• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibaruwa ifunguye yandikiwe Ingabire Victoire   |   08 Jul 2025

  • Police VC yegukanye igikombe cyo Kwibohora 2025 mu byiciro byombi, itsinze APR VC ku mukino wa nyuma   |   07 Jul 2025

  • Perezida Kagame yavuze ko FDLR nidasenywa u Rwanda ruzakomeza guhangana n’iki kibazo rukoresheje uburyo rusanzwe rukoresha   |   04 Jul 2025

  • Police FC yatangaje ubuyobozi bwayo bushya buyobowe na CP Yahaya na Ben Mussa nk’umutoza mukuru   |   03 Jul 2025

  • Menya neza uwiyita Intumwa “Isidore Mbayahaga” wimuriye ubwonko mu gifu!   |   03 Jul 2025

  • Ubwigenge bwabaye igikoresho cy’ivangura: Uko Kamarampaka ya 1959 yazanye Repubulika ariko ntizane ubwigenge nyabwo   |   02 Jul 2025

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Nyuma yo kubona ibibi yanyuzemo yashinze umuryango wigisha amahoro.

Nyuma yo kubona ibibi yanyuzemo yashinze umuryango wigisha amahoro.

Editorial 25 Sep 2017 HIRYA NO HINO

Nyuma yo kuba mu mateka mabi y’u Rwanda kugeza kuri Jenoside yakorewe abatutsi, Padiri Theogene Iyakaremye yasanze umusanzu akwiye gutanga ari uwo kwigisha urubyiruko ibijyanye n’amahoro abinyujije mu muryango association de jeunes de saint Charles Lwanga (AJECL).

Kuri iki cyumweru, kuri Paroisse ya Butamwa mu Karere ka Kicukiro, urubyiruko rugera kuri 59 harimo abanyeshuri n’abatari abanyeshuri bahawe impamyabushobozi nyuma y’umwaka bigishwa ibijyanye n’amahoro, mu mushinga wiswe “Gwiza amahoro” wa AJECL.

Uru rubyiruko rwigishwa gutekereza neza no kujya mubikorwa babanje kureba niba byubaka umubano wabo n’Imana, bo ubwabo n’abandi n’ibintu byose kuko kunoza iyo mibano uko ari ine ari yo nzira yonyine yo kugira ituze ry’umutima ariyo mahoro nyakuri nk’uko Padiri abivuga.

Aganira n’itangazamakuru Padiri Iyakaremye yatangaje ko jenoside yabaye yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, we na bagenzi be bataramenya ibibazo biri mu gihugu.

Avuga kandi ko yatakaje benshi mu nshuti ze, ngo ariko ntiyiyumvishaga ukuntu abana bakinaga umunsi ku wundi ku ishuri bahise bahinduka abanzi bakanicwa. Ariko icyamushenguye cyane kwari ukubona urubyiruko rwishora mu bwicanyi.

Ati “Hari urubyiruko rwishoye mu bwicanyi muri jenoside atari uko rufite urwango, ahubwo ari ukubera ko rutarezwe mu buryo rugomba kumenya ikibi n’icyiza, hanyuma rugafata icyemezo kizima. Turi kurera urubyiruko ruhora ruri maso ku buryo ntawagira icyo abakinga ngo ahungabanye muri bo iyo mibano ine, cyangwa ngo abashore mu bikorwa byayihungabanya mu bandi aho bari hose. »

Gaju Grace Divine umunyeshuri muri Lycée de Kigali, yatangaje ko amasomo bakuyemo azajya abafasha gukemura amakimbirane mu buzima bwa buri munsi.
Ati « hari ukuntu abantu bagirana amakimbirane maze bakarwana cyangwa se bakangana aho kwicara hamwe ngo baganire mu mahoro bashakire umuti hamwe. Ibi nzabyigisha bagenzi banjye ku ishuri n’aho nkomoka. »

Padiri Iyamuremye avuga ko buri mwana wahuguwe afite inshingano zo kuzana abandi 5 bazahugurwa umwaka utaha.

Ngo intego ni ukuba aya masomo yageze ku bantu 1000 muri 2020, na ho muri 2030 urubyiruko ibihumbi 30 rukaba rwabonye amasomo ku mahoro.

Uyu mupadiri afite gahunda izageza mu mwaka wa 2100, aho urubyiruko miliyoni ruturuka mu Rwanda, mu Karere no muri Afurika ruzaba rwahawe ano masomo.
Justus Kangwagye umukozi ushinzwe imiyoborere na serivisi muri RGB yatangaje ko ikigo akorera gishyigikira buri muntu wese utera intambwe iganisha igihugu imbere, akaba yarasabye urubyiruko guharanira gusiga umusanzu uzatuma bahora bibukwaho ibintu byiza mu myaka myinshi izaza.

-8109.jpg

Uyu muryango ugendera ku buzima bwa Mutagatifu Charles Lwanga. Ukuri, ubwisanzure, ubworoherane, ubuvandimwe no gukunda igihugu, ni bimwe mu byaranze ubuzima bw’uyu mutagatifu wo mu gihugu cya Uganda.

Uyu mutagatifu yishwe kuko yari yanze gukora ibyo umwami yamutegekaga binyuranye n’indangagaciro za gikirisitu.

Norbert Nyuzahayo

2017-09-25
Editorial

IZINDI NKURU

Kagame nyuma ya Gabon, ari muri Nigeria mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Kagame nyuma ya Gabon, ari muri Nigeria mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Editorial 11 Jun 2019
Huye: Bamwe mu rubyiruko rwakingiwe Covid-19 barakangurira abanyarwanda b’ingeri zose kwitabira  gahunda y’Ikingira

Huye: Bamwe mu rubyiruko rwakingiwe Covid-19 barakangurira abanyarwanda b’ingeri zose kwitabira gahunda y’Ikingira

Editorial 09 Sep 2021
Uganda : Umuturage wa Congo [ RDC ], Steven Moïse yahohotewe n’inzego z’umutekano CMI, zimwitiranya n’Abanyarwanda.

Uganda : Umuturage wa Congo [ RDC ], Steven Moïse yahohotewe n’inzego z’umutekano CMI, zimwitiranya n’Abanyarwanda.

Editorial 30 May 2019
Agashya :Umudepite muri Uganda yahawe ijambo mu rusengero, abantu bose bahita bisohokera

Agashya :Umudepite muri Uganda yahawe ijambo mu rusengero, abantu bose bahita bisohokera

Editorial 27 Dec 2017

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru