• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»JAMBO ASBL yimanike: Dore Perezida Kagame yavuze ko nta mugambi wo kohereza undi Ambasaderi mu Bubiligi nyuma yo kwanga kwakira Vincent Karega

JAMBO ASBL yimanike: Dore Perezida Kagame yavuze ko nta mugambi wo kohereza undi Ambasaderi mu Bubiligi nyuma yo kwanga kwakira Vincent Karega

Ubwanditsi 20 Sep 2023 Amakuru, HIRYA NO HINO, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Perezida Paul Kagame yatangarije Jeune Afrique  ko nta bisobanuro bifatika u Bubiligi bwigeze buha u Rwanda nyuma yo kwanga kwakira Ambasaderi Vincent Karega woherejweyo, bityo ko nta wundi mukandida ruteganya koherezayo.
Mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka Mu kiganiro cyihariye yagiranye na The New Times yagiranye na Yolande Makolo Umuvugizi wa Guverinoma yagize ati “Birababaje kuba Guverinoma y’u Bubiligi isa nk’aho yemeye kuganzwa n’igitutu cya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), n’ivuzivuzi ry’imiryango n’abandi biyemeje kwikoma u Rwanda, ari na bo u Bubiligi bwahishuriye icyo cyemezo.
Icyemezo cy’u Bubiligi cyahishuriwe igitangamazakuru cya Jambo News gifitwe n’agatsiko k’abahezanguni b’Abanyarwanda bari mu buhungiro mu muryango witwa Jambo ASBL ufite intego yo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no gutagatifuza ababyeyi babo basize bakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na Jeune Afrique, yabajijwe impamvu yatumye u Bubiligi bwanga kwakira Ambasaderi Karega n’uko umubano w’ibihugu byombi uhagaze nyuma y’iki cyemezo.

Yavuze ko nyuma y’igihe kirekire u Rwanda rutegereje ko kandidatire ya Vincent Karega yemerwa, inzego z’u Bubiligi ari bwo zasabye ko u Rwanda rwamusimbuza undi muntu.

Yagize ati “Nk’uko bisanzwe twabajije impamvu; bafite uburenganzira bwo kwanga uwo twahisemo. Ariko iyo ibyo bibaye nibura bakagombye kuduha ibisobanuro ku mpamvu yabibateye. Nyamara ibisubizo baduhaye ntibihagije ko ngo bibe byatunyura. Bagaragaje ingingo zidafite ishingiro.”

“Twagaragaje ko bakwiye kuduha ibisobanuro bifatika kandi ko tudateze guhindura ngo twohereze undi Ambasaderi.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko amaherezo u Rwanda rwaje gusobanukirwa ko hari izindi mpamvu zihishe inyuma y’iki cyemezo cy’u Bubiligi.

Ati “Twasobanukiwe ko bagiwe mu matwi n’ubutegetsi bwa Kinshasa barabwumvira, kuruta ko babitewe n’indi mpamvu iyo ari yo yose. Ni ibigarara. Vincent Karega yabaye Ambasaderi mu gihugu cyabo mbere yo kwirukanwayo bidafitanye isano n’imyitwarire ye kuko yari ahagarariye u Rwanda, igihugu gifitanye ibibazo na Repubulika Iharanira Demoakarasi ya Congo.”

“Ikibazo ntigishingiye ku myitwarire ya Karega ubwe ahubwo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igifitanye n’u Rwanda. Ni uko ibyacu n’u Bubiligi bihagaze kandi nta mugambi dufite wo koherezayo undi Ambasaderi.”

Ku wa 31 Ukwakira 2022 ni bwo Vincent Karega yategetswe ko agomba kuva ku butaka bwa RDC mu gihe cy’amasaha 48 ariko we ahitamo kuhava mbere anyuze muri Congo Brazaville.

Umunsi byatangajwe ko agomba kuva ku butaka bw’iki gihugu ni na bwo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya RDC yahamagaje Chargé d’Affaires wayo mu Rwanda, Alice Kimpembe Bamba ngo abe asubiye i Kinshasa.

U Bubiligi ntibwigeze butangaza icyo bwanenze Karega mu buryo bweruye dore ko bunabyemererwa n’amasezerano ya Vienne ashyiraho imirongo migari ibihugu byifashisha mu bubanyi n’amahanga. Icyatunguranye cyane ni uburyo amakuru y’uko u Bubiligi bwanze Karega, yageze mu itangazamakuru mbere y’uko u Rwanda rwamugennye rubimenya.

Iryo tangazamakuru byanyuzemo naryo si irisanzwe mu maso y’u Rwanda, ni Ikinyamakuru Jambo News cy’Umuryango Jambo Asbl, ugizwe n’abana bavutse ku babyeyi bashinjwa uruhare mu mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo, ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni abana b’abanyapolitiki bari bakomeye mu Rwanda mbere ya Jenoside, abari abacuruzi, abasirikare n’abandi bakibonera u Rwanda mu ndorerwamo y’amoko.

Kuba amakuru nk’ayo ya dipolomasi yaraciye ku kinyamakuru cy’abantu u Rwanda rufiteho ikibazo, ni byo byateye benshi kwibaza niba ahazaza h’umubano w’ibihugu byombi ari shyashya.

U Rwanda ntirwatinze kugaragaza ko rutashimishijwe n’iyo myitwarire y’u Bubiligi. Yolande Makolo, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yagize ati “Birababaje kuba Guverinoma y’u Bubiligi isa n’iyagendeye ku gitutu cya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’icengezamatwara ry’imiryango n’impirimbanyi zihakana Jenoside, ari na yo yahisemo kunyuzaho icyemezo cyayo.”

Ntacyo u Bubiligi buratangaza ku cyatumye bwanga Ambasaderi w’u Rwanda mu buryo bweruye uretse kugendera mu kigare cya Kongo kinshasa.

2023-09-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibyiza n’Akamaro ko Kunywa Amazi Ukibyuka

Ibyiza n’Akamaro ko Kunywa Amazi Ukibyuka

Ubwanditsi 20 Oct 2021
Amafoto – Sitade Amahoro yaganuwe na APR FC na Rayon Sports, umukino wabahuje urangira banganyije 0-0

Amafoto – Sitade Amahoro yaganuwe na APR FC na Rayon Sports, umukino wabahuje urangira banganyije 0-0

Ubwanditsi 15 Jun 2024
Shampiyona y’u Rwanda irakomeza ku munsi wayo wa kabiri, APR FC na AS Kigali ntizikina kubera kwitegura imikino Nyafurika

Shampiyona y’u Rwanda irakomeza ku munsi wayo wa kabiri, APR FC na AS Kigali ntizikina kubera kwitegura imikino Nyafurika

Ubwanditsi 06 Sep 2022
Turibuka n’Abatutsi bishwe mbere ya Mata 1994 – MINUBUMWE

Turibuka n’Abatutsi bishwe mbere ya Mata 1994 – MINUBUMWE

Ubwanditsi 07 Apr 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Musanze : Perezida Kagame aribaza impamvu ibibazo bimara igihe bivugwa ariko ntibikemurwe
INKURU NYAMUKURU

Musanze : Perezida Kagame aribaza impamvu ibibazo bimara igihe bivugwa ariko ntibikemurwe

Ubwanditsi 09 May 2019
Uko Museveni agerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda akoresheje abo yita impunzi
ITOHOZA

Uko Museveni agerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda akoresheje abo yita impunzi

Ubwanditsi 05 Sep 2018
Rayon Sports izakirira Mukura VS muri Sitade Amahoro, umukino wa  Kiyovu na Police FC wimuwe – iby’umunsi wa 22 wa Rwanda Premier League
IMIKINO

Rayon Sports izakirira Mukura VS muri Sitade Amahoro, umukino wa Kiyovu na Police FC wimuwe – iby’umunsi wa 22 wa Rwanda Premier League

Ubwanditsi 27 Mar 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru