• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»Amavubi yaguye miswi na RDC mu mukino yarushijwemo bikomeye

Amavubi yaguye miswi na RDC mu mukino yarushijwemo bikomeye

Ubwanditsi 15 Nov 2018 IMIKINO

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi y’Abatarengeje imyaka 23 yaguye miswi n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu mukino ubanza wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera mu Misiri mu Ugushyingo 2019.

Uyu mukino wakiniwe kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu ku mugoroba wo ku wa 14 Ugushyingo 2018. Warangiye amakipe yombi nta n’imwe ishoboye kureba mu izamu ry’indi.

Ikipe ya Les Léopards ni yo yihariye iminota 90 y’umukino ndetse yabonye amahirwe menshi yabazwe ariko ntiyahirwa kuko abasore b’Umutoza Mulisa Jimmy bababereye ibamba.

Umutoza w’Amavubi Jimmy Mulisa, yatunguranye ahitamo gukina nta mukinnyi wo hagati wugarira urimo kuko uwo mwanya wahawe Blaise Itangishaka, usanzwe ukina inyuma ya ba rutahizamu bituma Ishimwe Saleh ukina hagati muri Kiyovu Sports yicara iminota 90 yose.

Iminota ya mbere y’igice cya mbere yaranzwe no gusatira gukomeye kw’abakinnyi ba RDC, bakiniraga imbere y’umubare munini w’abafana babo nyamara bari mu mahanga.

Abakinnyi bamenyereye amarushanwa nka; Muhire Kevin na Manishimwe Djabel ba Rayon Sports, bari bitezweho kuyobora imipira ijya kuri ba rutahizamu Byiringiro Lague na Nshuti Innocent.

Icyakora akazi kabo ntikagaragaye cyane kubera ibigango by’abakinaga hagati muri Congo; Peter Mutumosi Zulu, Nelson Felix Balongo, na Dieu Merci Mukoko.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa bituma abatoza bombi bakora impinduka; ku ruhande rw’u Rwanda hinjira Samuel Guelette, Patrick Mugisha na Biramahire Abeddy ngo bongere imbaraga mu busatirizi.

Byabyaye umusaruro kuko abakinnyi b’Amavubi batangiye gukina basatira izamu ryari ririnzwe na Jackson Lunanga. Amavubi yashoboraga gufungura amazamu ku munota wa 67 ku gitego Savio Nshuti yatsinze ahawe umupira na bazina we Nshuti Innocent, ariko umusifuzi ukomoka muri Cote d’Ivoire yemeza ko habayeho kurarira.

Ibyo byabaye iherezo y’ibihe byiza by’Amavubi kuko iminota yakurikiyeho RDC yakomeje kuyobora umukino ariko umunyezamu w’u Rwanda Ntwari Fiacre, akomeza gutabara Amavubi.

Uyu musifuzi kandi yahakanye igitego cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, cyatsinzwe na rutahizamu Kayemba Edo wagiye mu kibuga asimbuye ariko yabanje kugongana na Aimable Nsabimana, yemeza ko igitego cyinjiye habanje kubaho ikosa.

Iminota ya nyuma y’umukino Amavubi yakinaga yirwanaho ariko ntiyinjizwa igitego kuko umukino warangiye amakipe yombi anganya 0-0, ibintu byashimishije umutoza Jimmy Mulisa.

Ati “Ndashimira abakinnyi banjye cyane kuko bakoze ibyo nabasabye neza. Byari bigoye guhangana na RDC irimo abakinnyi bamenyereye amarushanwa akomeye nka Champions League. Nasabye abakinnyi kudatakaza imipira myinshi no kurwana ku izamu kuko gutsindirwa igitego mu rugo biha amahirwe menshi abo muhanganye. Mfite icyizere cyo kwitwara neza mu mukino wo kwishyura kuko ubu Congo niyo iri ku gitutu.”

Uyu mutoza yasoje avuga ko yahisemo gukina nta mukinnyi ukina hagati yugarira kuko yashakaga abakinnyi bagumana umupira ngo adasatirwa cyane. Gusa ngo byo ntabwo byatanze umusaruro 100%.

Umukino wo kwishyura uzabera i Kinshasa tariki 20 Ugushyingo 2018. Ikipe izakomeza izabona itike yo guhangana na Maroc mbere yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika kizabera mu Misiri mu Ugushyingo 2019.

Uko indi mikino yagenze

Ibirwa bya Maurice 0-5 Kenya

Burundi 2-0 Tanzania

Ethiopia 4-0 Somalia

Rwanda 0-0 RDC

Uganda 1-0 Sudani y’Epfo

Seychelles 1-1 Sudani

 

2018-11-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uko byagenze ngo Byiringiro Lague wari wifujwe na Rayon Sports yerekeze muri Police FC

Uko byagenze ngo Byiringiro Lague wari wifujwe na Rayon Sports yerekeze muri Police FC

Ubwanditsi 07 Jan 2025
Inama ya Komisiyo y’imisifurire ya FERWAFA yahannye abasifuzi bagaragaje imyitwarire itari myiza, harimo n’uwahagaritswe amezi 4

Inama ya Komisiyo y’imisifurire ya FERWAFA yahannye abasifuzi bagaragaje imyitwarire itari myiza, harimo n’uwahagaritswe amezi 4

Ubwanditsi 15 Dec 2021
UBUSESENGUZI: Mpaga ya Libya yemejwe na CAF isobanuye iki k’u Rwanda mu kujya muri CAN 2025?

UBUSESENGUZI: Mpaga ya Libya yemejwe na CAF isobanuye iki k’u Rwanda mu kujya muri CAN 2025?

Ubwanditsi 29 Oct 2024
Umuhanzi J Cole yemejwe nk’umwe mu bakinnyi bazakinira ikipe ya Patriots BBC mu mikino ya BAL igiye kubera mu Rwanda.

Umuhanzi J Cole yemejwe nk’umwe mu bakinnyi bazakinira ikipe ya Patriots BBC mu mikino ya BAL igiye kubera mu Rwanda.

Ubwanditsi 11 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Wizkid mu mazi abira: Polisi mpuzamahanga yahawe impapuro zo kumuta muri yombi azira ubuhemu
ITOHOZA

Wizkid mu mazi abira: Polisi mpuzamahanga yahawe impapuro zo kumuta muri yombi azira ubuhemu

Ubwanditsi 17 Dec 2016
Niba Inteko Ishinga Amategeko y’Ubwongereza yaremeje ko mu Rwanda hubahirizwa uburenganzira bwa muntu, ni iki cyabuza icyo gihugu koherereza u Rwanda abajenosideri gicumbikiye?
Amakuru

Niba Inteko Ishinga Amategeko y’Ubwongereza yaremeje ko mu Rwanda hubahirizwa uburenganzira bwa muntu, ni iki cyabuza icyo gihugu koherereza u Rwanda abajenosideri gicumbikiye?

Ubwanditsi 29 Apr 2024
Lydia Ludic yo mu Burundi  iracakirana  na Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu
IMIKINO

Lydia Ludic yo mu Burundi iracakirana na Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu

Ubwanditsi 11 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru