• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Madamu Jeannette Kagame yakiriwe ku meza n’umufasha wa Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani

Madamu Jeannette Kagame yakiriwe ku meza n’umufasha wa Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani

Ubwanditsi 09 Jan 2019 POLITIKI

Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rw’akazi mu Buyapani, Madamu Jeannette Kagame yakiriwe ku meza n’umufasha wa Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Madamu Akie Abe.

Perezida Kagame Paul na Madamu batangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Buyapani ku wa Kabiri, tariki ya 8 Mutarama 2019.

Mu musangiro wahuje Madamu Jeannette Kagame na Madamu Akie Abe bagiranye ibiganiro, banahana impano.

Madamu Jeannette Kagame azwi mu bikorwa bitandukanye byo guharanira iterambere.

Abinyujije mu miryango itandukanye abereye umuyobozi, irimo na “Imbuto Foundation”, Madamu Jeannette Kagame agira uruhare mu bikorwa byo guteza imbere imiryango itishoboye, kuba hafi no kuganiriza impfubyi, guteza imbere uburezi n’uburere bw’umwana w’umukobwa, gushyigikira abanyeshuri b’abahungu n’abakobwa b’abahanga badafite ubushobozi, gushyigikira gahunda y’imbonezamikurire mu bana bato n’ibindi.

Agira kandi uruhare mu kurwanya agakoko ka virusi itera SIDA,guharanira ko uburyo bwo kuboneza urubyaro bugezwa kuri bose, guhugura no kongerera ubumenyi urubyiruko rufashwa kuba abaturage bafitiye igihugu akamaro, n’ibindi.

Madamu Akie Abe na we azwi mu bikorwa bitandukanye nko kuba ari Umuyobozi w’Umuryango Foundation for Social Contribution mu Buyapani, uhemba indashyikirwa zagize uruhare mu bikorwa bizamura umuryango.

Ni impirimbanyi mu guteza imbere uburezi n’abagore muri Aziya, by’umwihariko muri Myanmar, igihugu cyibasiwe n’intambara ndetse bamwe bafata nk’ikirimo Jenoside ikorerwa ubwoko bw’Aba-Rohingya.

Mu Buyapani, Madamu Akie yatangije “UZU Workshop”, urubuga rutegurirwamo ibiganiro bigamije gufasha no kuvugira abagore.

Mu biganiro byahuje Madamu Jeannette Kagame na Madamu Akie Abe, ku ruhande rw’u Rwanda, byitabiriwe Umujyanama wa Madamu Jeannette Kagame, Radegonde Ndejuru; Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Sandrine Umutoni; n’Umunyamabanga we Tessy Rusera.

Byari byitabiriwe kandi n’Umujyanama wihariye wa Madamu Akie Abe ari we Noriko Tanaka; Umuyobozi w’umuryango Fukudenkai, Takaaki Ota; Masato Yamata Social Welfare Protection wa Fukudenkai; umufasha wa Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Miyako Miyashita; n’Umuyobozi ushinzwe Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Buyapani, Mariko Kaneka.

Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwabo, Perezida Kagame na Madamu bakiriwe n’Umwami w’Abami, Akihito, wari kumwe n’Umwamikazi Michiko.

U Rwanda n’u Buyapani bifitanye umubano ukomeye w’igihe kirekire ushingiye ku bufatanye mu iterambere ry’ubukungu, ubucuruzi, ishoramari, ubufasha mu bya tekiniki n’ibijyanye no kubaka ubushobozi.

Mu 2017, ubucuruzi u Rwanda bwakoranye n’u Buyapani bwabarirwaga muri miliyoni 57 z’amadolari ya Amerika. Ishoramari ry’u Buyapani mu Rwanda ryari rifite agaciro ka miliyoni $21 485, rikaba ryarahanze imirimo 178.

Perezida Paul Kagame, Madamu Jeannette Kagame n’itsinda ry’abayobozi b’u Rwanda babaherekeje basangira n’itsinda ry’abo mu Buyapani, mu isangira ryateguwe na Minisitiri w’Intebe Shinzo Abe

Madamu Jeannette Kagame ashyikiriza impano Akie Abe

Madamu Jeannette Kagame yakira impano yahawe na Akie Abe

Madamu Jeannette Kagame ari kumwe n’Umwamikazi Michiko w’u Buyapani

Madamu Jeannette Kagame ari kumwe na Akie Abe, umugore wa Minisitiri w’Intebe Shinzo Abe w’u Buyapani

Madamu Jeannette Kagame na Akie Abe

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bahabwa ikaze n’Umwami w’abami Akihito n’Umwamikazi Michiko

Perezida Kagame ahabwa ikaze n’Umwami w’abami Michiko

Perezida Paul Kagame ari kumwe na Akihito mu ruzinduko bagiriye ibwami

Perezida Paul Kagame, Madamu Jeannette Kagame, Minisitiri w’Intebe Shinzo Abe n’umugore we Akie Abe

2019-01-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Paul Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abarimo CG Emmanuel K.Gasana

Perezida Paul Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abarimo CG Emmanuel K.Gasana

Ubwanditsi 27 Sep 2023
Perezida Tshisekedi yunamiye inzirakarengane za Jenoside zishyinguye ku Gisozi

Perezida Tshisekedi yunamiye inzirakarengane za Jenoside zishyinguye ku Gisozi

Ubwanditsi 25 Mar 2019
Icyo Perezida Kagame atekereza ku bavuga ko bigoye kumusimbura

Icyo Perezida Kagame atekereza ku bavuga ko bigoye kumusimbura

Ubwanditsi 15 May 2017
Laurent Gbagbo yasabye ICC kumugira umwere

Laurent Gbagbo yasabye ICC kumugira umwere

Ubwanditsi 26 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gukorera hamwe kw’Abanyarwanda byahesheje Perezida Kagame igihembo cy’indashyikirwa
Mu Rwanda

Gukorera hamwe kw’Abanyarwanda byahesheje Perezida Kagame igihembo cy’indashyikirwa

Ubwanditsi 19 Oct 2017
Ni iki gishingirwaho ngo hemezwe ko abaturage b’igihugu runaka bishimye cyangwa bababaye?
Amakuru

Ni iki gishingirwaho ngo hemezwe ko abaturage b’igihugu runaka bishimye cyangwa bababaye?

Ubwanditsi 22 Mar 2022
Jimmy Gatete yagarutse mu Rwanda azanywe no gufungura inyubako y’imyidagaduro yiswe “Kigali Universe”
Amakuru

Jimmy Gatete yagarutse mu Rwanda azanywe no gufungura inyubako y’imyidagaduro yiswe “Kigali Universe”

Ubwanditsi 07 May 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru