• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

  • Police FC yatangaje umunya-Maroc, Jaafar Rkyek nk’umutoza mukuru wayo asimbuye Ben Moussa watandukanye n’iyi kipe   |   21 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza wa Mukura VS, Tomáš Trucha, yageze mu Rwanda aho aje gutangira akazi   |   20 Jul 2026

  • AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka   |   18 Jul 2026

  • Dr Eugène Rwamucyo yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa imyaka 27 y’igifungo mu Bufaransa   |   18 Jul 2026

  • Bombori bombori muri RNC yageze no mu muryango bwite wa Kayumba Nyamwasa   |   17 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Rayon Sports yegukanye umwanya wa gatatu w’igikombe cy’Amahoro 2022 itsinze Police FC 4-0, APR FC irisobanura na AS Kigali ku mukino wa nyuma

Rayon Sports yegukanye umwanya wa gatatu w’igikombe cy’Amahoro 2022 itsinze Police FC 4-0, APR FC irisobanura na AS Kigali ku mukino wa nyuma

Ubwanditsi 28 Jun 2022 Amakuru, IMIKINO

Kuri uyu wa mbere tariki 28 Kamena 2022, ikipe ya Rayon Sports yaraye yegukanye umwanya wa gatatu mu mukino w’igikombe cy’Amahoro itsinze Police FC ibitego bine ku busa birimo bibiri bya Musa Esenu, Muhire Kevin na Ishimwe Kevin.

Ni umukino wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, uyu mukino kuri buri ruhande wari watojwe n’abatoza bungirije kuko kuri Rayon Sports uwari umutoza mukuru Paxiao yatandukanye na Gikundiro naho Frank Nuttal utoza Police FC we yari yagiye mu bihuruko iwe mu rugo.

Mu kwitegura uyu mukino Rayon Sports yari yakoze imyitozo ibiri gusa mbere yo gukina uyu mukino bitandukanye na Police FC yari imaze icyumweru mu myitozo, byarangiye Gikundiro itsinze uyu mukino ndetse inegukana miliyoni 3 Frw.

Igice ca mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa, gusa mu gice cya kabiri Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa 47 ku gitego cyinjijwe na Muhire Kevin, iki cyakurikiwe n’ikindi cyatsinzwe na Ishimwe Kevin kuri Penaliti nyuma y’ikosa Bakame yari akoreye Musa Esenu.

Ubwo umukino wagana ku musozo, rutahizamu Musa Esenu yatsinze igitego cya gatatu ku munota wa 83 ndetse nyuma y’umunota wa mbere w’inyongera, atsinda ikindi gitego cya kane.

Mbere y’Uyu mukino wahuje Rayon Sports na Police FC, Mu bagore hakinwe umwanya wa gatatu wegukanywe na APAER WFC itsinze Bugesera WFC ibitego 4-1.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Kamena 2022, haraba umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro mu bagore, ikipe ya AS Kigali irakina na AS Kamonyi ku isaha ya saa cyenda n’igice naho saa kumi n’Ebyiri, APR FC irakina na AS Kigali.

2022-06-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

APR FC yagabanyije ikinyuranyo cy’amanota atatu hagati yayo na Rayon Sports, Kiyovu SC yatsinze Police FC – Ibyaranze umunsi wa 22 wa RPL

APR FC yagabanyije ikinyuranyo cy’amanota atatu hagati yayo na Rayon Sports, Kiyovu SC yatsinze Police FC – Ibyaranze umunsi wa 22 wa RPL

Ubwanditsi 31 Mar 2025
Bidatunguranye Lionel Messi yegukanye ” Ballon d’Or “ya gatanu

Bidatunguranye Lionel Messi yegukanye ” Ballon d’Or “ya gatanu

Ubwanditsi 13 Jan 2016
AMAFOTO: Haruna Niyonzima yasinyiye Rayon Sports yaherukagamo mu myaka 17 ishize

AMAFOTO: Haruna Niyonzima yasinyiye Rayon Sports yaherukagamo mu myaka 17 ishize

Ubwanditsi 17 Jul 2024
U Rwanda ruzongera kwitabira ibiganiro bya Luanda, ari uko Kongo iretse amacenga n’ubushotoranyi

U Rwanda ruzongera kwitabira ibiganiro bya Luanda, ari uko Kongo iretse amacenga n’ubushotoranyi

Ubwanditsi 16 Dec 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hon Makuza Bernard,  yasobanuye uko urupfu rwa Mucyo Jean De Dieu rwagenze
Mu Mahanga

Hon Makuza Bernard, yasobanuye uko urupfu rwa Mucyo Jean De Dieu rwagenze

Ubwanditsi 06 Oct 2016
Umuzi w’umwuka mubi n’amakimbirane hagati y’u Rwanda na Uganda [ igice 1]
POLITIKI

Umuzi w’umwuka mubi n’amakimbirane hagati y’u Rwanda na Uganda [ igice 1]

Ubwanditsi 23 May 2019
Umukinnyi wa APR urwariye Kampala aratabaza
IMIKINO

Umukinnyi wa APR urwariye Kampala aratabaza

Ubwanditsi 20 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru