• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amatike y’umunsi wa kabiri w’igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 King James amaze akroa umuziki yamaze kujya hanze   |   01 Jun 2026

  • Ben Rutabana yongeye kuvugisha amangambure Jean Paul Turayishimye na Serge Ndayizeye   |   01 Jun 2026

  • Uwigize General mu nterahamwe Mutayomba yakomerekeye bikomeye mu mirwano na M23   |   01 Jun 2026

  • Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kwirinda kuyobywa na ba mpemuke ndamuke   |   31 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26   |   31 May 2026

  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Inama y’amateka hagati ya Trump na Kim igiye kubera muri Singapore

Inama y’amateka hagati ya Trump na Kim igiye kubera muri Singapore

Ubwanditsi 11 May 2018 POLITIKI

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Kane zatangaje ko inama ya mbere y’amateka hagati ya Perezida Donald Trump na Kim Jong un wa Koreya ya Ruguru izabera muri Singapore mu kwezi gutaha.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Trump yavuze ko iyi nama itegerejwe n’abatari bake izaba tariki ya 12 Kamena 2018, kandi we na Kim bazakorana kugira ngo ibe umwanya w’amateka akomeye mu kugarura amahoro ku Isi.

Iyi nama izaba ibaye iya mbere ihuje abakuru b’ibihugu byombi yatangiye kuvugwa muri Werurwe, ubwo Trump yemeraga ubutumure bwa Kim.

Nk’uko CNN yabyanditse, abayobozi ba Amerika babanje gutekereza ko yabera mu gace katarangwamo intambara hagati ya Koreya ya Ruguru n’iy’Efpfo, cyangwa muri Mongolia ariko biza kurangira bahurije kuri Singapore.

Mu byagendeweho hajya gutoranywa harimo umutekano, kuba nta ruhande rubogamiweho ndetse n’ingano y’amafaranga azakoreshwa. Ubwo Kim yagiriraga uruzinduko mu Bushinwa, Amerika ngo yahise ibona ko nta cyamubuza kugera muri Singapore iri muri kilometer 4828 uvuye Pyongyang.

Mu cyumweru gishize Trump yari yavuze ko bakiri gushakisha aho izabera, akibaza niba iramutse ibereye muri kariya gace katarangwamo intambaro, ibiganiro byagera ku ntego yabyo.

Kuba Trump na Kim bemeranyije kuzahurira muri Singapore byakiriwe neza n’ubuyobozi bw’iki gihugu, Minisitiri w’Intebe, Lee Hsien Loong aho yavuze ko ari intambwe ikomeye iganisha ku mahoro.

Itariki n’aho iyi nama izabera bitangajwe nyuma y’umunsi umwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’Amahanga muri Amerika, Mike Pompeo, akubutse muri Koreya ya Ruguru, aho yagiranye ibiganiro na Kim ndetse bigasiga Abanyamerika batatu bari bahafungiwe bahabwa imbabazi.

2018-05-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abasirikare b’abarundi bahawe igihano cyo kuzenguruka igihugu n’amaguru nyuma yo gusaba umushahara wabo bakoreye muri Congo no muri Somalia.

Abasirikare b’abarundi bahawe igihano cyo kuzenguruka igihugu n’amaguru nyuma yo gusaba umushahara wabo bakoreye muri Congo no muri Somalia.

RUSHYASHYA 26 Oct 2025
Judith Suminwa Tuluka, umugore wa mbere ugizwe Minisitiri w’intebe mu mateka ya Kongo-Kinshasa.

Judith Suminwa Tuluka, umugore wa mbere ugizwe Minisitiri w’intebe mu mateka ya Kongo-Kinshasa.

Ubwanditsi 01 Apr 2024
Impamvu Umwe mubari abayobozi ba PS Imberakuri  yavuyemo akayoboka FPR Inkotanyi

Impamvu Umwe mubari abayobozi ba PS Imberakuri yavuyemo akayoboka FPR Inkotanyi

Ubwanditsi 23 May 2017
Umubiligi yangiwe kuba intumwa y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi muri aka karere kubera politiki mbi y’igihugu cye

Umubiligi yangiwe kuba intumwa y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi muri aka karere kubera politiki mbi y’igihugu cye

Ubwanditsi 24 Jun 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kansiime James wari ‘gitifu’ wa Gakenke yeguye ku mirimo
Mu Rwanda

Kansiime James wari ‘gitifu’ wa Gakenke yeguye ku mirimo

Ubwanditsi 28 Jun 2017
Museveni aherutse guhura n’Abanyarwanda “Nakasero State House ” ababwira ko u Rwanda aricyo ikibazo
INKURU NYAMUKURU

Museveni aherutse guhura n’Abanyarwanda “Nakasero State House ” ababwira ko u Rwanda aricyo ikibazo

Ubwanditsi 23 Oct 2018
Ese ko intambara ya Gatatu y’Isi yaba imaze gutangira kumugaragaro
ITOHOZA

Ese ko intambara ya Gatatu y’Isi yaba imaze gutangira kumugaragaro

Ubwanditsi 15 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru