• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

You are at :Home»IMIKINO»Champions League: Real Madrid yakubise akanyafu PSG, Ronaldo ashyiraho uduhigo

Champions League: Real Madrid yakubise akanyafu PSG, Ronaldo ashyiraho uduhigo

Ubwanditsi 15 Feb 2018 IMIKINO

Mu mikino y’irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi, ‘UEFA Champions League’ igeze muri 1/8 cy’irangiza, mu ijoro ryakeye ikipe ya Real Madrid yongeye kwerekana ko ari inararibonye muri iyi mikino itsinda Paris Saint Germain, yahabwaga amahirwe ibitego bitatu kuri kimwe.

Ni umukino wari ukomeye yaba mu itangazamakuru no mu bafana bitewe n’uko amakipe yombi yashoye amafaranga menshi mu bakinnyi bakomeye nka Neymar Jr wa PSG na Ronaldo wa Real Madrid wabaye umukinnyi wa mbere ugejeje ibitego 100 muri Champions League atsindiye mu ikipe imwe.

Mu minota 20 ya mbere y’umukino Real Madrid ifite ibikombe bibiri biheruka by’iri rushanwa yarushije PSG nubwo yaje kubatanga igitego cyatsinzwe na Adrien Rabiot, kikishyurwa igice cya mbere kigiye kurangira na Ronaldo kuri penaliti yaturutse ku ikosa ryakorewe Umudage Toni Kroos.

Impande zombi zakomeje kwerekana imbaraga n’imikinire ishaka gutsinda ibitego. Abasesenguzi bavuga ko ubunararibonye mu irushanwa bwakozeho PSG kuko yatsinzwe ibitego bibiri mu minota 10 ya nyuma, bituma Real Madrid itahukana intsinzi ku bitego bibiri bya Ronaldo na kimwe cya Marcelo.

Kapiteni wa Real Madrid, Sergio Ramos, yavuze ko berekanye ubuhanga budasanzwe kandi bakongera guhamya ko nubwo hari abavuga ko batameze neza atari ko bimeze kandi ‘ari amakosa kwibwira ko iyi kipe yapfuye’.

Rabiot watsindiye PSG, yavuze ko ntacyo bivuze gutsinda amakipe y’iwabo mu rugo bagera mu mikino ikomeye nk’iyi bagatsindwa byoroshye.

Umunya-Portugal, Ronaldo, yashyizeho agahigo muri uyu mukino kuko yabaye umukinnyi wa mbere utsinze ibitego 100 muri Champions League, akabitsindira ikipe imwe. Ibitego bibiri yatsinze byatumye agira 101 amaze gutsindira Real Madrid muri iri rushanwa.

Ronaldo w’imyaka 33 kandi yashyizeho agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere utsinze ibitego nibura 10 muri Champions League, inshuro zirindwi yikurikiranya. Nta wundi urabasha kubikora izirenze ebyiri. Ni we kandi ufite ibitego byinshi muri iri rushanwa bingana na 116, akurikiwe na Lionel Messi ufite 97.

Undi mukino wahuzaga ikipe ya FC Porto yo muri Portugal na Liverpool yo mu Bwongereza warangiye usa n’ukuyeho amatsiko y’ikipe izakomeza mu cyiciro gikurikiyeho kuko Liverpool yatsinze ibitego bitanu ku busa. Umunya-Senegal, Sadio Mane, yakoze amateka yo gutsinda ibitego bitatu wenyine, ibindi bitsindwa na Mohamed Salah na Roberto Firmino.

Imikino yo kwishyura itegerejwe ku wa 6 Werurwe uyu mwaka, ubwo Real Madrid izerekeza mu Bufaransa naho FC Porto yandagarijwe iwayo ikerekeza mu Bwongereza.

2018-02-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amakipe yo mu ntara y’i Burasizuba arimo Bugesera FC, Sunrise FC na Etoile de l’Est arimo kugana mu kiciro cya kabiri

Amakipe yo mu ntara y’i Burasizuba arimo Bugesera FC, Sunrise FC na Etoile de l’Est arimo kugana mu kiciro cya kabiri

Ubwanditsi 22 Apr 2024
Munyakazi Sadate na Bagenzi Be Bari Abayobozi Ba Rayon Sport FC Bambuwe Ububasha bwo Gukomeza Kuyiyobora

Munyakazi Sadate na Bagenzi Be Bari Abayobozi Ba Rayon Sport FC Bambuwe Ububasha bwo Gukomeza Kuyiyobora

Ubwanditsi 22 Sep 2020
Polisi y’u Rwanda yihariye imidali mu mikino ya EAPCCO yari imaze icyumweru ibera mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda yihariye imidali mu mikino ya EAPCCO yari imaze icyumweru ibera mu Rwanda

Ubwanditsi 28 Mar 2023
Nyuma y’umunsi wa 20 wa shampiyona y’u Rwanda, APR FC na Rayon Sports zikomeje gukuhatanira igikombe , Etoile de l’Est na Etincelles mu murongo utukura

Nyuma y’umunsi wa 20 wa shampiyona y’u Rwanda, APR FC na Rayon Sports zikomeje gukuhatanira igikombe , Etoile de l’Est na Etincelles mu murongo utukura

Ubwanditsi 12 Feb 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Diamond yasesekaye  i Kigali
HIRYA NO HINO

Diamond yasesekaye i Kigali

Ubwanditsi 19 Jan 2018
Umuhuzabikorwa wa Loni muri Centrafurika arashima RWAFPU-1 kubera gucunga neza umutekano mu birori by’ubwigenge bw’iki gihugu
Mu Rwanda

Umuhuzabikorwa wa Loni muri Centrafurika arashima RWAFPU-1 kubera gucunga neza umutekano mu birori by’ubwigenge bw’iki gihugu

Ubwanditsi 16 Dec 2016
Ubukungu bw’u Rwanda buziyongeraho 7,2% muri uyu mwaka – IMF
UBUKUNGU

Ubukungu bw’u Rwanda buziyongeraho 7,2% muri uyu mwaka – IMF

Ubwanditsi 02 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru