• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

  • Police FC yatangaje umunya-Maroc, Jaafar Rkyek nk’umutoza mukuru wayo asimbuye Ben Moussa watandukanye n’iyi kipe   |   21 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza wa Mukura VS, Tomáš Trucha, yageze mu Rwanda aho aje gutangira akazi   |   20 Jul 2026

  • AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka   |   18 Jul 2026

  • Dr Eugène Rwamucyo yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa imyaka 27 y’igifungo mu Bufaransa   |   18 Jul 2026

  • Bombori bombori muri RNC yageze no mu muryango bwite wa Kayumba Nyamwasa   |   17 Jul 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Suwede: Haravugwa guteranira inama yo guhungabanya umutekano w’U Rwanda

Suwede: Haravugwa guteranira inama yo guhungabanya umutekano w’U Rwanda

Ubwanditsi 08 Nov 2018 INKURU NYAMUKURU

Hari amakuru avuga ko mu gihugu cya Suwede (Sweden) haherutse kubera inama y’Abarwanya Leta y’U Rwanda aho bigaga ku buryo bahindura umuvuno w’ibikorwa byabo bya buri munsi.

Aya makuru  avuga ko iyi nama yabereye mu biro bya ambasade ya Uganda muri Suwede kandi ikitabirwa n’abatavuga rumwe n’U Rwanda barimo Rugema Kayumba akenshi abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook,utarahwemye gutunga agatoki Leta y’U Rwanda ayishinja gushimuta Abanyarwanda b’impunzi baba muri Uganda.

Aya makuru avuga ko bimwe mu byigiwe muri iyi nama harimo kureba uko Gen. Kayumba Nyamwasa yakurwa muri Afrika y’Epfo, akajyanwa muri Uganda nk’uko byigeze gutangazwa. Aya makuru ariko ahamya ko ibyo kwimurira Kayumba muri Uganda bitapfa koroha, ariyo mpamvu hari kurebwa uko yajyanwa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyi nama kandi ngo yigiwemo uburyo hahindurwa uburyo bwo guhungabanya umutekano w’U Rwanda hahindurwa igihugu cyo guteguriramo ibikorwa bya gisirikare.

Rugema Kayumba uvugwaho kuba yari muri iyi nama.

Ibi ni nyuma yaho U Rwanda rwatunze agatoki Uganda gukorana n’abantu bashaka kuruhungabanyiriza umutekano. Kuri ibi birego, Uganda yavuze ko ifite uburenganzira bwo gukorana n’uwo ishaka  cyane iyo biri mu nyungu z’ubucuruzi.

Umubano hagati y’U Rwanda na Uganda watangiye kuzamba mu 2017 nyuma yaho Abanyarwanda benshi batangiye gutabwa muri yombi, gufungwa no gukorerwa iyicarubozo n’inzego zishinzwe umutekano za Uganda.

Bavuga kuri ibi bibazo by’ishimutwa, abayobozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda bavuze ko Abanyarwanda batabwa muri yombi baba bari mu bikorwa by’ubutasi.

Benshi mu bagiye batabwa muri yombi ntibahwemye kuvuga ko  baba bari mu bikorwa byabo bya buri munsi nk’ingendo, gushaka akazi gaciriritse n’ibikorwa by’ubucuruzi muri iki gihugu.

2018-11-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ingabire Victoire abeshya ko yavuye muri FDU-Inkingi kandi ayiyoboye; uyu munsi aragirana ikiganiro n’abagore bo muri iryo shyaka

Ingabire Victoire abeshya ko yavuye muri FDU-Inkingi kandi ayiyoboye; uyu munsi aragirana ikiganiro n’abagore bo muri iryo shyaka

Ubwanditsi 08 Mar 2021
Bobi Wine yamaganye ibikorwa by’ubugome ndengakamere Polisi  ya Uganda yakoreye  Kizza Besigye

Bobi Wine yamaganye ibikorwa by’ubugome ndengakamere Polisi  ya Uganda yakoreye  Kizza Besigye

Ubwanditsi 05 Nov 2019
Impamvu Jambo asbl ntacyo ikwiye kuvuga ku matora yabereye mu Rwanda

Impamvu Jambo asbl ntacyo ikwiye kuvuga ku matora yabereye mu Rwanda

Ubwanditsi 22 Jul 2024
Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yo ku wa 08 Ugushyingo 2017

Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yo ku wa 08 Ugushyingo 2017

Ubwanditsi 09 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Twibeshye kuri Dr Christian  MARARA
POLITIKI

Twibeshye kuri Dr Christian MARARA

Ubwanditsi 21 Apr 2016
Mu mihango y’amakwe hari aho usanga twimakaza umuco w’ibinyoma
Mu Mahanga

Mu mihango y’amakwe hari aho usanga twimakaza umuco w’ibinyoma

Ubwanditsi 15 Jan 2016
Brian Kagame wasoje Itorero ry’Indangamirwa yashyigikiwe n’umuryango wose
Mu Mahanga

Brian Kagame wasoje Itorero ry’Indangamirwa yashyigikiwe n’umuryango wose

Ubwanditsi 23 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru