• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»Karekezi Olivier yikomye Seninga Innocent wa Police FC anamuha ubutumwa

Karekezi Olivier yikomye Seninga Innocent wa Police FC anamuha ubutumwa

Ubwanditsi 15 Dec 2017 IMIKINO

Nyuma yo gutsinda Police FC igitego kimwe ku busa mu mukino w’ikirarane, Umutoza wa Rayon Sports, Karekezi Olivier yagaragaje kutishimira amagambo yari yatangajwe na Seninga Innocent ko azamutsindisha inararibonye amurusha muri uyu mwuga.

Rayon Sports yakinaga umukino wa mbere kuva Umutoza wayo, Karekezi yafungurwa ndetse itari inafite bamwe mu bakinnyi bayo ngenderwaho nka Kapiteni wungirije, Kwizera Pierrot na rutahizamu, Nahimana Shassir bari kumwe n’Ikipe y’Igihugu y’u Burundi muri Cecafa, yabashije kwihagararaho imbere ya Police FC iyitsinda igitego 1-0 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kicukiro kuri uyu wa 14 Ukuboza 2017.

Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’umukino, Karekezi Olivier uri gutoza umwaka wa mbere muri Rayon Sports ari nayo kipe ikomeye ya mbere atoje, yagaragaje kutishimira amagambo mugenzi we, Seninga Innocent umaze imyaka ibiri muri Police FC, wanyuze mu makipe nka Kiyovu Sports na Etincelles FC, yari yatangaje mbere y’umukino avuga ko azamutsindisha inararibonye amurusha mu butoza.

Mu kumusubiza Karekezi yagize ati “Numvise amagambo y’umutoza wa Police FC [Seninga Innocent] avuga ko ari butsindishe inararibonye ariko icyo namubwira mu Giswahili baravuga ngo ‘kutangulia siyo kufika’ [bishatse kuvuga ngo kugenda mbere siko gushyika mbere]. Nibaza ko umupira wivugira, icyo navuga ni uko nshimiye abakinnyi banjye bitanze.”

Seninga we nyuma yo gutsindwa abajijwe niba hari icyo yatangaza ndetse n’ubutumwa afitiye abafana ba Rayon Sports, yagize ati “Nta butumwa mfite nabaha, ubutumwa bo babubonye, batsinze, bakomeze bishime nanjye ngiye gukomeza akazi kanjye.”

Uyu mutoza wongereye amasezerano y’imyaka itatu muri Police FC agasabwa kuzayihesha kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda, yahamije ko kuba ikipe ye ikomeje kuba insina ngufi imbere ya Rayon Sports dore ko atarayitsinda na rimwe, ahanini biterwa n’uko abakinnyi be batarigirira icyizere ngo bumve ko bahangana n’ikipe nkuru ariko bizagenda biza.

Amanota atatu Rayon Sports yakuye kuri uyu mukino ibifashijwemo na Irambona Eric, yatumye iva ku mwanya wa 11 yariho ifata uwa gatanu n’amanota 11 irushwa atanu na AS Kigali ariko yo ikaba igifite imikino ibiri y’ibirarane bivuze ko niramuka ibashije kubitsinda izahita ifata umwanya wa mbere n’amanota 17.

Umutoza wa Police FC, Seninga Innocent, yari yatangaje ko ari butsindishe inararibonye

2017-12-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umucungamutungo wa Miroplast FC yacikanye imishahara y’abakinnyi

Umucungamutungo wa Miroplast FC yacikanye imishahara y’abakinnyi

Ubwanditsi 17 Dec 2017
Sitade Mpuzamahanga ya Huye yafunzwe by’agateganyo kubera imirimo yo kuyitunganya igiye gutangira

Sitade Mpuzamahanga ya Huye yafunzwe by’agateganyo kubera imirimo yo kuyitunganya igiye gutangira

Ubwanditsi 23 Apr 2022
Mu mukino witabiriwe n’Abayobozi bakuru b’Ingabo, APR FC yatsinze Vision 2-0 ifata umwanya wa 13

Mu mukino witabiriwe n’Abayobozi bakuru b’Ingabo, APR FC yatsinze Vision 2-0 ifata umwanya wa 13

Ubwanditsi 08 Nov 2024
Mohamed Ali apfuye yaragacishijeho

Mohamed Ali apfuye yaragacishijeho

Ubwanditsi 04 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Guverinoma y’u Rwanda irashimira abakinnyi n’abafana b’amasiganwa y’Isi y’Amagare 2025 ari kubera i Kigali bwambere ku mugabane wa Afurika
Amakuru

Guverinoma y’u Rwanda irashimira abakinnyi n’abafana b’amasiganwa y’Isi y’Amagare 2025 ari kubera i Kigali bwambere ku mugabane wa Afurika

Ubwanditsi 24 Sep 2025
Andre Kazigaba wahoze muri RNC ubu akaba ari muri RRM ya Callixte Nsabimana yigambye kuri Ambasaderi Nikobisanzwe urupfu rw’Umunyarwanda Baziga Louis
Amakuru

Andre Kazigaba wahoze muri RNC ubu akaba ari muri RRM ya Callixte Nsabimana yigambye kuri Ambasaderi Nikobisanzwe urupfu rw’Umunyarwanda Baziga Louis

Ubwanditsi 25 Jan 2021
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo

Ubwanditsi 01 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru