataraza kuhakorera bari mu bindi bihugu, yaba abari muri Uganda, Nairobi, Dar es Salaam n’ahandi ku Isi.”

Yakomeje avuga ko aha kabiri hakomoka amafaranga ari mu baterankunga barimo ibihugu byashishikarije gutera inkunga ibikorwa by’iterambere muri Afurika, ahandi hakaba mu bikorera barimo n’abagiraneza.

Ndiaye yagaragaje ko muri gahunda ya Loni, yita cyane ku muturage, imiyoborere, demokarasi, uburinganire n’ibindi.

Muri byinshi inkunga ya ONE UN yagiye ishyirwamo mu bihe bishize, Ndiaye yakomoje kuri gahunda yo guhanga imirimo, ati “Nguhaye urugero nko muri gahunda ya Youth Connect twafashije abahanze udushya 660, bahanga imirimo 6000.”

Loni ifite muri gahunda gufasha u Rwanda mu guhanga imirimo mu gihe muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi iri imbere, hateganywa ko hazahangwa imirimo mishya ibyara inyungu igera nibura kuri miliyoni 1.5.

Ndiaye ashima ko imiyoborere y’igihugu ari myiza, ifite icyerecyezo cyiza ndetse no mu bukungu u Rwanda rukaba ruza ku mwanya wa kabiri muri Afurika mu korohereza ishoramari.

Amashami ya Loni akorera mu Rwanda ashyira ingengo y’imari mu nzego zose zaba iz’ubuzima, uburezi, imibereho myiza y’abaturage, imiyoborere n’izindi.

Uburyo aya mafaranga azakoreshwa mu myaka itanu iri imbere

Umuhuzabikorwa wa One UN mu Rwanda, Fodé Ndiaye, yasobanuye uko miliyoni 630 $ ayizewe ari 30 % angana na miliyoni $252, andi miliyoni $378 azakusanywa mu baterankunga

Abakozi ba One UN mu Rwanda bitabiriye isinywa ry’amasezerano ya miliyoni $630 zizakoreshwa mu iterambere ry’u Rwanda mu myaka itanu

2018-08-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kagame na Shinzo Abe bakurikiranye isinywa ry’amasezerano ya miliyoni $29 azashorwa ku ruganda rwa Nzove

Kagame na Shinzo Abe bakurikiranye isinywa ry’amasezerano ya miliyoni $29 azashorwa ku ruganda rwa Nzove

Ubwanditsi 09 Jan 2019
Ingengo y’imari y’igihugu igiye kongerwaho miliyari 141 Frw

Ingengo y’imari y’igihugu igiye kongerwaho miliyari 141 Frw

Ubwanditsi 29 Jan 2019
Uko ubukungu bw’u Rwanda buzaba buhagaze mu 2050

Uko ubukungu bw’u Rwanda buzaba buhagaze mu 2050

Ubwanditsi 23 Dec 2019
Perezida Kagame asanga ubwiyongere bw’abanyafurika budakwiriye gufatwa nk’ikibazo

Perezida Kagame asanga ubwiyongere bw’abanyafurika budakwiriye gufatwa nk’ikibazo

Ubwanditsi 09 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amajwi asaba Ubwongereza guta muri yombi abajenosideri 5 bidegembya muri icyo gihugu akomeje kuba menshi
Amakuru

Amajwi asaba Ubwongereza guta muri yombi abajenosideri 5 bidegembya muri icyo gihugu akomeje kuba menshi

Ubwanditsi 30 Aug 2021
Rusizi : Uwarokotse Jenoside yatewe icyuma n’umuntu wambaye imyenda ya gisirikare
Mu Rwanda

Rusizi : Uwarokotse Jenoside yatewe icyuma n’umuntu wambaye imyenda ya gisirikare

Ubwanditsi 10 Apr 2017
Abantu bataramenyekana bigabije urugo rw’Umwami Kigeli biba impano ze zose
ITOHOZA

Abantu bataramenyekana bigabije urugo rw’Umwami Kigeli biba impano ze zose

Ubwanditsi 01 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru