• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Rutangungira Rene washimuswe n’urwego rw’ubutasi rwa gisirikare muri Uganda byamuviriyemo ubumuga bw’amaboko

Rutangungira Rene washimuswe n’urwego rw’ubutasi rwa gisirikare muri Uganda byamuviriyemo ubumuga bw’amaboko

Ubwanditsi 07 Nov 2017 ITOHOZA

Rene Rutagungira, ugaragara ku ifoto yambaye ishati y’ubururu n‘ikoboyi y’ubururu bwijimye yagaragaye nyuma yaho urukiko rwisumbuye rwa Uganda rushyize igitutu kubari bamushimuse. Nubwo Rutagungira agaragara yambitswe amapingu, amaboko ye yagize ubumuga bwo kudakora(paralysé) kubera iyicarubozo yakorewe aho yari afungiwe nyuma yo gushimutwa n’urwego rw’iperereza rw’igisirikare muri Uganda.

Leta ya Uganda yari yarahakanye amakuru avuga ko ifite Rutagungira ariko urukiro rwisumbuye rwa Kampala rubijyamo ari nabwo yaje kugaragara mw’itangazamakuru ubwo yajyanwaga imbere y’urukiko rwa gisirikare.

Amakuru kw’ishimutwa rya Rutagungira Rene yasakaye muri Kanama, ariko kuva icyo gihe Rutagungira ntabwo yari yarigeze gutaha mu rugo iwe nyuma yaho asohokeye n’inshuti ze mu kabare kitwa Bahamas Bar & Accommodation gaherereye muri Mengo. Umugore we, Hyacinthe Dusengeyezu ‎wari wabwiwe n’umuntu wabibonye yahise amenyesha police taliki ya 7 Kanama 2017.

Abashimuse Rutagungira, barimo Capt. Agaba David, w’urwego rw’ubutasi rwa gisirikare muri Uganda (CMI), bakoresheje imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Premio ifite plaque UAT 694T.

Nyuma yuko police ya Uganda itamufashije, umugore wa Rutagungira yandikiye Ambasade y’u Rwanda nayo yandikiye Ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Uganda. Amakuru dukesha KT Press avuga ko iyo Ministeri yasubije Ambasade ivuga ko Rutagungira nta hantu abarizwa mu nzego za Uganda.

-8578.jpg
Rene Rutagungira (wambaye ishati y’ubururu) agaragara nyuma yaho urukiko rwisumbuye rutegetse ko agaragazwa

Nyuma hagiye hacicikana inkuru ko Rutagungira Rene yaba yarishwe. Umugore we nyuma yo gusa nk’uburaniwe yandikiye urukiko arugarariza ko umugabo we afunzwe mu buryo bunyuranije n’amategeko, asaba ko urukiko rwategeka ko urwego rumufite rumugeza mu rukiko cyangwa rukagaragaza umurambo kugirango urukiko rufate umwanzuro kw’ifungwa.

Mw’ibaruwa yanditswe taliki 21 Kanama, urukiko rwisumbuye muri Kampala rwategetse ko CMI (ibiro bikorera ahitwa Mbuya) ko igaragaza umurambo wa Rutagungira imbere y’urukiko bitarenze taliki ya 31 Kanama saa tanu (11:00) z’amanywa.

Mu ibaruwa isubiza, Lt. Col. Augustine Bwegendaho, umuyobozi w’ishami rishinzwe igenzura mu ngabo za Uganda (UPDF) yavuze ko Rutagungira adafitwe n’urwego rwa CMI (ibiro bya Mbuya) cyangwa n’ibindi biro ibyo aribyo byose bya UPDF. Ibaruwa ikomeza ivuga ko habajijwe Capt. Agaba David (wavuzwe ko yashimuse Rutagungira) maze nawe agahakana kuba anamuzi ndetse ko atigeze akora ibyo bimuvugwaho.
Taliki 27 Ukwakira, CMI yari yarahakanye yivuye inyuma kuba ifite Rutagungira, yamugejeje imbere y’urukiko rwa gisirikare ari kumwe n’abandi bagande 9 bashinjwa icyaha cy’ubutasi.

Nyuma, Caleb Alaka, wavuze ko aburanira Rutagungira n’abo bagande 9, yabwiye itangazamakuru ko abo aburanira bakorewe iyicarubozo (torture).

‎Umuryango wa Rutagungira ufite impungenge k’ubuzima bwe bugeze aharindimuka cyane cyane kubera ikibazo gikomeye cy’amaboko ye yaremaye kubera kumutoteza hakoreshejwe ibyuma (machines). Haravugwa ko hanakoreshejwe uburyo bwo kumusomesha amazi menshi bafata umutwe we bakawubika mu mazi ngo amire nkeri abure umwuka, nkuko bivugwa n’uwamubonye wemeza ko atagishobora kugira icyo afata mu ntoki.

Rutagungira Rene n’umugore we bari mu banyarwanda benshi bakorera business muri Uganda.

Nyuma y’ibi byose haribazwa impamvu inzego z’ubugande zafashe icyemezo cyo guhakanira Ambasade y’u Rwanda ko Rutagungira afitwe nazo! Ikindi cyibazwa ni Impamvu Uganda yaba yishisha u Rwanda kuva na kera rwabaye umufatanyabikorwa ndetse hakanibazwa inyungu iri mw’ihinduka ry’imyifatire ku Rwanda!

Ubwanditsi

2017-11-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umutwe w’iterabwoba wa FLN mu marembera kubera kujirajira n’amacakubiri.

Umutwe w’iterabwoba wa FLN mu marembera kubera kujirajira n’amacakubiri.

Ubwanditsi 22 Oct 2021
“Uru rukiko ruzakurikirana umuntu wese uzapfobya cyangwa agahakana Jenoside yakorewe Abatutsi “-Umushinjacyaha Mukuru w’i Paris.

“Uru rukiko ruzakurikirana umuntu wese uzapfobya cyangwa agahakana Jenoside yakorewe Abatutsi “-Umushinjacyaha Mukuru w’i Paris.

Ubwanditsi 05 Nov 2024
Akarimi keza ka RNC k’urupfu rw’Umwami Kigeli gahatse iki ?

Akarimi keza ka RNC k’urupfu rw’Umwami Kigeli gahatse iki ?

Ubwanditsi 19 Oct 2016
Capt.Nkuyehasi warindaga Gen Niyombare yishwe arashwe

Capt.Nkuyehasi warindaga Gen Niyombare yishwe arashwe

Ubwanditsi 29 Apr 2017

Igitekerezo kimwe

  1. Kabanda Patrick
    June 25, 20185:09 am -

    Mbanje kubashimira ku bw’amakuru y’ingenzi mutugezaho,ariko nkabasaba ko mwadushakishiriza amakuru ajyanye n’umubano w’u Rwanda n’ibihugu nk’u Burundi,T
    anzania na DRC. murakoze

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Imvururu zishingiye ku butaka zaguyemo umwe, inzu 100 ziratwikwa
Mu Mahanga

Uganda: Imvururu zishingiye ku butaka zaguyemo umwe, inzu 100 ziratwikwa

Ubwanditsi 19 May 2018
Umunsi wa mbere w’imikino yo kwishyura yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi muri Basketball ntiwahiriye ikipe y’u Rwanda
Amakuru

Umunsi wa mbere w’imikino yo kwishyura yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi muri Basketball ntiwahiriye ikipe y’u Rwanda

Ubwanditsi 02 Jul 2022
Umunyarwanda wabaga muri Canada yaguye muri Turikiya agana i Kigali
ITOHOZA

Umunyarwanda wabaga muri Canada yaguye muri Turikiya agana i Kigali

Ubwanditsi 17 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru