• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Bamwe mu mpunzi za Kiziba bateje imyivumbagatanyo basabiwe indi minsi 30 yo gufungwa

Bamwe mu mpunzi za Kiziba bateje imyivumbagatanyo basabiwe indi minsi 30 yo gufungwa

Ubwanditsi 26 Apr 2018 ITOHOZA

22 bashinjwa kuba ku isonga mu guteza imyivumbagatanyo y’imunzi z’abanyeCongo zo mu nkambi ya Kiziba uyu munsi bongeye gusabirwa indi minsi 30 y’igifungo by’agateganyo ngo iperereza rikomeze. Abaregwa bahakana ibyaha bashinjwa.

Tariki 20 Gashyantare 2018 zimwe mu mpunzi za Kiziba zarigaragambije ziza mu mugi wa Karongi guhosha iyi myigaragambyo n’imyivumbagatanyo yazo byaguyemo abagera kuri 11 murizo .

Tariki 13 Werurwe Urukiko rw’ibanze rwa Bwishyura i Karongi rwatanze igifungo cy’agateganyo ku mpunzi 22 zari zafashwe zikekwaho kugira uruhare muri ibi bikorwa , zihita zoherezwa muri gereza ya Muhanga.

Mu iburanisha uyu munsi, Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Muhanga bwasabye busaba ko iyi iminsi yakongerwa kugira ngo abashinjwa ntibafungwe binyuranyije n’amategeko.

Ubushinjacyaha bwabajijwe impamvu bwifuza ko Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga arirwo rufata icyemezo cyo kongerera abaregwa indi minsi 30 y’ifungwa kandi atarirwo rwatanze icyemezo cya mbere kibafunga by’agateganyo.

Ubushinjacyaha buvuga ko impamvu ari uko  ari rwo ruri hafi y’aho abashinjwa bafungiye.

Me Mulisa Alice na mugenzi we Me Ndayambaje Gilbert bunganira abaregwa  bavuga ko  abakiliya  babo bagombye kuba bararekuwe kuko iminsi yarenze ndetse hakaba hiyongeraho kuba ibimenyetso byose ubushinjacyaha bwarangije kubikoraho iperereza bityo nta zindi mpamvu bwakwitwaza  zituma abaregwa bakomeza gufungwa indi minsi 30.

Aba bunganizi bati “Abakiliya bacu ni impunzi zituye ahantu hazwi kandi ku butaka bw’u Rwanda  mu nkambi  ntizishobora gusubira muri Kongo zavuye zihunga umutekano muke.”

Bongeyeho ko hari n’ubujurire bari batanze ku cyemezo cya mbere  cy’iminsi 30 cyatanzwe n’Urukiko rw’ibanze rwa Bwishyura butigeze buhabwa agaciro kugeza ubu.

Musabyimana Agathe Umushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Muhanga avuga ko ubu busabe bushingiye ku kuba icyemezo kibafunga by’agateganyo cyarangiye bakaba bafite impungenge ko baramutse bafunguwe by’agateganyo bashobora gutoroka cyangwa bakabangamira n’iperereza rindi.

Ati “Icyemezo cyafashwe ntabwo cyavuyeho bityo nta mpamvu yatuma bafungurwa turasaba ko aricyo mwaheraho mwongera indi minsi 30.”

Urukiko rwabajije buri wese muri aba bashinjwa niba yumva impamvu zatumye bafungwa  zaravuyeho, maze basubiza ko nta cyaha bishinja ko babarekura  bagasubira kwita ku miryango yabo.

Izi mpunzi z’abanyekongo mu byaha zishinjwa harimo; kurema umutwe w’iterabwoba, kurwanya abashinzwe umutekano no  kutubaha amategeko ya Republika y’u Rwanda.

Nyuma yo kumva impande zombi, Urukiko rwanzuye ko icyemezo kuri uru rubanza kizasomwa tariki ya 30 Mata 2018.

2018-04-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

CMI yashyizeho abagize komite nshingwabikorwa ya RNC muri Uganda

CMI yashyizeho abagize komite nshingwabikorwa ya RNC muri Uganda

Ubwanditsi 20 Nov 2019
Amateka y’ u Rwanda ntiyari gutuma rukomeza kurebera abaturage ba Mozambike bicwa, nk’uko amahanga yarebereye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Amateka y’ u Rwanda ntiyari gutuma rukomeza kurebera abaturage ba Mozambike bicwa, nk’uko amahanga yarebereye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwanditsi 15 Jul 2021
Venant Musoni  wakorewe  iyicarubozo muri Uganda, aratabariza  bagenzi be 40 bari mu makasho ko bakorerwa ubuvugizi

Venant Musoni wakorewe  iyicarubozo muri Uganda, aratabariza  bagenzi be 40 bari mu makasho ko bakorerwa ubuvugizi

Ubwanditsi 30 Apr 2019
MINUSCA: Umunyamategeko w’Umufaransa yirukanwe azira gushinja ingabo z’u Rwanda ubwicanyi

MINUSCA: Umunyamategeko w’Umufaransa yirukanwe azira gushinja ingabo z’u Rwanda ubwicanyi

Ubwanditsi 01 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

China and Rwanda igitabo cya Gerard Mbanda
HIRYA NO HINO

China and Rwanda igitabo cya Gerard Mbanda

Ubwanditsi 21 Jun 2019
Paris: Perezida Kagame yitabiriye inama y’ikoranabuhanga ya VivaTech
IKORANABUHANGA

Paris: Perezida Kagame yitabiriye inama y’ikoranabuhanga ya VivaTech

Ubwanditsi 17 May 2019
Umuyobozi wa Polisi ya MINUSCA yasabye abapolisi b’u Rwanda gukomeza kwesa imihigo
Mu Rwanda

Umuyobozi wa Polisi ya MINUSCA yasabye abapolisi b’u Rwanda gukomeza kwesa imihigo

Ubwanditsi 01 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru